Zagabe Cléophas w’imyaka 90 y’amavuko na Nyirahabimana Marie Jeanne w’imyaka 30 bo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bari bamaze imyaka myinshi barara aho bwije kubera kutagira inzu baturamo, barishimira ko ubu noneho bafite aho baba nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe n’urwego rwa DASSO muri aka karere.
Ni inzu 2 zubatse muri imwe (2 in 1) zuzuye zitwaye hafi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda uru rwego rw’umutekano rwa DASSO muri aka karere rwishatsemo ku bufatanye n’Akarere mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abagatuye batagira aho baba, kuko hakiri abatagira amacumbi n’abandi bafite ashaje cyane, ubufatanye bw’inzego zose zikorera muri aka karere harimo na DASSO ngo bukaba bwarabaye ngombwa ngo ibibazo nk’ibi bibashe gukemuka buhoro buhoro.
Cléophas Zagabe yabwiye Bwiza.com ko yari amaze imyaka 12 asembera nyuma y’aho inzu ye yari muri metero 50 uvuye ku kiyaga cya Kivu isenyewe kimwe n’abandi bari bahatuye mu rwego rwo kurengera iki kiyaga, yahise abura aho atura kuko atahise yubakirwa, akaba aho abagiraneza bamutiza mu bikoni byabo akishyura amafaranga 1,000 rwf ku kwezi, akishimira kuba yashyikirijwe iyi nzu y’ibyumba 3 n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubwogero, agahabwa intebe, ibiryamirwa n’ibikoresho byo mu nzu n’ibimutunga mu minsi mike iri imbere igihe n’inkunga ye y’ingoboka izaba iza.
Yagize ati: ’’Ndabashimiye cyane kuko mbonye aho nsazira, n’ejo n’ejo bundi nava no muri uyu mubiri naba ngiye neza ntaguye ku gasozi, gusa ngasaba ko bashyiriramo n’amashanyarazi ngasazira ahabona, ngahabwa n’agatungo ko korora nkajya mbona agafumbire kuko umukecuru wanjye yashobora kukitaho naba nsazishijwe neza rwose.’’
Nyirahabimana Marie Jeanne yabanaga n’abana be 2 yabyaye nta mugabo babana uzwi, aho yabaga mu nzu y’amabati 2 yishyuraga umubyizi mu kwezi, kubona inzu na we akaba yabifashe nk’igitangaza, dore ko kubera gupfusha ababyeyi bombi akiri muto cyane ngo atazi niba hari imiryango afite kuko ngo nta n’umwe wo muri yo azi.
Ati: ’’Imana isubiriza igihe rwose. Nari narihebye nibwira ko ntazwi mu gihugu ariko nanjye nshyize umutima hamwe, ngiye kujya ndyama nsinzire ndi mu nzu yanjye ntararaguza n’abana banjye. Sinagize amahirwe yo kubona umubyeyi wanjye n’umwe n’imiryango yindi sinyizi, ariko ngize ayo kubona aho mba heza. Ibindi mbonye agatungo norora bakadushyiriramo n’amashanyarazi byaba ari ibyo.’’
Kuri ibi bigikekewe, umuhuzabikorwa w’urwego rw’umutekano rwa DASSO muri aka karere, Habimana Innocent yavuze ko byoroshye cyane, bazababa hafi kugeza babibonye.
Ati: ’’Kuboroza byo twari dusanzwe tubifite muri gahunda kuko hari n’abandi tworoje mbere, amashanyarazi ari hafi yabo ku buryo ku bufatanye n’Akarere na yo azaboneka, tukabasaba gusa gufata neza ibikorwaremezo nk’ibi kugira ngo uko tubona ubushobozi dukore n’ibindi, nkanashimira ba DASSO bagenzi banjye kuri iki gikorwa ,nkabasaba kugira n’uruhare no mu bindi bizamura ab’intege nke kuko gucungira umutekano abaturage babayeho neza birushaho koroha.’’
Muri rusange mu karere kose ka Nyamasheke nk’uko bivugwa n’umuyobozi wako, Mukamasabo Appolonie, uyu mwaka hubatswe inzu nshya 267, izigera kuri 826 zirasanwa, ku muganda w’abaturage uretse izi 2 zubatswe n’urwego rwa DASSO, harimo 11 zubatswe n’abakozi b’Akarere, iyubatswe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, n’izindi, byose bituruka ku mbaraga no kwibohora kw’abagatuye.

26 Responses
Nyamasheke: Imiryango 2 itagiraga aho irambika umusaya yashyikirijwe inzu n’urwego rwa DASSO
Uru Rwego rutanga ikizere ko rushyize imbere iterambere ryumuturage.
Nibakomerezaho DASSO turabemera rwose.

Nibyiza cyane dasso rwanda iragaragaza ko ikataje mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu coup de chapeau.

Bravo bavandi abishyizehamwe ntakibana nira mureke dutange umuzanzu twubake urwanda.

Yoooo mbega urwego rwa Dasso ukuntu rwaziye igihe????nukuri barimo gukora neza pe kugeza nabi bubakira abaturage batishoboye!!! Imana ige ibongerera aho baba bakuye kd tubari inyuma tubatezeho n’ibindi byiza byinci imbere kkobarimo gukora neza kuburyo bugaragarira buri wese.

Murakoze kndi burewese aharanire kubaka urwanda

Ururwego rwa DASSO rwaje rukenewe rwose turarushimira kuko ruritanga bikomeye naho bidashoboka bakoresha bakora no kumufuka wabo Ababa DASSO nabagabo kabisa Nyamasheke muhore ku isonga murabo gushimwa. Murakoze.

Murabo gushimwa murabo kubahwa murabo agaciro ishema Mukomereze Aho Nyamasheke muhore ku isonga murabo gushimwa kandi tubasabiye umugusha uturuka ku Mana .Murakoze.

Uru rwego DASSO ndabona rutanga ikizere mubanyarwanda turarushyigikiye!

Uru rwego rwa DASSO ndabona rutanga ikizere mubanyarwanda turarushyigikiye!

Congz Dasso yurwanda

Congz DASSO y’u Rwanda
Mukomereze aho dufatanye kubaka igihugu.

Bravo DASSO, mukomereze aho guteza igihugu cyacu imbere.