Nyamasheke: Acuruza afite ubumuga bwo kutabona akinjiza asaga ibihumbi 100 ku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Irambona David w’imyaka 28, utuye mu murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, akomeje gutangaza benshi, aracuruza akunguka ku buryo ku kwezi yinjiza asaga ibihumbi 100 kandi afite ubumuga bwo kutabona.

Uyu musore acuruza serivisi z’amafaranga, arabitsa akanabikuza kuri mobile money, tigo cash, airtel money, akanacuruza mituyu n’ibindi bimwinjiriza amafaranga akora atabona.

Aganira na Bwiza.com, uyu musore uvuga ko yapfushije ababyeyi bombi na bene nyina 3 afite imyaka 10, ntabwo bari bifashije ku buryo nta n’inzu bamusizemo kandi asigaranye barumuna be 3, yasanze agomba kurenga ubu bumuga agatunga barumuna be atangira kwirwanaho.

Avuga ko bibana ariko asanga ari ngombwa ko yiga amashuri abanza, afashwa n’abagiraneza arayiga ayarangije aba aho we na barumuna be nta mibereho bafite inzara ibamereye nabi.

Avuga ko uko abafite ubumuga bagendaga bahabwa agaciro na Leta y’ubumwe, haje kubaho amahugurwa ku karere ka Nyamasheke, arayitabira, amafaranga 5000 ya tike bamuhaye ahitamo kugenda n’amaguru yiyemeza kuyabyaza umusaruro ,ubwo hari muri 2014.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yahise arangura mituyu atangira gucuruza aho agicururiza na n’ubu imbere y’ibiro by’akarere ka Nyamasheke, mu kagari ka Ninzi, akavuga ko yabitewe n’uko yumvaga hari intego ashaka kugeraho yo kwiteza imbere, gukura barumuna be mu bukene n’imibereho mibi ,no kwereka abandi ko ubumuga bwo kutabona atari ishyano cyangwa imibereho mibi y’iteka,ko ahubwo n’ababufite bashoboye.

Agira ati “icya mbere nabanje gukora ni ukwiga aho imibare ya telefoni iherereye, ndangije nshyiramo ijwi rimfasha kumenya ko umubare nkanze wakunze, n’ibindi bisigaye bigenda biza ndakora, ku buryo ubu ntashobora kwinjiza amafaranga ari munsi ya 100.000 mu kwezi kandi hari n’ababona birirwa bavuga ngo ni abashomeri bicaye gusa.’’

Abajijwe uko amenya amafaranga y’amiganano, yasubije agira ati ’ amafaranga yose ndayazi ndetse na negereye banki imwe muri aka karere inyumvisha uko aba ameze, ndayafata ndayumva ku buryo mpura na byo mu kazi kanjye ka buri munsi, uyazanye nkamubwira ko nta yo kumugarurira mfite, akayasubizayo ,kandi amafaranga yose ndayazi,sinshobora kwibeshya.’’

Avuga ko yanarangije andi masomo ajyanye n’ububoshyi bw’imipira yo kwambara, amasharupe, n’imyambaro y’abana,gukoresha mudasobwa,gucuranga piyano n’ibindi ku buryo afashijwe yarushaho gutera imbere.

Kangendo Emerance, umwe mu baguzi bari imbere ye, agira ati’’ biranshimishije cyane kuba ataraheranywe n’ibibazo by’ubumuga bwo kutabona, akaba yinjiza n’ayo ababona banize benshi batinjiza. Nari nje kumugurira ngo ndebe uko abigenza n’uko amenya inoti akanagarura ariko arabikoze ndumirwa nsaga tugomba kumwigiraho byinshi.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke ,Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko uyu ari we wenyine ukora iyi mirimo muri aka karere,bigatanga isomo ko n’ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kuba umukire adasabirije.

Ati ’’yatangije make akarere karamufasha ayabyaza umusaruro ufatika kandi hari abayahabwa bakayapfusha ubusa. Tuzakomeza kumushyigikira cyane, ahubwo amenyekanye ku rwego rw’igihugu byatanga isomo no ku bandi bumva babaho basabiriza gusa bafite n’ababashorera. Biratanga isomo rikomeye cyane kuri twese.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri Nyamasheke abafite ubumuga bunyuranye baragenda bagera kuri byinshi bigaragara, aho hari abakora ibikorwa by’ubukorikori,ubucuruzi n’ibindi byinshi bavuga ko bakesha agaciro bahawe na Leta y’ubumwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *