Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’ibyuma 5 bikorera hamwe umurimo wo kuyungurura amazi yanduye aba yakoreshejwe, ava mu myanda ituruka mu bwiherero, mu bwogero, mu rumesero, ayakoropeshejwe n’andi yose y’imyanda, byapfuye burundu bikaba bikomeje guteza igihombo ibitaro.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’ushinzwe ubuzima n’ibidukikije muri ibi bitaro, Benemariya Noella, ubwo umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick yari amaze gusura ibi byuma akirebera uburyo byapfuye.
Muri ibi byuma byapfuye harimo igicagagura imyanda yo mu bwiherero ikavamo amazi, ikiyayungurura gikoresheje umucanga, igikoresha imiti ivana umunuko muri ya mazi n’igishyirwamo umunyu uvamo Chlore yica mikorobe ziba ziri muri ayo mazi n’ikindi kibikoresha ( Tableau de commande), igisigaye ari kizima kikaba ikiyungurura ya mazi avuye mu mucanga gikoresheje amakara ariko na cyo ngo ntacyo cyamara.
Nk’uko uyu mukozi akomeza abivuga, ngo biratera igihombo gikomeye ibi bitaro kuko ngo byasabye ko hacukurwa ibyobo biba byifashishijwe mu gushyirwamo uwo mwanda uva mu bwiherero, ibi byuma nta mutekinisiye n’umwe wo mu Rwanda wabikora ngo byongere bikore neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati “uretse n’ibyo ubu turatanga amafaranga ku mazi ya WASAC ya 18m3 za buri munsi zatangwaga n’ayo mazi ava mu myanda yakoreshejwe kuko yongeraga gusubira mu bwiherero no mu bwogero akongera agakoreshwa, akaba yanakoraga isuku y’ibitaro cyane cyane mu busitani no gukoropa, hakarihwa ayo kunywa, ay’abakozi bakaraba intoki, n’andi meza cyane akenerwa n’ibitaro ariko ayo mafaranga yose turakomeza kuyatanga ibitaro bihahombera.’’
Umuyobozi w’agateganyo w’ibi bitaro, Dr Nkurunziza Vedaste na we yabwiye Bwiza.com ko iki ari ikibazo gihangayikishije cyane ibi bitaro ari yo mpamvu babyeretse uyu muyobozi wabasuye ngo harebwe icyakorwa.
Ati’’ byatangiye gukoreshwa muri 2013,umwaka ukurikiyeho bitangira gupfapfana, tugenda tugerageza ariko mu mwaka wa 2015 birapfa burundu, bikaba bikomeje kudutera impungenge z’uyu mwanda nubwo twawushakiye aho uba ugiye nko mu mezi 8 cyangwa umwaka harebwa icyakorwa ,ariko guhora ducukura ibyobo twishyura n’amazi menshi ni ingorane zikomeye cyane dufite tutakwishoboza”.
Ubusanzwe ngo amazi yose yo mu bitaro yahurizwaga hamwe mu cyobo cyabugenewe, pompe ikayazamura muri ibi byuma byafatanyaga kuyatunganya akongera agakora ku buryo ngo aba ashobora no kunyobwa.
Dr Ndimubanzi Patrick yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe ibyuma iyo bipfuye bihutira kubisana cyangwa kubisimbuza ibindi kugira ngo akazi gakomeze ari na byo bagiye gukora muri ibi bitaro.
Ati “iyo ibyuma bipfuye uzana abashobora kubikora bakabikora bitashoboka ukareba ikindi cyakorwa. No kuri ibi twatangiye gushakisha abashoboye kubikora,kugira ngo bizongere bikore neza nk’uko byakoraga.’’
Ibi byuma bifite agaciro ka miliyoni zirenga 30 z’amanyarwanda bikorana ari 5 kugira ngo amazi yose y’imyanda yakoreshejwe yongere abe meza, hafi ya byose bikaba bidakora, icyuma kibikoresha cyifashishije amashanyarazi na cyo ngo ntigikora.


Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera sylvestre/Bwiza.com


