ndanga_janvier_ni_uwo_ubanza_i_buryo_wambayer_agapira_k_umweru.jpg

Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu

Sangiza iyi nkuru

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abakozi 13 b’Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 8 Werurwe 2021 BWIZA ifitiye kopi, bandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Mbyayingabo Athanase bamusaba gukemura ibibazo bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo, Ndanga Janvier; aho bamushinja ibyaha 6 birimo kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, kubateranya n’abaturage n’ibindi.

Muri iyo baruwa baragira bati: “Twebwe abakozi b’Umurenge wa Cyato, none ku wa 8/3/2021 tumaze kubona ibibazo bitubangamiye mu kazi kacu ka buri munsi biterwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wacu wa Cyato Bwana Ndanga Janvier, twifuje kumenyesha ubuyobozi bw’Akarere ibibazo bimaze igihe bitubangamiye.’’

ndanga_janvier_ni_uwo_ubanza_i_buryo_wambayer_agapira_k_umweru.jpg
Gitifu Ndanga ni uwambaye agapira k’umweru, wicaye ku ruhande rw’iburyo

Muri ibyo bibazo bavugamo 6 ari byo:

1. Guteranya abakozi. Aha baragira bati: “Byagiye bigaragara kenshi aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yihererana bamwe mu bakozi akababwira amagambo abangisha bagenzi babo (mbatanye mbayobore), ibi byabaye ku bakozi bose.’’

2. Kuyoboza abakozi igitugu: Bati: “Aha abwira abakozi ibitari mu nshingano zabo ntabemerere no gutanga ibisobanuro kuri byo, bigatuma ibyagombaga gukorwa bidakorwa cyangwa bigakorwa nabi, aho abwira abakozi ngo ‘ndavuze ngo ndi umuyobozi wawe’, aho yabwiye umukozi ushinzwe ibaruramari ngo ‘nzakwereka ko uri comptable nkaba umuyobozi wawe’, mu gihe yamugaragarizaga ukuri we atari byo ashaka.’’

3. Gutuka abakozi: Bati: “Byagaragaye cyane cyane ku bakozi bamwe na bamwe, aho abwirira umukozi mu baturage ngo ni igicucu. Byabaye ku mukozi ushinzwe amashyamba ubwo yari yifatanije n’abaturage mu muganda ku wa 12/12/2020. Yagaragaje ibangamirwa rye muri JOC abiheraho yirengagiza uruhushya yamuhaye n’imbogamizi yagize mu rugendo yakoze kandi yazimenyeshejwe. Ibi byabaye no ku mukozi ushinzwe uburezi.’’

4. Guhunga inshingano z’ubuyobozi: Bati: “Aha abwira abakozi batandukanye kuyobora inama zitandukanye kandi ahari agambiriye kubakoresha amakosa babyanga bikaba intambara, iyo bagaragaje impamvu yatumye batabikora we akabifata nk’agasuzuguro ( urugero: aho umukozi ayobora inama ya komite ya gira inka ataba muri komite).”

5. Kudaha abakozi ibyo bemerewe : Bati: “Bigaragarira aho abakozi badahabwa konji bemererwa n’itegeko mu gihe bazikeneye.”

6. Guteranya abakozi n’abaturage: Aha na ho muri iyi baruwa baragira bati: “Ibi byagaragaye aho abakozi b’umurenge bashinjwe ko bandikiye umuturage bamubwira ko bari kwishimira ko Gitifu w’umurenge yirukanywe kandi ari we wabyiyandikiye akabyiyoherereza akoresheje telefoni y’uwo muturage. Ibi byagaragariye mu nama ya JOC y’abakozi bose.’’

Bakomeza bavuga ko bashingiye ku nama zitandukanye bagiye bagirana n’uyu muyobozi wabo bamugaragariza imbogamizi bafite ntihagire igihinduka, banashingiye ku nama bagiranye n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel akabagira inama ariko n’ubu ngo bakabona nta gihinduka, bafashe umwanzuro wo kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere mu nyandiko, aho babisaba ko uyu muyobozi yaha abakozi agaciro, akita ku nshingano ze akanahindura imikorere n’imiyoborere.

Mu kiganiro na Bwiza.com umwe mu bakozi yagize ati: “Twabyanditse twabitekereje, igihe Akarere nako kabyirengagiza twakwiyambaza Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba byakwanga tukitabaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse nibinaba ngombwa n’Umukuru w’Igihugu bizamugeraho kuko tubona imikorere nk’iyi idatuma tugera ku musaruro uhagije mu gihe Umurenge wacu wahoze ku isonga mu mihigo y’Akarere ubu ukaba ugenda udindira, numva nta bindi nakongeraho.’’

Iki gitangazamakuru cyashatse kuvugana Gitifu Ndanga Janvier ngo agire icyo avuga ku bimuvugwaho, ntiyafata telefoni ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi tumuhaye ntiyabusubiza. Gitifu w’Akarere Mbyayingabo Athanase na we ntiyitaba telefoni ye igendanwa ngo agire icyo avuga ku kigiye gukurikiraho nyuma yo kwakira iyi baruwa.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel bivugwa ko abakozi bagishije inama ntibyagira icyo bitanga na we ntiyitaba telefoni ye ngo agire icyo abivugaho, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru. Meya w’aka karere Mukamasabo Appolonie yahamagawe kenshi nk’umuyobozi w’akarere wanahawe kopi y’iyi baruwa abazwa niba iyi bombori bombori ntaho ibangamiye abaturage b’uyu murenge, na we ntiyitabye telefoni ndetse ntiyanasubije ubutumwa bugufi cyamwandikiye.

Kopi y’ibaruwa aba bakozi bandikiye Gitifu w’Akarere (Amafoto)

img-20210310-wa0034.jpg

img-20210310-wa0036.jpg

img-20210310-wa0037.jpg

img-20210310-wa0035.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Ntaho bataba muzaze n’ ahitwa I Kinazi I Huye

  2. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Ntaho bataba muzaze n’ ahitwa I Kinazi I Huye

  3. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Mwikozeho gusa!Barabirukana bashyiremo abandi!Suko ibyo muvuga nta shingiro bifite ahubwo uburyo mwabitaye ku karubanda nibyo bibakoraho.

  4. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Mwikozeho gusa!Barabirukana bashyiremo abandi!Suko ibyo muvuga nta shingiro bifite ahubwo uburyo mwabitaye ku karubanda nibyo bibakoraho.

  5. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Aba bakozi nabo si shyashya hari ikibyihishye inyuma kubera gusimbuka inzego. Ese kuki batabanje no kwitabaza njyanama y’umurenge mbere yo kujya mukarere? None ngo bazitabaza kugera kuri H. E Aha umubyeyi wacu yagorwa yagorwa ninuwo kwinjiza mu matiku yacu adafite icyo amariye abayoborwa

  6. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Aba bakozi nabo si shyashya hari ikibyihishye inyuma kubera gusimbuka inzego. Ese kuki batabanje no kwitabaza njyanama y’umurenge mbere yo kujya mukarere? None ngo bazitabaza kugera kuri H. E Aha umubyeyi wacu yagorwa yagorwa ninuwo kwinjiza mu matiku yacu adafite icyo amariye abayoborwa

  7. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Uwo muyobozi niyisubireho bafatanye kuyobora Cyato. Abaturage nibo babihomberamo.None c ntamihigo bafite ko mbona aho iri ntamwanya wo gupfusha ubusa nk’uwo abona !!?

  8. Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu
    Uwo muyobozi niyisubireho bafatanye kuyobora Cyato. Abaturage nibo babihomberamo.None c ntamihigo bafite ko mbona aho iri ntamwanya wo gupfusha ubusa nk’uwo abona !!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *