Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane

Sangiza iyi nkuru

Abakozi 13 b’umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko badatuje nyuma y’ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere kabo, aho bashinjaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wabo Ndanga Janvier, ibyaha 6 birimo kubabibamo amacakubiri, kubangisha abaturage, kubayoboza igitugu n’ibindi, bakaba barasabaga ko byahagarara hakanozwa imikoranire, nyamara Akarere ngo aho kubumva, ibyifuzo byabo byatewe ishoti, bamwe bahanishwa kwimurirwa mu yindi mirenge, banabwirwa ko ibyabo bigikurikiranwa, ko ibizakurikiraho bishobora kuzaba bishaririye kurushaho.

Inkuru yabanje :
Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igituguhttps://bwiza.com/?Nyamasheke-Gitifu-w-Umurenge-arashinjwa-kubiba-amacakubiri-mu-bakozi-no

Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo nyuma y’aho ku wa 8 Werurwe bafashe icyemezo cyo kwandikira umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke Mbyayingabo Athanase, ibaruwa isaba gukemura ibibazo byabo kuko ngo babonaga bishobora kuganisha habi abakozi n’abaturage b’umurenge wose wa Cyato, ubuyobozi bw’Akarere ntibwabyakiriye neza, cyane ko na bwo bubashinja kuba barayigejeje mu itangazamakuru mbere y’uko ibugeraho ngo babisuzume bitaragera hanze.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gushyikiriza iyo baruwa Akarere, ku wa 13 Werurwe aba bakozi bose batumijwe ku biro by’aka karere bahatwa ibibazo n’inama y’umutekano itaguye, aho ikibazo nyamukuru ngo cyari ukumenya uwaba yaragejeje iyi baruwa mu itangazamakuru, aho uwamaraga kubazwa amakuru akeneweho yose yamburwaga telefoni ye igendanwa akanashyirwa mu cyumba cya wenyine hakabazwa undi, bityo bityo, ibazwa ngo ryatangiye saa yine z’igitondo rikarangira saa sita z’ijoro abakozi batarahabwa n’amazi yo kunywa, bagacumbikirwa n’akarere bugacya ku wa 14 Werurwe bataha.

Umwe ati’’ Bukeye ku wa 15 Werurwe ni bwo komite nyobozi y’Akarere yateranye ifata umwanzuro wo kwimura bamwe muri twe bitaga ba nyirabayazana w’iyo baruwa bakajyanwa mu yindi mirenge, hakaba harimuwe 3 mu bayisinye ho n’undi umwe wari udahari bayisinyaho ariko na we wari muri icyo gikorwa Akarere katubwiye ko kigayitse.’’

Abahinduriwe imirenge nk’uko yakomeje abitangariza Bwiza.com, ni ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsekeyukunze Innocent wajyanywe mu murenge wa Nyabitekeri agasimburana n’uwari uriyo, Agoronome Cyiza Pascal unavugwaho kuba imbere muri iki gikorwa wajyanywe mu murenge wa Karengera uwaho akajyanwa mu wa Shangi, uwa Shangi akajyanwa muri Cyato, Nyiranzabamwita Christine ushinzwe kwakira abagana umurenge wajyanwe mu wa Mahembe uwari uhari akajyanwa mu wa Karambi na Veterineri Tuzabana Fidèle, na we wajyanywe muri Mahembe akagurana n’uwari uhari, abandi 10 bakabihorera, amabaruwa abimura bayahabwa ku wa 18 Werurwe, bongera kubwirwa na Gitifu w’Akarere Mbyayingabo Athanase ko bitarangiye bagikurikiranwa nyuma y’iterana ry’akanama ka Disipuline k’akarere kazacukumbura ibibazo byabo bakazamenyeshwa ibindi.’’

Iki gikorwa bivugwa ko kitishimiwe na ba Gitifu b’imirenge yazanywemo aba bakozi bavuga ko babambuye abashoboye akazi bakabazanira abanyamatiku bazadindiza imihigo, abimuwe na bo bavuga ko ubuyobozi butakemuye ikibazo nyirizina ahubwo bwagiciye ku ruhande bugakingira ikibaba Gitifu w’umurenge.

Uyu ati’’ Ntibyumvikana ukuntu ibibazo byacu byakwirengagizwa akaba ari twe duhindurwa abanyamakosa uwabiteje yigaramiye. Watanga umusaruro ute ukora udatuje? Gusa inzego si hariya zigarukira igihe cyose tuzakomeza kurengana tuziyambaza n’izindi nk’uko twabivuze na mbere.’’

Ikindi kibazo bahuriyeho n’abandi bimuwe ngo ni uko babajije niba bafashwa kugera aho bimuriwe,Gitifu w’Akarere akababwira ko uretse iminsi 3 yo kwitegura bahawe ibindi bazirwariza, na byo bakabifata nk’akarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke,Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza.com ko ibibazo byabo atari yarigeze abimenya mbere,ko yabibonye mu itangazamakuru nk’abandi bose ibaruwa ikamugeraho nyuma,ariko ko babikurikiranye bagafata icyemezo cyo kuba bimuye bariya, ikibazo kikaba kigicukumburwa mu mizi bakazamenyeshwa ibizakurikiraho.

Ati’’ Bigiye gucukumburwa neza uwo bizagaragara ko yagumuye abandi azabihanirwa hakurikijwe amategeko.’’

Ku bavuga ko akingira ikibaba Gitifu w’umurenge,ati’’ Ni ukumbeshyera ibyo ntibishoboka kuko na we ari gukurikiranwa,cyane cyane kuri ruswa imuvugwaho mu baturage n’ibyo byose byanditswe muri iyo baruwa, na we nibimuhama azabihanirwa hakurikijwe amategeko,ariko icyo navuga ni uko twasanze bapfa kudahuza imikorere mu kazi,abaturage bumve ko nta byacitse ihari,bakomeze imirimo yabo ibindi ubuyobozi burimo kubicukumbura neza kandi byose bazabimenyeshwa.’’

Uyu murenge wari usanzwe uza imbere mu mihigo y’Akarere, Meya Mukamasabo avuga ko ibi yita amatiku bitazawuhungabanya, n’ikibazo cy’abimuwe bavuga ko batahawe uburyo bwo kugera aho bimuriwe agiye kugikurikirana buri wese agakora yishimye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
    Ariko ye ubwose barumva bagikemuye? Ubundise uwarezwe nabo icumi bahasigaye barumva bazakorana neza? Ubundi kiriya kibazo nikiguma guhishirwa hazatubera harehare. Namwe abagize bwiza.com nabasabaga kuzajya muvugisha n,abaturage mukumva icyo babivugaho nanjye ndi tayali ndahatuye ahsante!

  2. Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
    Ariko ye ubwose barumva bagikemuye? Ubundise uwarezwe nabo icumi bahasigaye barumva bazakorana neza? Ubundi kiriya kibazo nikiguma guhishirwa hazatubera harehare. Namwe abagize bwiza.com nabasabaga kuzajya muvugisha n,abaturage mukumva icyo babivugaho nanjye ndi tayali ndahatuye ahsante!

  3. Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
    Ngo ntazibana zidakomanya amahembe, ariko ahaho barebe ko bitari guterwa n’inka 1 ifite asongoye kurusha izindi ikazitera ibisari, ubundi bayikuremo cg bayace.

  4. Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
    Ngo ntazibana zidakomanya amahembe, ariko ahaho barebe ko bitari guterwa n’inka 1 ifite asongoye kurusha izindi ikazitera ibisari, ubundi bayikuremo cg bayace.

  5. Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
    mu minsi mike azaba Mayor.
    nimwitonde

  6. Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
    mu minsi mike azaba Mayor.
    nimwitonde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *