Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagihanganye n’inzitizi nyinshi zikibangamiye ubwigenge bwabo ku ifaranga, inyinshi ngo zikaba zishingiye ku muco, ubumenyi buke, kutamenya amategeko abarengera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.
Abo mu murenge wa Kagano baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bahora mu bukene kubera ko batariyumvamo ko hari imirimo ibyara inyungu zifatika na bo bashobora gukora, bukumva ko ibyabo ari uguhinga gusa na bwo bya gakondo, n’ucuruje acuruza inyanya, intoryi, isambaza na zo zidatunganjie neza n’ibindi.
Umwe muri bo yagize ati “kuba abagore ari twe benshi mu murenge no mu karere nyamara wabara mu mutungo ugasanga tukiri hasi cyane, mbona ari ikibazo kikidukomereye gituma tugifata abagabo nk’Imana kubera ko ubuze umugabo aba yumva ari nk’aho Isi yamurangiriyeho.
ihohoterwa rikorerwa mu miryango no kutamenya amategeko aturengera,ibi byose n’ibindi ntakubwiye nkabona ari byo bituma dukomeza gukena kandi kano karere gatunze byinshi byakadukijije.’’
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien na we asanga hari intambwe abagore bagikeneye gutera ngo biteze imbere, agasanga ariko bitashoboka igihe hakiri ingo zibana mu makimbirane, kubanza kuyakemura akabibonamo urufunguzo rw’iterambere ku bagore nk’abo.
Ati “badufashe gukemura amakimbirane akigaragara mu miryango myinshi,ibindi na byo bizagenda bigerwaho kuko uko imyaka ihita hari benshi mu bagore bagenda bagaragaza impinduka mu iterambere, bakaba bakeneye gusa gufashwa kudasubira inyuma”.
Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abaturage barenga 400.000,abagore n’abakobwa bakaba bagera kuri 52%,kubazamura bikaba byafatwa nk’imbarutso yo kuzamura abaturage bose mu buryo butavunanye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


