Nyamasheke: Abashinzwe abinjira n’abasohoka barashinjwa guteza igihombo abacuruzi b’amatungo

Sangiza iyi nkuru

Aborozi n’abacuruzi bakorera mu isoko rya Rugari, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, barataka igihombo bavuga ko bakomeje gutezwa n’icyemezo cy’abashinzwe abinjira n’abasohoka gikumira abaguzi baturuka mu Karere ka Birava muri Teritwari ya Kabare ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ikibazo bivugwa ko kimaze imyaka isaga ibiri ariko inzego z’ubuyobozi zikavuga ko zitakimenye.

Barazaga mu isoko bakatugurira ku buryo bwiza tukabona amafaranga rwose bikadushimisha. Ariko aho bahagarikiye muri iyi myaka ibiri ishize bahagaze, twarahombye ku buryo budasanzwe ”, uyu ni umwe mu borozi bashora amatungo yabo mu isoko rya Rugali riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

Iri ni isoko ry’amatungo y’ubwoko bwose, amagufi n’amaremare, ariko abafite ikibazo cyane ni aborozi n’abacuruzi b’inka. Bavuga ko ku ruhande rw’U Rwanda abaguzi babuze kandi n’amafaranga akaba yarabuze.

Undi mworozi ati:“ Njyewe ikibazo mfite ni ukubera norora inka yanjye, nayizana hano mu isoko ntigurwe kubera ko abaturage, nta mafaranga bafite. Kandi, abantu bagombaga kuyigura ni Abashi. None, ntabwo bakiza .”

Undi nawe ati:“ Rero twebwe, nta muturage ugura inka y’ibihumbi 600 hano. Yayigura se akayimaza iki? Abo bakongomani iyo bataje, twebwe tuba dufite igihombo. Ni ukuvuga ngo nanjye iyo hari umuturage wazanye iyo nka y’ibihumbi 600, njyewe nkaba mfite iya 200, nagurirwa imwe ya 600 araza angurire iya 200. Natabona uyigura, ntabwo ya yindi ya 200 yanjye irabona agaciro .”

Abakongomani aba baturage bavuga ko babaguriraga ni abaturuka mu Karere ka Birava, muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Abavuganye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda ari zo zabahagaritse gukoresha ibyambu byo mu mazi bambukirizagaho ayo matungo.

Aha twaharanguriraga inka, ihene n’ingurube, ariko ubu ntibakitwemerera ko hari ikintu dupakira. Hano mu Rwanda niho badukumira baravuga ngo buriya bwato bwa Birava ntibugere hano. Abashinzwe abinjira n’abasohoka nibo babikora. Twe rero turifuza ko badusobanurira impamvu bakomeza kudukumira .”

Aba banyekongo bakomeza bavuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda zibategeka kwambutsa inka banyuze ku mupaka wa Rusizi, naho bakemererwa kwambutsa inka imwe yonyine. Ibintu ngo bikomeje kugira ingaruka nyinshi ku mpande zombi.

Umwe mu bacuruzi ati:“ Byagize ingaruka ku mucuruzi. Kuko hano niba baraguraga inka 500 noneho hakaba haza inka 500 hakagurwa 300, 200 zigasubirayo, urumva ko ari ingaruka ku mucuruzi kandi inka yinjiye hano yose irahora (irasora) ni ukuvunga ngo isubirayo n’ubundi yahoye. N’umworozi waje kuyishora nawe arahomba

Abanyekongo nabo bavuga ko byabafashaga kubona amafaranga y’ishuri y’abana ndetse bakanabona inyama zo kurya. Bati: “ Kuri ubu ntitukibona inyama zo kurya byaranze. Niyo mpamvu rero dukomeza gusaba ko mwadufasha mukatubariza abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na Meya kuko nibo bafite ububasha bwo kudukomorera ku isoko .”

Yaba inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’ubutegetsi bwite bwa leta ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, zo ziravuga ko icyo kibazo ntacyo  zari zakamenye ariko ngo zigiye kubikurikirana.

Ntaganira Josue Michel, Visi Meya Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamasheke aragira ati: “ Ku masoko ya Rugali yaba yagizeho ikibazo ubu nibwo nkimenye ndacyihutira kuganira na bagenzi banjye, habeho no kuganira nabo kugirango bagire amakuru amwe. Kuko icyo twifuza ni ubucuruzi buzanira umuturage inyungu, buzanira umutrage ubushobozi bwo kurushaho kwibeshaho butuma yiteza imbere muri rusange.kandi turacyihutira kugirango tugikemure kuko natwe ubwacu ni inyungu mu bijyanye no kubona imisoro yinjira mu karere .”

Isoko ry’amatungo rya Rugali rikoreshwa ahanini n’Abanyarwanda bororera mu mirenge ya Macuba, Mahembe na Karambi yose yo mu Karere ka Nyamasheke, ndetse n’igice cy’Akarere ka Rusizi. Abarema iri soko bemeza ko abakiriya benshi bagira ari abanyekongo baturuka ku Kirwa cy’Ijwi ndetse no muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo, ku buryo iyo habaye imbogamizi zituma bataza n’ubucuruzi busa nk’ubuhagaze.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *