Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubwa zone y’ibitaro bya Kibogora bukorera mu mirenge icyenda kuri 15 ikagize, buravuga ko hamaze gukorwa byinshi mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, bukanishimira uko imyumvire y’abaturage igenda izamuka mu kubwitaho.
Byagarutsweho ubwo muri aka karere kimwe no mu gihugu hose hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, ahazakorwa byinshi mu gukomeza kubusegasira nk’uko abahagarariye MINISANTE muri iki gikorwa babivuga.
Mu bizibandwaho muri iki cyumweru ngo hari gahunda zo kuboneza urubyaro zizakorerwa abagore n’abagabo babyifuza bose ku bushake, ababyeyi bamaze ibyumweru 6 babyaye bazahabwa ikinini cya Vitamini A,iki kikazahabwa n’abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku mezi 11, Abana bafite ku mezi 12-59 barenga 30.000 na bo bakazahabwa Vitamini A n’ikinini cy’inzoka bakazanasuzumwa uko bahagaze mu mibereho hakoreshejwe gusuzuma ikizigira cy’ukuboko.
Hari kandi abana barenga 73.000 bafite kuva ku myaka 5 kugera kuri 15 bazahabwa ikinini cy’inzoka cya Alubendazole, abana barenga 15000 bari hagati y’amezi 6 na 23 bazahabwa ibyitwa ongera intungamubiri , n’ibindi bigomba gukangurirwa abaturage birimo isuku n’isukura hibandwa ku gukaraba intoki,ubukangurambaga ku kurwanya malariya hibandwa ku gukoresha neza inzitiramibu ikoranye umuti n’ibindi,ngo iyi akaba ari gahunda ikorwa inshuro 2 mu mwaka.
Aganira na Bwiza.com,umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora,Dr Nsengiyumva Nathanael,yavuze ko uko imyaka ishira imyumvire mu baturage ku bikorwa by’ubuzima igenda izamuka, imbaraga zishyirwa mo n’inzego zose zirimo n’abajyanama b’ubuzima zikaba zaragaragaje umusaruro ukomeye,kuko mbere hari aho ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwabangamirwaga kubera imyumvire yari ikiri hasi.
Yagize ati “nk’ubu mu bigo nderabuzima 13 dukorana imyumvire y’abaturage ku kubyarira kwa muganga yarazamutse cyane aho bagera kuri 98%,gukingiza abana byo bikaba bigera ku kigereranyo cya 100%,konsa na byo ababyeyi bakaba babikora neza no guha abana ifashabere bikitabwaho, izo mbaraga akaba ari na zo tugiye gukoresha mu kubakangurira kuboneza urubyaro kuko byo abenshi bakibifite ho imyumvire itandukanye ariko na byo bazagenda babyitabira uko iminsi ihita.’’
Nishimwe Jeanne wo mu kagari ka Rugali mu murenge wa Macuba,yabwiye Bwiza.com ko kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa nk’uko bisabwa byamugiriye akamaro cyane kuko byatumye umwana we agira ubuzima bwiza, ngo ntarwaragurika kandi agenda yongera ibiro, agasaba buri mubeyi wese kwita ku buzima bwe n’ubw’uwe.
Muhashyi Anastase,intumwa ya MINISANTE muri iki gikorwa yasabye abaturage kwitabira ibyo basabwa byose mu guharanira imibereho myiza yabo n’iy’abo babyara kuko igihe umwana atitawe ho kare agira ibibazo byinshi mu mikurire n’igihugu kikahahombera.
Ati “Leta ishyira imbaraga nyinshi mu kwita ku buzima bw’abaturage mu nzego zose. Ni yo mpamvu na gahunda nk’izi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana zihariye ziba ho,aho uyu mwaka dufite intego igira iti’kuboneza urubyaro bidufasha kwita ku buzima bwacu n’ubw’abacu’ hari n’izindi zagiye ziba ho mu myaka yashize,byose bigamije gushakira umubyeyi n’umwana ubuzima buzira umuze.’’
Nk’uko na none byavuzwe na Bumali Albert mu izina ry’ubuyobozi bw’aka karere, ngo mu rwego rwo guharanira ubuzima bwiza,imbaraga zikomeje kongerwa mu isuku,cyane cyane gahunda yo gukaraba intoki, kugira imisarani myiza ikanakoreshwa neza, gusukura abana mu buryo bunoze,n’ibindi.





