Nyamasheke: Abaturage bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo barasaba ubuvugizi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyamasheke bavuga ko hari ibibazo byinshi  bikibangamiye iterambere ryabo n’imibereho myiza, bagasaba njyanama y’akarere kabo kubakorera ubuvugizi bigakemuka.

Babigaragaje ubwo muri aka karere hatangizwaga icyumweru cy’umujyanama, aho njyanama yose  imanukira rimwe ikegera abaturage ikumva ibibazo byabo ikanabishakira umurongo w’ibisubizo,  bikaba ngo ari ubwa mbere bibaye mu mateka ya njyanama y’aka karere.

Mu bibazo  bavuga bikomeza kubaheza mu bukene bukabije, harimo  kuba hari bamwe batagira inzu babamo, abandi bakazigira ariko ntaho zitaniye n’icyo bita ‘Nyakatsi’ kubera gusaza cyane hafi yo kubagwaho.

Hari abinubira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bitabunguye ahubwo  bituma barushaho gukena, ibikorwaremezo  bidahagije, urubyiruko rurira ko rwabuze aho rugurisha umusaruro w’amagi wabonetse ku bwinshi  ku nkoko rworojwe na Leta n’ibindi.

Uwiringiyimana Béatha utuye mu kagari ka Gitwe mu murenge wa Karambi, avuga ko ababazwa no gukomeza gutura mu nzu igiye kuzamugwaho kandi ubuyobozi bwari bwabemereye kububakira we n’abandi bameze nka we muri aka kagari.

Agira ati “mbabazwa cyane no kurara mu nzu itagize aho itaniye no kurara hanze kuko yo ishobora no kungwaho n’abana banjye batatu,  ubuyobozi bwaraje butubwira ko abafite amazu nkayo  bagomba guhabwa amabati bakubakirwa, baraza baradufotorana n’ayo mazu yacu ariko twababajwe no gutahira kwifotoza gusa”.

Akomeza agira ati “biterwa n’abayobozi batwegereye batadukemurira ibibazo  ahubwo usanga baza kudukina ku mubyimba ngo baradufotora bazatwubakire, barangiza bagahindukira bagatanga amaraporo ngo turacyakanyakanya kandi turara duhangayitse”.

Umuyobozi wa njyanama y’aka karere, Dr Ndabamenye Télésphore avuga ko mu rwego  rwo gukomeza kunoza imiyoborere no kurushaho kwegera abaturage, biyemeje gufatanya nabo gushaka umuti w’ibi bibazo.

Ati “ibibazo bikigaragara mu baturage bacu twasanze cyane cyane bishingiye ku mibanire mu miryango, abafite amazu akeneye gusanwa n’abakeneye kubakirwa, urubyiruko rwifuza aho rwagurisha umusaruro w’amagi n’ibindi,…byose tugiye kubikusanya tubyicarire, nta kizabura igisubizo”.

Abayobozi b’inzego z’ibanze  basabwe  kudapfukirana ibibazo by’abaturage ahubwo bakabyumva neza,ibyo badashoboye gushakira umuti bikagezwa ku nzego zibifiteye ububasha, bakanakurikirana bakareba igituma  bidakemuka.

Abaturage basaba ko igihe abayobozi bumvise ibibazo byabo bakabizeza kubikemurabajya bagaruka bakababwira uburyo babikemuye mo.
Abaturage barasaba ubuvugizi kubera ibibazo bibugarije

Umuyobozi wa njyanama yakarere ka NyamashekeDr Ndabamenye Télésphore ganira nabaturage bumurenge wa Karambi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *