Nyuma yo gusura ingo 300 mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke harebwa aho imyumvire y’abaturage mu kwimakaza isuku igeze mu rwego rwo kurwanya indwara zijyanye n’isuku nke zirimo korela n’izindi zakunze kuzahaza uyu murenge, ababaye indashyikirwa mu kwimakaza isuku babishimiwe ku mugaragaro.
Ni igikorwa cyari kijyanye n’icyumweru cyahariwe isuku muri uyu murenge cyasojwe ku wa 21 Nzeri, aho ubuyobozi bw’umurenge wa Gihombo, ku bufatanye n’umushinga ‘USAID Twiyubake’ ukorera muri Caritas Rwanda, Diyoseze ya Nyundo basuye izi ngo, urugo ku rundi harebwa uko isuku yimakazwa.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umukozi wa Caritas Rwanda muri uyu mushinga, ushinzwe by’umwihariko imirenge ya Gihombo, Mahembe na Kirimbi, Mutabazi Gaspard, avuga ko nyuma yo kubona ko cyane cyane uyu murenge wa Gihombo ukigaragaramo ibibazo by’isuku nke n’indwara ziyiturukaho, bashyizeho itsinda ry’abantu 40, rigenzura isuku mu buryo bw’imbitse rikagira n’inama abaturage mu rwego rwo kwimakaza isuku irambye.
Agira ati ’’kugira ngo badufashe kwimakaza isuku muri bagenzi babo, buri ndashyikirwa mu kagari yahawe ibikoresho byinshi by’isuku, aho buri wese yahawe kandagira ukarabe n’ibijyana na yo, birimo ijerikani yo kuvoma amazi, amasabune, igitambaro, ibase, umuti n’uburoso by’amenyo, umuti usukura amazi ariko banigishwa kuyateka n’ibindi, buri wese wabihawe asabwa kwigisha abandi umuco w’isuku indwara ziterwa n’umwanda ntizizongere kugira uwo zambura ubuzima.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Habimana Prospère wabaye indashykirwa mu kagari ka Kibingo, yavuze ko kuba barasanze yujuje ibyasabwaga byose ngo abe indashyikirwa mu kwimakaza isuku ari ishema kuri we n’umuryango we.
Ati ’’bimpaye imbaraga zo kurushaho kwimakaza isuku iwanjye n’aho nkorera ubucuruzi no kubyigisha abandi ku buryo buri wese yumva neza akamaro k’isuku, ntituzongere kubuna umuturage n’umwe azize indwara zijyanye n’isuku nke, kandi n’ibi bikoresho by’isuku mpawe bigiye kubimfashamo.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yasabye abatuye uyu murenge bose guhindura imyumvire ku bijyanye n’isuku, bakagira ubwiherero bukoze neza.
Anabasaba kandi kunywa amazi asukuye bakareka ay’ikivu mabi bamwe muri bo bakinywa, avuga ko bazakomeza gukurikirana isuku mu mirenge yose y’aka karere, byaba ngombwa abatita ku isuku nkana bakabihanirwa.
Uyu murenge ufite ingo 15.000 wakunze kuvugwamo ibibazo by’isuku nke byatumaga bamwe banabura ubuzima kubera indwara zituruka ku mwanda no kunywa amazi mabi y’ikivu, ubuyobozi bwawo bukavuga ko ubu bwabihagurukiye.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


