Nyamasheke/Mugera: Abarokotse Jenoside bashimiye ku mugaragaro ababarokoye

Sangiza iyi nkuru

Me Nsabimana Cyprien  wari ufite imyaka icyenda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na Ndagijimana Eugène wari ufite 20, ni bamwe mu babashije kurokoka mu cyahoze ari segiteri Mugera ya Komini Gafunzo y’icyo gihe, ubu ni mu kagari ka Mugera mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke, bakaba bashimiye ku mugaragaro ababarokoye, babagabira inka.

Aka gace nk’uko bivugwa n’umusaza Ntwarabashi Athanase w’imyaka 72, akaba n’umubyeyi w’uyu Ndagijimana Eugène washimiye uwamurokoye,ngo katikiriyemo abatutsi benshi cyane, ubu abamaze kumenyekana  bakaba ari  352.

Habanje urugendo rwo kwibuka abatutsi biciwe mu cyari segiteri Mugera.
Urugendo rwo kwibuka abatutsi biciwe mu cyari segiteri Mugera

Uretse Interahamwe ngo na bamwe mu biyitaga ko basenga barabiretse bica Abatutsi basenganaga. Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, Ntwarabashi yavuze ko batotejwe kuva mu 1959, aho uwicaga umututsi cyangwa akamwangaza yagabirwaga isambu ye. Ashimira bamwe mu babaye intwari bakarwana ku Batutsi bicwaga bakabasha kubarokora.

Uku gushima kukaba ari ko kwanabaye ku muhungu we Ndagijimana Eugène washimiye  Rwanyagatare Vianney  wari  umusore mugenzi we, wakomeje kumurwanaho kugeza arokotse.

Ndagijimana agira ati “Mushimiye ku mugaragaro kandi nanjye ndanezerewe cyane kuba yaranyitangiye  tutari tunaziranye cyane nyamara abo nitaga ko tuziranye bandetse,uwo mutima  yagize ukaba  unteye kumugabira inka, azanakomeza kuba ku mutima wanjye igihe cyose.’’

Me Nsabimana Cyprien na we yashimiye cyane abasore yasanze  aho yari yihishe muri aka gace mu nzu y’umukecuru wari ushaje, aba basore ngo bari baraye mu yindi nzu yo muri urwo rugo,haza Interahamwe bari baturanye zibabaza niba batamubonye barazihakanira zirabasohora zibashinga inkota ku majosi zibabwira ko nibatavuga aho ari zibica zinabavusha amaraso ariko aho kuvuga ko ahari kandi babizi baremera barababazwa kugeza igihe abo bicanyi babarekeye batabishe ariko banze kuvuga ko ahari.

Ati “Bankoreye iby’ubutwari cyane kuko bemeye kumenerwa amaraso yabo bandengera nyamara ababasogotaga ngo bavuge aho ndi bari abaturanyi bacu, ariko bemera kubabara gutyo ntibantanga na bo ntibicwa, n’ubwo ubu ntazi aho bari ariko uyu munsi umubyeyi w’umwe namuhaye inka n’uw’undi nayimuhaye umwaka ushize, nkaba nishimira ko nyuma y’ibyo Leta yacu nziza yanshyize mu ishuri nkaragiza icyiciro cya 3 cya kaminuza nkaba  nkorera igihugu uko nshoboye.’’

Abashimiwe basabye urubyiruko kurangwa n’urukundo kuko ngo ugira neza ukayisanga imbere,  ngo igihe hari bamwe bari bashishikajwe no kumena amaraso hari abandi nubwo ari bake baranzwe n’umutima w’urukundo uyu munsi bakaba babishimirwa.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette  yashimiye buri wese witanze ngo agire uwo arokora, na we asaba urubyiruko kurebera  ku butwari bw’abarkoye abandi bagaharanira kugira neza kuko ngo ineza idahera.

Aka gace nk’uko bivugwa n’Ufitamahoro Cylile uhagarariye komite yo kwibuka abatutsi bahiciwe,ngo nubwo kari kegereye iKivu ntibyabujije ko abatutsi babura uburyo bwo kucyambuka ngo bajye muri Kongo,kuko abicanyi bafashe amato yose bakayazirikisha iminyururu n’ingufuri ngo hatagira uwambuka,icyakora we ku bw’amahirwe yambukira ku kato gato kendaga kubaroha abifashijwemo n’umuturanyi.

Kugeza ubu abaharokokeye bamaze guha ababarokoye inka bigera ku 9,bakaba baranamaze kuremera bagenzi babo batishoboye izirenga 10 zirimo n’ebyiri babahaye uyu munsi.

Abarokotse Jenoside bari kumwe nababarokoye nyuma yo kubashimira.
Abarokotse Jenoside bari kumwe n’ababarokoye nyuma yo kubashimira

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *