Nyamasheke: Ibitaro bya Kibogora byibutse abari abakozi babyo bazize Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bya Kibogora biri mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, byibutse abari abaganga, abaforomo n’abaforomokazi  bagera kuri 15 n’abandi baforomo  n’abaforomokazi  15 bakoraga mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho ndeste n’ abari abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu muhango wo kubibuka, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Kanyarukiko Salathiel,yavuze ko biteye isoni n’ikimwaro ku bakora mu buvuzi bose, kubona bamwe mu bagombye gutanga ubuzima ari bo bagize uruhare rukomeye mu kubwambura abo bagombaga kubuha.

Yizeje ko ibi bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiye ho bitazahwema gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babituriye uko bishoboye, kuko ngo bimaze gukora byinshi muri uru rwego.

Ati “Ibitaro byacu n’ibigo nderabuzima 13 dukorana, mu bihe nk’ibi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tugira uruhare  muri gahunda zose zateguwe zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  aho buri mwaka dutanga umusanzu wacu mu bikorwa bijyanye n’ubuvuzi,kwita ku bagezweho n’ingaruka za Jenoside  mu buryo bunyuranye,bari mo abahuye n’ihungabana n’abandi,tukabikora ku bufatanye n’akarere ka Nyamasheke, ibuka, AVEGA, AERG, CNLG n’abandi bose bafite mu nshingano kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside kandi ntituzahwema kubikora.’’

Mu buhamya bwe, Nsengimana Emmanuel  wari umufasha wa muganga mu gihe cya Jenoside, yavuze ko baciye mu bihe bishaririye cyane, aba bishwe bose bakicwa  ku kagambane ka bamwe mu bo bakoranaga, kuko iyo babishaka abishwe baba batarishwe kandi aho kubahisha hahari.

Ati “Birababaje cyane kubona abari abaganga n’abaforomo kuri ibi bitaro ntacyo bakoze ngo baturengere kuko mu bitaro bahamo  ibice byinshi abo hanze badashobora kwinjira mo ngo bamenye ku buryo uhahishe umuntu ntawahamukura, nyamara bamwe biciwe muri ibyo bice bihishe, bivuze ko baharangirwaga n’abahakoraga, bukaba ari ubugome ndengakamere bwakozwe n’abagombaga kugirira abandi impuhwe.’’

Avuga ko n’ubwo bahuye n’ako kaga ariko nyuma ya Jenoside ibitaro byabitayeho uko bishoboka kose, abashaka kwiga bibashakira amashuri, abadafite aho baba bafashwa kuhabona n’ibindi byose babishima n’ubu bigikora,kandi n’imiryango y’abahiciwe ikaba yarakomeje kwitabwaho,bagashima na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagaruye umutuzo n’umutekano,bigatuma biyubaka.

Umuyobozi wa Ibuka muri aka karere, Bagirishya JMV n’uwa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) Twahirwa Laurent basabye abakora mu buvuzi muri iki gihe gutandukana na bariya batari bazi icyo bakora, bagaharanira kugira impuhwe no kwita ku babagana nta vangura.

Ibitaro bya Kibogora biganwa n’abantu baturutse impande nyinshi z’igihugu ndetse n’abo mu bihugu duturanye, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette akaba asaba ababikoramo gukomeza kwita ku barokotse Jenoside babyegereye no kugaragaza urukundo mu byo bakora byose.

Abayobozi batandukanye bashyira indabo ku mva zibitse imibiri yinzirakarengane zabatutsi 4996 zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora zirimo naba bari abakozi bibitaro.
Abayobozi batandukanye bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’abatutsi 4996
Nsengimana Emmanuel waharokokeye avuga ko iyo abakozi bibi bitaro bose barangwa numutima wimpuhwe ababikoraga mo bishwe baba batarishwe.
Nsengimana Emmanuel waharokokeye avuga ko iyo abakozi b’ibi bitaro bose barangwa n’umutima w’impuhwe ababikoragamo bishwe baba bararokotse
ss
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora,Dr Kanyarukiko Salathiel(ibumoso) n’abandi bayobozi mu rugendo rwo kwibuka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *