Nyamasheke: Min. Uwizeye Judith yatunguwe no kumva hari abaturage bakinywa amazi y’Ikivu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,  Uwizeye Judith yagaye abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke bahisha ibibazo byugarije abaturage kandi ntibanabikemure, nyuma yo kumva ugutakamba kwabo bavuga ko bibasirwa n’indwara ziterwa n’amazi mabi banywa.

Ikibazo cy’amazi meza gikomeje kuba ingorabahizi mu duce tumwe tw’aka karere ka Nyamasheke, mu tugari tumwe tw’imirenge ya Macuba, Shangi, Nyabitekeri, Gihombo, Mahembe, Rangiro,  Kanjongo, Karengera na Ruharambuga.

Bavuga ko ikibazo cyarushijeho gukara muri ibi bihe by’impeshyi, ko banywa bakanakoresha amazina bavomye mu kivu cyangwa mu bishanga, ko mu bihe by’imvura barekaga ay’imvura akaba ari yo bakoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mugera mu murenge wa Shangi, yavuze ko mu kagari ayoboye  ibura ry’amazi meza rihangayikishije, aho anashimangira ko no kujya kuvoma mu Kivu bibafata amasaha arenga abiri.

Agira ati “abaturage bacu ntibagira amazi meza, banywa bakanakoresha ay’Ikivu kandi abatera ingaruka nyinshi zirimo n’indwara ziterwa n’isuku nke, zirimo inzoka zo mu nda, impiswi,…Hari n’umudugudu umwe mu kagari kacu abaturage bakoresha amasaha abiri n’igice bagiye kuyavoma mu kivu”.

Minisitiri Uwizeye aragaya abayobozi  bahisha ibibazo nk’ibyo kandi bikora ku buzima bw’abaturage, avuga ko batagomba kwitiranya kugira amazi no kugira inyubako z’amazi.

Ati ’’ku kibazo cy’amazi meza, ngira ngo niba hari abavuga ngo arahari abaturage bo bavuga ko adahari, kugira amazi si ukugira inyubako z’amazi, amazi agomba kuba ahari abaturage bakayabona. Tubaye twita inyubako z’amazi amazi rero cyaba ari ikibazo gikomeye cyane.’’

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwakabaye bwita ku byifuzo by’abaturage kurusha ibindi byose.

Yakomeje agira ati “Hari ikibazo cy’amazi meza, nibyo, abaturage bagifite bizere ko  twafashe ingamba ko akarere kagomba kwita ku byo abaturage bifuza kuruta ibindi, niba icyo kibazo ari cyo kibakomereye kuruta ibindi, bumve ko twafashe ingamba  ko ari cyo tugomba guhera ho dukemura.’’

Ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko abafite amazi meza bari ku kigero cya 87,3%, aho atari bakaba bagiye gushaka uko bayahageza ku bufatanye n’izindi nzego bireba.

Ubarijoro EvaristeGitifu wakagari ka Mugera abwira Minisitiri Uwizeye ko mu kagari kabo abaturage be bafite ikibazo cyamazi meza.
Gitifu w’akagari ka Mugera, Ubarijoro Evariste abwira Minisitiri Uwizeye ko mu kagari kabo bafite ikibazo cy’amazi meza

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *