Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Ine yo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, beguye ku mirimo ku bw’impamvu bise izabo bwite.
Abeguye ni Niyonzima Jacques wari Gitifu w’Umurenge wa Kagano, Ngendahimana LĂ©opold wayoboraga Umurenge wa Bushekeri, Ndindayino J.Claude wayoboraga uwa Mahembe na Muyisenge Maurice wayoboraga uwa Rangiro.
Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Ntaganira JosuĂ© Michel yavuze ko amabaruwa y’ubwegure bwabo yamugezeho saa Mbiri zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2019.
Avuga ko yahise yakira ubwegure bwabo kandi ngo beguye ku mpamvu zabo bwite, aho bavugaga ko hari ibindi bagiye gukora, ibi bikaba ngo ari ibisanzwe.
Abajijwe niba nta makosa baba bavugwaho akaba ariyo abaye nyirabayazana, Meya Ntaganira yasubije agira ati” Mu kazi amakosa yo ntiyabura, ariko amabaruwa twakiriye avuga ko beguye ku bushake bwabo,uwaba afite ibyaha cyangwa amakosa yakoze mu kazi yabibazwa n’izindi nzego,twe icyo tumaze gukora ni ukwakira ariya mabaruwa no kwemera icyifuzo cyabo.”
Yasabye abaturage kumva ko nta gikuba cyacitse, ko batazabura serivisi za buri munsi baba bashaka ku murenge, mu minsi iri imbere hakazakorwa ibizamini byo gushaka ababasimbura, hagati aho harebwa umwe mu bakozi akaba ari muri uwo mwanya by’agateganyo.
Aba bayobozi beguye bakurikira Meya Kamari AimĂ© Fabien wakuweho icyizere na njyanama y’aka Karere ku wa 4 Nzeri uyu mwaka. Biteganijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, hazatorwa Meya mushya.


