Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke byabereye kuri Paruwasi Gatulika ya Hanika mu Murenge wa Macuba, ahari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri jenoside isaga 8236. Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso basaba ko hashyirwaho ikimenyetso kigaragaza amazina n’amafoto y’abahashyinguye mu rwego rwo gukomeza kugaragaza amateka y’ibyahabereye.
Nk’uko bamwe mu barokokeye kuri iyi paruwasi babitangarije Bwiza.com, ngo habereye amahano ndengakamere, bagaya cyane uwari perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Cyangugu, Emmanuel Bagambiki, wahageze hasigaye ingerere nyuma y’uko abandi Interahamwe zari zabishe zitababarira n’uruhinja, umukecuru cyangwa umugore utwite, akavuga ko ihumure ryabonetse bakwiye gusubira iwabo naho ari amayeri yo gutsemba n’uwari usigaye.
Mukamana Fausta, umwe mu baharokokeye, yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu, kimwe na bagenzi be bagasaba ko amazina n’amafoto y’abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside wa Hanika yagaragazwa.
Yagize ati “Twifuza ko hashyirwa ikimenyetso kiriho amafoto n’amazina y’abacu baguye kuri iyi paruwasi bashyinguye muri uru rwibutso, byatuma n’abato, abavuka ubu n’abazabakurikira barushaho gusobanukirwa ibyatubayeho, bikananyomoza abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abagera hano bose bakibonera ukuri kw’ibyatubayeho.’’
Kuri iki cyifuzo umuyobozi w’aka Karere, Kamari Aimé Fabien avuga ko ibi hari n’ahandi byakozwe muri aka karere kandi koko bifite umumaro ukomeye ku kwibuka ibyahabereye, agasaba ko abafite amafoto n’ayo mazina babikusanyiriza hamwe umwaka utaha ukazasanga hari aho bigeze bikorwa.
Mu bindi bibazo byagaragajwe n’uhagarariye Ibuka muri aka karere. Bagirishya JMV, birimo imibereho ya bamwe mu barokotse Jenoside ikigoye, barimo abafite inzu zishaje, abafite ibikomere by’umubiri n’ubu bidakira bagikeneye kwitabwaho, bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside batorotse inkiko Gacaca bagenda bagaruka mu baturage kandi nta mbabazi banasabye abo bakoreye amahano bigatera impungenge abarokotse Jenoside n’ibindi bibazo, na byo umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien avuga ko bigenda bishakirwa ibisubizo bihamye hakurikijwe uburemere bwa buri kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Habiyaremye Pierre Céléstin,yasabye ababyeyi kubwiza abana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko hari bamwe mu babyeyi bayagoreka bikaba byateza urujijo mu bana, yizeza ko Leta izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside batishoboye, anihanangiriza uwaba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside muri we, ko atazigera yihanganirwa na rimwe.





