Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe ‘
Frank Adamson
’ (GS FAK/ Kibogora) n’ubw’umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke burasaba abiga muri iri shuri gukura bakunda igihugu cyabo no gukurana umuco w’ubutwari no kwishakamo ibisubizo.
Ibi babyibukijwe ubwo bizihizaga umunsi w’umuganura usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa Mbere w’ukwezi kwa
Kanama, aho bahisemo kuwizihiza berekana ibyo bagezeho mu mashuri bijyanye n’amasomo biga abategurira kuzihangira imirimo bakiteza imbere.
Uretse ubuhanzi n’imbyino gakondo z’umuco nyarwanda, aba banyeshuri baneretse abayeyi, abarezi n’ubuyobozi bwa Leta byinshi mu byo bamaze kwigezaho bakesha uburezi buha umwana umwanya wo gutekereza no gushyira mu bikorwa amasomo yiga.
Hari kandi abamaze kugira ubumenyi ku buryo bwo gupima ubutaka bakamenya urugero rw’ubusharire bwabwo
bikaba byafasha mu buhinzi, gukora imashini zinyuranye zirimo izikora isuku mu busitani,gukora indangururamajwi,
kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ibyo bihingira iwabo n’ibindi.
Niyizabayo Patrick wiga mu mwaka wa 5 muri iri shuri yagize ati ’’kera ku muganura berekanaga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ariko twe abanyeshuri twasanze ari ngombwa kugaragaza umusaruro uturuka ku byo twiga. Dushima cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwasanze ari ngombwa ko no mu mashuri umuganura wizihizwa,…”.
Byashimishije cyane ababyeyi babo nk’uko byagarutsweho n’usanzwe abahagarariye,
Pasiteri Kagorora Jacques, na we ushima Leta uburyo ituma abana bakomeza umuco w’ubutwari no kwigira bakesha amasomo bahabwa buri munsi n’impano zabo bafashwa kuzamura,asaba ko bitasubira inyuma.
Umuyobozi w’iri shuri Pasiteri Senani Benoit, avuga ko ubusanzwe umunsi w’umuganura utizihizwaga mu mashuri ariko uyu mwaka byatangiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’uburezi n’iy’umuco na siporo,bikaba bifite agaciro gakomeye cyane ko kwibutsa umwana gukunda umuco we no kuwusegasira.
Ati’’ umuganura wahuzaga umwami na rubanda bakishimana bakanishimira ibyo igihugu cyagezeho, agaha umugisha umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi,… ni byo natwe dushaka ko abanyeshuri bamenya, bagakura bumva batazasabiriza akazi cyangwa ngo bahangayikishwe n’imibereho yabo,ahubwo ijabo ryabo rigomba kubaha ijambo k’uko ubuyobozi bwacu bukuru budahwema kubidukangurira.’’
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo buvuga ko buzakomeza guha agaciro umuganura mu mashuri yose awubarizwamo cyane cyane abana bumva ko bazatungwa n’imirimo ituruka mu bwenge no mu mbaraga zabo.



Bahuwiyongera Sylvestre / Bwiza.com


