Nyamasheke: Akarere karisunga abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo birimo n’imirire mibi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hakenewe imbaraga  zirushijeho hamwe n’abafatanyabikorwa bako, kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuzamuka.

Ubuyobozi buvuga ko hakiri ibibazo akarere gahanganye nabyo kandi ko bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, nk’imirire mibi ikigaragara mu bana benshi, ibibazo by’isuku bitaragera ku rwego rwifuzwa, ubukene bukigaragara mu baturage n’ibindi.

Mu kiganiro Bwiza.co yagiranye n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette,  yavuze ko akarere kifuza ko abafatanyabikorwa bagaragara mu bifatika bizana impinduka zigaragara mu baturage.

Agira ati ’’ nk’ubu dufite abana 546 bari mu mirire mibi,  ikibazo cy’isuku kitararangira, cyane cyane iby’ubwiherero n’ibindi tugikemura,  byose tukifuza ko abafatanyabiikorwa bacu babigiramo uruhare rufatika bigakemuka burundu”.

Arakomeza agira ati “Icyo twifuza cyane ni uko badufasha kwinjira mu kibazo cy’iyi mirire mibi, ibikoni by’umudugudu bigahabwa imbaraga, ntusange abaturage barwaza imirire mibi kandi basengera mu idini cyangwa itorero runaka, bafite umufatanyabikorwa uvuga ko ahakorera kandi ari cyo ashinzwe, ibi byose tukaba tugiye kubishyiramo izindi mbaraga, ibikorwa bikagira aho bikura umuturage n’aho bimugeza”.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mahembe  bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bavuga ko babiterwa n’ubukene bukabije barimo, aho bamwe batabasha kubona n’aho bahinga kandi nta n’indi mirimo ibazanira amafaranga babona, cyane ko na VUP yabahaga akazi ngo itagihari.

Umuyobozi w’umushinga USAID Twiyubake ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, Dr Karangwa Innocent avuga ko  kuba muri aka karere hakigaragara abafite ikibazo cy’imirire, atari indyo abaturage babura, ahubwo ko benshi batazi kurya neza.

Ati ” Bamwe twasanze batishoboye rwose ku buryo barwazaga imirire mibi ntibanabone mituweli, ariko, tumaze kubereka ko ubushobozi buri muri bo, ubu bameze neza, barazigama, baragaburira abana babo neza abandi bakabashyira mu mashuri,hakaba n’ingo mbonezamikurire twashyizeho kandi byatanze umusaruro ukomeye. Numva ikibazo kiri mu myumvire y’abaturage, ibiganiro nk’ibi n’abafatanyabikorwa n’abayobozi banyuranye nkabona bizakemura ibi bibazo byose.’’

Aka karere gatuwe n’abaturage basaga 400.000 bamwe begereye ikiyaga cya kivu, abandi begereye pariki y’igihugu ya Nyungwe, abandi bagaturira umuhanda wa kaburimbo bahawe na perezida Kagame,n’ibindi by’iterambere utasanga henshi mu gihugu,hakaba hakomeje kwibazwa impamvu gakomeza kuba aka nyuma mu iterambere, ubuyobozi bukavuga ko iki kibazo bwagihagurukiye.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *