Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Frank Adamson rwa Kibogora ( GS FAK) mu karere ka Nyamasheke, abayeyi babo, abarezi babo n’itorero Methodiste Libre mu Rwanda nyiri iri shuri, barashimira byimazeyo uwari umuyobozo waryo, Hon. Pasiteri Senani Benoit wagiriwe icyizere n’abaturage n’umuryango FPR Inkotanyi agatorerwa kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, uruhare yagize mu kuzamura ireme ry’uburezi n’imitsindire y’abanyeshuri.
Byagarutsweho mu muhango w’ihererekanyabubasha n’umuyobozi w’agateganyo w’iri shuri, Uwihoreye Boaz, ubwo abanyeshuri, abarezi babo ba nyiri ishuri na bamwe mu babyeyi bari bakereye kumugaragariza ko bishimiye uburyo yazamuye ireme ry’uburezi mu myaka 12 yose yabaye mu buyobozi bwaryo,irimo imyaka 2 yashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri n’indi 10 yari amaze ari umuyobozi w’ishuri.
Mu byo bavuga bamushimira nk’uwari umuyobozi w’ishuri imyaka 10 yose,hari ukuba kuva muri 2008 afashe ubuyobozi bw’ishuri,mu cyiciro rusange ryaratsindishaga hejuru ya 96%, guhera muri 2012 kugeza ubu bakaba batsindaga 100%, mu cyiciro cya 2 cy’ayisumbuye kuva muri 2008,inshuro 7 zose bakaba baratsinze 100%,izindi 3 bagatsindira hejuri ya 87%.
Hari kandi ibihembo iri shuri ryagiye ribona, birimo icyo ryahawe muri 2010 na MINEDUC,aho ryabaye indashyikirwa mu isuku no guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ku rwego rw’igihugu rigahabwa amanyarwanda 7.600.000, ibihembo bindi binyuranye ryahawe n’akarere birimo icy’uruhare ryagize mu gushyigikira ikigega’’ Agaciro Development Fund umurage w’ubukungu,gucunga neza umutungo wa Leta n’ibindi.
Ibi byose ngo ni byo abarebwa n’iri shuri bose bahereyeho bamushimira cyane kuko yahageze imitsindire iri hasi, arayizamura ari na ko ngo agenda akora n’indi mirimo izamura akarere,umuryango FPR Inkotanyi mu karere n’izamura itorero Méthodiste Libre abereye pasiteri ,bakizera ko no mu nteko ishinga amategeko azakoresha imbaraga nyinshi akagirira abanyarwanda bose akamaro nk’uko abisabwa.
Nsengiyumva Hesron wiga muri iri shuri yagize ati “nubwo tutifuzaga ko adusiga kubera byinshi twamukeshaga muri iri shuri,nko kuba yatwitaga ho cyane, akamenya by’umwihariko abafite ibibazo byihariye nk’abana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa bakomoka muri iyo miryango kwigirira icyizere cyo kuba ho,kutwigisha gukora cyane ari byo byatumaga tuba indashyikirwa mu karere mu mitsindire,n’ibindi,tukizera ko imbaraga yashyiraga hano agiye kuzikoresha kugirira akamaro igihugu cyose.’’
Hon. pasiteri Senani Benoit,avuga ko yishimira icyizere yagiriwe n’abaturage n’umuryango FPR Inkotanyi cyamugejeje ku kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite, akanishimira ibyo yafatanije n’abandi kugeraho muri iri shuri yari amaze imyaka 10 ayobora,akavuga ko azakomeza kuriba hafi rigakomeza gutera imbere.
Ati “nubwo ingorane zitabura mu mirimo yose, nishimira aho twari tugeze mu mitsindire kuko yari 100% mu byiciro byombi, imbaraga zanjye nkaba ngiye kuzikomereza ku gukorare igihugu cyanjye mu mirimo mishya kinshize kandi n’iri shuri nzakomeza kuriba hafi mu byo nzakenerwa ho byose.’’
Pasiteri Mushimiyimana Siméon, umubwiriza wa conference ya Kibogora muri iri torero akaba na nyiri ishuri,yabwiye Bwiza.com ko uyu muyobozi asize icyuho gikomeye kubera uko yabanaga n’abana n’abandi barebwaga n’ireme ry’uburezi ry’iri shuri, bakaba bagiye gushaka undi uzakomereza aho yari ageze, ariko ko gukorera abaturage benshi na byo babyishimiye cyane nk’itorero abereye umupasiteri,bakazakomeza kumukenera muri byose.
Ishuri GS FAK ryashinzwe mu 1969, akaba yari abaye umuyobozi wa 10 uriyoboye,ubuyobozi bw’akarere bukishimira uruhare rwaryo mu iterambere ryako.




