Abahinzi b’icyayi ba Gatare bibumbiye muri koperative COTHEGA mu murenge wa Karambi muri Nyamasheke baravuga ko n’ubwo ubuhinzi bw’icyayi bwababereye isoko y’iterambere, bakibangamiwe n’imwe mu mihanda igicamo idatunganye ituma hari umusaruro upfa ubusa, bagasaba uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company bakorana, n’Akarere ka Nyamasheke kubafasha gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
Ikibazo cy’imwe muri iyi mihanda yinjira mu mirima y’icyayi idatunganye bikadindiza umusaruro mu bwiza si icya none muri iyi koperative kuko kimaze igihe, abahinzi bakavuga ko igihe cyose kizaba kidakemuwe mu buryo burambye n’igihugu kizahahombera, kuko abahinzi bafite ubushake bwo kuwongera mu bwinshi no mu bwiza ariko iki kibazo kibabera urucantege.
Munyeshyaka Jean Pierre utuye mu kagari ka Gitwe uhinga icyayi muri site ya Cyiya avuga ko bakora urugendo rw’amasaha 2 bikoreye icyayi kugira ngo bakigeze aho imodoka zigipakururira, mu gihe cy’izuba ryinshi iki cyayi kikabahira ku mutwe bamwe bakakimena, n’ikigeze ku ruganda kikahagera kitagifite ubwiza bwacyo, uruganda rukabaha make bagahomba.
Ati: ’’Kugeza icyayi aho imodoka zigipakirira biratugora cyane kuko izo modoka zagombye kwinjira mu mirima hafi y’aho tugisoromera zikagitwara, ariko imihanda mibi ituma zitahagera,tugakora urugendo rurerure tucyikoreye kikatwangirikiraho, n’igihe twagombye kumara dusoroma kikagabanuka cyane kubera gutanguranwa n’amasaha kigomba kugerera mu ruganda, kikanahagera gikererewe cyane na byo bikaba ibibazo.”
Yongeyeho ati: ’’ Turifuza ko ubuyobozi bwacu,ubw’uruganda rw’icyayi dukorana n’ubw’Akarere ka Nyamasheke bwadufasha gukemura iki kibazo kuko igihe imihanda yaba ari myiza, dusoroma icyayi kigashira mu mirima tutajahagurika ngo turatanguranwa n’amasaha, twaba mu bahinzi b’icyayi ba mbere mu gihugu bafite icyayi cyiza kandi cyinshi, abasoromyi bakunguka n’umuhinzi agatera imebere bifatika.’’
Mugenzi we, Ndikubwimana Léonidas wo mu mudugudu wa Cyankuba,akagari ka Kagarama na we ati: ’’Ntitugera ku bwiza twifuza kubera kucyikorera igihe kirekire kikaduhira ku mutwe tugahomba, hakaba n’igihe tugeza saa moya z’umugoroba tutarakigeza ku ruganda kandi cyagombye kuhagera nibura saa kumi z’umugoroba, bamwe bakikorera ikirenze ubushobozi bwabo ngo barebe ko cyashira mu mirima,bikemutse indi ntambwe y’iterambere yaba itewe.’’
Aba bahinzi b’icyayi basanga nta terambere ryashooka hari icyayi cyabo kigipfa ubusa kubera imihanda mibi
Iki kibazo cyagarutsweho mu nama y’inteko rusange y’iyi koperative yateranye ku wa 28 Ukwakira, aho basabye ubuyobozi bwabo ubuvugizi mu kugikemura, umuyobozi w’iyi koperative Mukantagungira Jeannette akaba yarabwiye Bwiza.com ko koko ari ikibazo gihangayikishije.
Ati: “Babivuze ukuri kandi n’inama y’inteko rusange yacu yagitinzeho cyane kuko kirakoma mu nkokora intambwe twifuza gutera mu iterambere, imisozi n’urugendo abahinzi bakora bakura umusaruro mu mirima y’icyayi byangiza ubwiza bwacyo bikaduhesha amafaranga make twagombye kubona menshi. Hari izo mvune,hari n’uko icyayi gishobora kononekara,kigashya,ntikigere ku ruganda kigifite ubuziranenge twifuza, byose bigaca intege abahinzi.’’
Mukantagungira Jeannette uyoboye COTHEGA
Avuga ko kuba iyo cyahiriye abahinzi ku mutwe uruganda rutacyemera kikamenwa bahahombera cyane bagacika intege kandi iki kibazo kiri muri zone zose z’icyayi, bigatuma umusaruro wose utava mu mirima n’uvuyemo ntiwuzuze ubuziranenge bukenewe, akavuga ariko ko hari intambwe iterwa ku bufatanye n’uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company n’ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’Akarere,akifuza ko byakwihutishwa imihanda ikeneye guhangwa igahangwa n’iyahanzwe igafatwa nabi kubera imicungire mibi yaranze ubuyobozi bwa mbere bw’iyi koperative, igasiburwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel, yemeza ibivugwa n’aba bahinzi, akavuga ko ibisubizo biri hafi.
Ati: “Urugandwa rwatwemereye imashini izafasha mu guhanga umuhanda mushya Gikangaga-Kabarore no gutunganya idatunganye ku bufatanye bw’abaturage n’abahinzi b’icyayi, COTHEGA na yo kishyura ingurane z’abatuye aho uwo muhanda uzaca, gutunganya iyo mihanda no guhanga uwo mushya bikazafasha byinshi ku bwiyongere bw’umusaruro ukenewe mu bwinshi no mu bwiza,imirimo ntizatinda gutangira,bashonje bahishiwe.’’
Ubuhinzi bw’icyayi bufatiye runini iterambere ry’abatuye uyu murenge, aho bugaragaramo abagera ku 3124 bagihinga ku buso bwa hegitari 1412, bageze ku musaruro wa toni 600 mu kwezi mu gihe umwaka ushize warangiye bari kuri 400, igihe imihanda yatungana kigasoromwa cyose bavuga ko barenza toni 800 mu kwezi.



4 Responses
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera imbogamizi abahinzi b’icyayi
Tubashimiye inkuru zanyu ziba zubakitse
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera imbogamizi abahinzi b’icyayi
Tubashimiye inkuru zanyu ziba zubakitse
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera imbogamizi abahinzi b’icyayi
Tubashimiye inkuru zanyu ziba zubakitse
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera imbogamizi abahinzi b’icyayi
Tubashimiye inkuru zanyu ziba zubakitse