Nyamasheke: Barasaba ko ahahoze icyobo cyiswe ‘Croix-rouge’ hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Amatariki ya 29 na 30 , ni amatariki yabaye mabi cyane ku Batutsi batagira ingano bari bahungiye kuri paruwasi Gatulika ya Shangi mu karere ka Nyamasheke bazi ko bahabonera amakiriro nyamara bakicirwa mu kiliziya no mu nkengero zayo, aho abasaga 12.000 muri bo bajugunywe mu cyobo cyiswe croix-rouge bamwe ari bazima, abaharokokeye bakaba basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside.

Nk’uko Bwiza.com yabibwiwe na madame Kampogo Constance,umwe mu ngerere  baharokokeye mu buryo bugoye gusobanura, ngo nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida Juvénal Habyarimana n’abo bari kumwe, akaga k’abatutsi kari gatangiye,bukeye ku wa 7 Mata bamwe bo mu yari komini Gafunzo batangira guhungira kuri kiliziya gatulika ya Shangi bumvaga ntawahabicira.

Nyamara ngo batangiye kuhabicira umwe umwe bahereye ku bafite ingufu n’abanyabwenge, bikomeza bityo,umunsi gaheza uba ku wa 29 Mata mu ma saa cyenda z’amanywa,ubwo Interahamwe zari ziyobowe na Yusufu Munyakazi  ubu ufungiye Arusha, zari zivuye kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, hamwe n’abari abapolisi ba komini zirasa inzugi za Kiliziya zirafunguka, ari ko izindi zirasa mu myenge y’amatafari y’iyo Kiliziya,zinjiramo zikoresha intwaro gakondo zitangira kwica.

Ngo bwaziriyeho zirataha bukeye mu gitondo, Interahamwe z’aho mu Gafunzo  ziraza zitangira kurebamo abakiri bazima zibabwira ko zibajyanye kuri Croix-rouge ngo bahabwe ubutabazi na ho zibajyanye mu cyobo kinini cyari cyaragenewe gukusanirizwamo imyanda iva mu bwiherero bw’ishuri ribanza rya Shangi, ari ho cyanakuye iryo zina.

Ngo bafashe abagifite  intege  batishwe  babahekesha imibiri y’ababo bishwe,bose bajyanwa kuri icyo cyobo bajugunywamo,ari abishwe n’abakiri bazima, kugeza ubwo cyuzuye,bagiye gucukura ikindi ngo babangamirwa n’imvura,kurokoka aha hantu ngo bikaba byarasaga n’ibidashoboka.

Kampogo Constance yagize ati’’ abo bikorezaga imibiri y’abishwe babaga babambuye ubusa hejuru, bavirirana,bimeze nabi nanjye bakingejejeho baranyicaza,bakajya bampanahana abandi babajugunyamo ari bazima nanjye meze nk’uwataye ubwenge,nyamara bahatujyanye ngo bagiye kuduha ubutabazi,ariko babatsindagiyemo,ku buryo tubataburura nyuma ya Jenoside twakuyemo abasaga 12.000.’’

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Shangi ,Ndinzumukiza  Eric asaba ko cyakorwa neza ,amafoto n’amazina y’abahiciwe akahashyirwa kugira ngo amateka ahari atazibagirana.

Ati’’ tuhashyira urugo rw’ibiti rugasenyuka ku buryo hadafashwe uko tuhifuza ariko akarere karabizi kandi kahaha agaciro kagomeye turabizi,icyo dusaba ni uko kuhakora neza byakwihutishwa,hagafatwa neza n’amateka habumbatiye akabungabungwa.’’

Depite Mwiza Espérance wari waje kubafata mu mugongo, yagaye abakoze ariya mahano anahamya ko atazongera ukundi mu Rwanda.

Ati ’’ Ese abicaga abantu urw’agashinyaguro aha bakuyemo iki? Ni iki bungutse? Ese izo nka bariye baracyazirya? Ese iyo myenda bacuje ababyeyi bari biciwe hano baracyayambaye? Ubwo bugwari na bwo tujye tubuvuga kuko  iyo umuntu avuze ngo baramubwiye ngo yice arica na byo si byo.

Icyo nasaba abongabo ni uko  nyuma y’imyaka 24 batekereza ko ibyo bakoze ari amahano,bagatangira kwigisha abana babo ibabafitiye akamaro.’’

Urwibutso rwa Jenoside rwa Shangi rushyinguyemo imibiri 17.938 y’abatutsi biciwe mu kiliziya n’inkengero zayo,barimo bariya basaga 12.000 bari bajugunywe muri kiriya cyobo cya Croix-rouge bamwe ari bazima,umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien akaba yarijeje gutunganya neza icyo cyobo nk’uko abaharokokeye bakomeje kubisaba.

SG
?
YouTube player

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *