Nyamasheke: Korali Ebenezer yashyize hanze Album yayo ya mbere- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Abaririmbyi ba korali Ebenezer ya paruwasi Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, barishimira intambwe ikomeye bamaze gutera nyuma y’imyaka 20  batangiye uyu murimo, aho ku bufatanye n’iyi paruwasi bashyize hanze umuzingo (Album) wabo wa mbere w’indirimbo 12.

Ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nibwo iyi korali yashyize hanze iyi Album yayo mu giterane cy’ivugabutumwa cyari cyanitabiriwe na Korali Evangélique yo muri paruwasi ya Cyarwa mu mujyi wa Huye, mu ntara y’Amajyepfo n’abakozi b’Imana banyuranye.

Korali Evangélique ya paruwasi ya Cyarwa mu karere ka Huye yifatanije na EBENEZER mu gkorwa cyo gusohora Album yabo ya mbere.
Korali Evangélique ya paruwasi ya Cyarwa mu karere ka Huye yifatanije na EBENEZER mu gikorwa cyo gusohora Album yabo ya mbere

Bavuga ko bakurikije aho bavuye n’aho bageze, bashima Imana yababashishije kugera ku gikorwa nk’iki gisojwe kibatwaye akayabo k’amafaranga,  ubutumwa buzatangirwa muri izi ndirimbo, haba muri aka karere, mu Rwanda no mu mahanga  bukazahindura imitima ya benshi batarahinduka.

Umuyobozi wayo, Muhorakeye Franà§oise yavuze ko bishimira aho bavuye n’aho bageze kuko batangiye ari urubyiruko rw’abaririmbyi 21 gusa, nta n’urusengero bafite basengera muri shitingi kuko bari batangiye umudugudu mushya wa Ntendezi mu 1998 nta gikoresho na kimwe bafite.

Ubu bakaba bamaze kwigurira ibikoresho bya muzika  bifite agaciro ka 7.000.000, barafatanije n’abandi bakirisitu kwiyubakira urusengero rwiza rwanahindutse icyicaro cya paruwasi nshya ya Ntendezi n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere bagezeho.

Yagize ati’’ Abaririmbyi natwe nta cyatubuza kwigira no kwihesha agaciro kuko iyi Album y’indirimbo  12 zihimbaza Imana  irangiye idutwaye hafi miliyoni eshatu z’amanyarwanda, tukaba twari tumaze kugura ibikoresho bidufasha muri uyu murimo byadutwaye agera kuri miliyoni indwi z’amanyarwanda, tutavuze ibindi bikorwa twagiye twitanga mo birimo kubakira abatishoboye, kubatangira mituweli n’ibindi bikorwa by’urukundo.’’

Ashimira abakirisitu b’iyi paruwasi, abaterankunga n’abayobozi babo bitanze ngo iki gikorwa cy’indashyikirwa kigerweho, bakaba batagiye gutahira gusohora iyi Album gusa ahubwo bagiye kuyikoresha mu gukangurira urubyiruko rukiri mu mwijima w’ububata bw’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kubivamo.

Kunga imiryango itaramenya Imana ikaba ibana nabi, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda,  gukira ibikomere by’imitima abantu bagenda bahura na byo n’ibindi byose kuko bikubiye mu butumwa buyirimo, bukaba bugomba gukwizwa ku isi yose.

Umushmba witorero ADEPR mu karere ka NyamashekeRév.pasteri Kagorora Gallican asanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo bwarafashije mu guhindura imitima myinshi yabayobotse iri torero.
Umushmba w’itorero ADEPR mu karere ka Nyamasheke, Rév.pasteri Kagorora Gallican

Umushumba w’itorero ry’akarere rya Nyamasheke, Rév pasiteri Kagorora Gallican, avuga ko kuririmba ari intwaro ikomeye itorero rya ADEPR ryifashishije ngo  rigere aho rigeze ubu, akavuga ko indirimbo zifite umumaro ukomeye cyane mu itorero ari yo mpamvu gusohora Album y’amajwi n’amashusho nk’uko iyi korali yabikoze babiha agaciro gakomeye cyane.

Ati “kuba tubara abakirisitu barenga 2.000.000 mu myaka 78 gusa itorero ryacu rimaze rigeze mu Rwanda,umurimo wo kuririmba wabigize mo uruhare rukomeye cyane ari yo mpamvu tuwuha agaciro kanini cyane, tugasaba aba bateye iyi ntambwe,abayiteye mbere n’abatarayitera kujyanisha ibyo baririmba n’ingeso zabo, imvugo yabo ikaba ingiro,ubutumwa bwiza batanga bugahera mu mitima yabo.’’

Korali Ebenezer/Ntendezi, igizwe n’abaririmbyi 70 barimo abagore 46. Iyi Album yayo ya Mbere y’amajwi n’amashusho bayise ‘ Ubwugamo ‘, igizwe n’indirimbo 12: Yaratuzahuye, Ubwugamo, Ufite ugutwi,…

Abaririmbyi ba korali EBENEZER bishimiye gusohora Album yabo ya mbere.
Abaririmbyi ba korali EBENEZER bishimiye gusohora Album yabo ya mbere
Bamwe mu baririmbyi ba korali EBENEZER ubwo basohoraga Album yabo ya mbere.
Bamwe mu baririmbyi ba korali EBENEZER ubwo basohoraga Album yabo ya mbere

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *