Ubuyobozi n’abahinzi b’icyayi ba koperative y’abahinzi bacyo ya COOPTHE Mwaga-Gisakura ikorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cyo kubona abasoromyi b’icyayi ndetse n’abagikorera.
Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura,Ngirinshuti Callixte yavuze ko ari ikibazo kibakomereye cyane,kuko kugeza ubu bafite abasoromyi 450 gusa bagombye kuba nibura 1000.
Ngo iri gabanuka rigira ingaruka zikomeye cyane ku musaruro babona,kuko nk’ubu ngo babona toni 5 n’ibilo 66 gusa kuri hegitari kandi bifuzaga nibura izigera ku 8, ngo bigaterwa n’uko igisigara mu mirima basoroma kiba cyinshi,ubuke bw’abagisoroma na bwo bugatuma hari ikidasoromwa,igihombo kigakomeza kuba ku bahinzi bacyo,kuko kugeza ubu iyi koperative ikiri inyuma mu musaruro ugereranije n’andi baturanye.
Mu gushaka kumenya impamvu y’iki kibazo, Bwiza.com yegereye bamwe mu basoromyi bayitangariza ko umushahara muke babona ari wo utuma batitabira kugisoroma n’abagisoromye bakabikora nabi kuko baba babona bidasubiza ikibazo cyabo cy’umushahara utajyanye n’isoko.
Umwe muri bo yagize ati “amafaranga duhabwa ni make cyane ku buryo bitadutera imbaraga zo kugisarura twishimye cyangwa turi benshi, ni yo mpamvu haza bake n’abaje bagasoroma badashyira mo ubwitange kikisigariramo.
Nk’ubu baduha amafaranga 35 ku kilo cy’icyayi kibisi kandi ahandi barayarenza, ari na kure kuko hegereye pariki y’igihugu ya Nyunwge no kugera yo ari ikindi kibazo,umuntu agasanga ameze nk’ukorera ubusa tugahitamo kubyihorera.’’
Yakomeje agira ati “ntituyobewe ko iyo tugisoromye nabi gitakaza uburyohe bwacyo no kugisiga mu mirima bigatubya umusaruro,ariko natwe igihe tutishimiye amafaranga duhabwa nta kindi twakora ngo twerekane ko tutishimye,keretse kubyihorera cyangwa gukora ibyo dushoboye kuko tuba tubona twitangira ubusa.’’
Iki kibazo inteko rusange y’abahinzi b’icyayi b’iyi koperative yarateranye iragisuzuma isanga koko amafaranga aba basoromyi bahabwa ari make ugereranije n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bavuga ko bagiye kongeza aya mafaranga nk’uko uyu muyobozi yabibwiye Bwiza.com.
Yagize ati “ntibivuze ko tutabahembaga neza,ahubwo byatewe n’uko ayo twabahembaga atari akijyanye n’ibiciro ku masoko, bikaba byatumaga tugira ikibazo gikomeye cyane cyo kubabura n’ababonetse bakagisoroma nabi bagisigamo ntibiduhe umusaruro twifuzaga. Umusoromyi yahabwaga amafaranga 35 ku kilo cy’icyayi kibisi,ariko kuva ku wa 01 Mata uyu mwaka azajya ahabwa amafaranga 45, abandi bacyitaho mu kugikorera na bo twabavanye ku mafaranga 800 ku munsi tubashyira ku 1000.’’
Yakomeje agira ati ” biriyongeraho ibindi umusoromyi abona,nk’ igikoma ku manywa, itaburiya na kantine afatamo ibyo akeneye akazabyishyura yahembwe,n’ibindi, tukizera ko bagiye gusoroma neza icyayi cyinshi,batagisigamo,tukizera umusaruro urushijeho kuba mwinshi mu bwinshi no mu bwiza ubutaha.’’
Yavuze ko ariko n’ubwo kitasoromwaga neza ,uyu mwaka ari bwo bwa mbere bungutse cyane mu myaka 5 ishize kuko bungutse asaga 11.000.000 bitaherukaga,no mu mikoranire yabo n’uruganda rw’icyayi bakazahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga agera kuri 65.000.000 bitaherukaga,agahera aha asaba abahinzi, abasoromyi n’abandi bose barebwa n’ubuhinzi bw’icyayi gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro ukomeze wiyongere mu bwinshi no mu bwiza.
COOPTHE Mwaga-Gisakura igizwe n’abanyamuryango 697 bahinga icyayi kuri hegitari 647, ubuyobozi bukavuga ko kugeza ubu bufite abasoromyi 450 gusa kandi hakenewe nibura abasoromyi 1000.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


