Nyamasheke: Baravuga impamvu umwanda utabura mu baturage

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyato w’akarere ka Nyamasheke baravuga ko ubukene buza ku isonga mu bituma abana n’abakuze bo muri uyu murenge bagaragarwaho umwanda ku mubiri no ku myambaro.

Aba baturage babwiye TV1 ko kuba ahanini batunzwe n’inshuro aho abenshi bazinduka bajya guhingira abandi ngo babone amaramuko, bituma batabona umwanya wo kwita ku bana babo nabo ubwabo batiyibagiwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Ndanga Janvier we avuga ko abaturage ayobora ntako baba batagize ahanini abishingiye ku miterere y’uyu murenge itaborohera kwiyitaho.

Uyu muyobozi yungamo kandi ko abaturage bagira umwanda abenshi ari ababa bavuye mu mirimo bityo bigahurirana nuko imisozi yiganje muri uyu murenge ibitaborohera kubona amazi ku buryo bukwiye.

Umurenge wa Cyato ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke ukaba ari umwe mu mirenge y’icyaro wasigaye inyuma mu bijyanye n’ibikorwa remezo birimo amazi , amashyanyarazi , imihanda n’ibindi byangombwa nkenerwa mu iterambere ry’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *