Nyamasheke: Kolera yatangiye kwica abantu

Sangiza iyi nkuru

Imirenge ya Kagano na Bushekeri ho mu Karere ka Nyamasheke yugarijwe n’icyorezo cya Kolera kimaze guhitana umuntu umwe mu gihe abandi 22 bajyanywe kwa muganga ngo bakurikiranwe nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza, Claudette Mukamana.

Uyu muyobozi yavuze ko uwitwa Nkuyamubiri Jean wari uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Nyabageni, mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano , ari we wapfuye aguye iwe mu rugo nyuma y’uko yari avuye ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke.

Iyo kolera yiganje cyane mu midugudu ya Cyeshero na Rugeregere yegereye ikiyaga cya Kivu iri mu kagari ka Ngoma, hari n’abandi bake bagaragaje ibimenyetso byayo mu kagari ka Mpumbu, mu murenge wa Bushekeri, muri aka karere.

Gahungu Jonas, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura, avuga ko iyo ndwara yagaragaye bwa mbere mu cyumweru gishize iturutse ku barobyi 3 bayizanye bakanayikwirakwiza mu bandi baturage.

Abafashwe batangiye kujyanwa kwa muganga bamwe barimo umugore wo mu murenge wa Kagano banegekaye, bahita bajyanwa mu bitaro bya Kibogora. Gahungu avuga ko kuri ubu batangiye gutaha.

d4b93545c7
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamasheke, Claudette Mukamana

Mukamana avuga ko icyo cyorezo giterwa n’umwanda uturuka mu kudatunya isambaza nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga.

Ati’’ iki cyorezo kiraterwa n’umwanda uturuka ku kurya isambaza zo mu kivu zidatunganye zuzuye isazi, kubera n’imvura nyinshi zikaba zitanikwa, bagapfa kuzirya.”

Yakomeje agira ati ”Dushobora gufata umwanzuro wo gufunga i Kivu igihe cy’ukwezi kugira ngo turebe ko yagabanuka, twatangiye no gukora ubukangurambaga urugo ku rundi tubakangurira kugira isuku ihagije, cyane cyane tureba ko abaturage bose bafite ubwiherero, uwo dusanze atabufite akabwubakirwa byihuse , turi no kubasaba kutarya ibisheke mu isoko n’ibindi biribwa bidahiye.’’

Yasabye abaturage kumenya ibimenyetso bya Kolera birimo nko kubabara mu nda cyane, guhitwa, kuruka n’ibindi , uwo bigaragayeho bakihutira kumujyana kwa muganga.

Abaturage banasabwe kwita ku isuku kuri buri rugo, cyane cyane gukaraba intoki umuntu avuye mu bwiherero cyangwa mbere yo kugira icyo ashyira mu kanwa n’ubundi buryo bwose bw’isuku.

Umwaka ushize kolera nanone yavuzwe mu mirenge ya Gihombo na Mahembe; aho naho yahitanye umuntu umwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *