Tariki ya 4 Ukuboza 2020 ku rwego rw’igihugu ni bwo abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bishya, gusa hakomeje kumvikana impaka n’amakimbirane bivuka hagati yabo n’abayobozi (mu midugudu, mu tugari no mu mirenge) bitewe n’uko babashyira mu byo batifuza, bavuga ko “bitajyanye n’ubushobozi bwabo”.
Inkuru nk’izi zumvikanye mu turere dutandukanye mu gihugu, BWIZA ibasha kugera muri Rwamagana, Huye, ahandi yifashisha imirongo ya telefone. Abaturage batangaje ko barengana, bamwe muri bo bakora igisa n’imyigaragambyo. Abayobozi bo bagiye basobanura ko abaturage badasobanukiwe ibishingirwaho bashyirwa mu byiciro, bamwe muri bo bakemera ko bishoboka bo barengana, gusa ngo : “hari amahirwe yo kujurira, bigakosoka” bitandukanye n’ibya mbere, aho byasabaga gutekereza imyaka itatu.
Mu Karere ka Nyamasheke ho abaturage bigumuye kuri Visi Meya
Ni abatuye mu Murenge wa Macuba bigumuye tariki ya 7 Ukuboza 2020 bananiwe kumvikana na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza yabo, Mukamana Claudette wari witabiriye iki gikorwa cyo kubashyira mu byiciro by’ubudehe bishya.
Bamwe muri aba baturage by’umwihariko abatuye mu midugudu itandukanye mu Kagari ka Rugari muri uyu murenge, kuri uyu wa 8 Ukuboza baganiriye na BWIZA, bavuga ko Visi Meya Mukamana yatumye bashyirwa mu byiciro by’abishoboye, kandi babayeho mu buzima bugoye, ikaba impamvu yatumye bananirwa kumvikana.
Nk’uko babitangaje, icyiciro cyiganjemo abaturage benshi ni icya gatatu cyahawe izina rya C; abandi bake (impuzandengo ni 4 muri buri mudugudu muri Rugari), bashyirwa muri B kijyamo abishoboye.
Umuturage washyize mu cyiciro cya B, yagize ati: “Gitifu w’Umurenge na Visi Meya baraje baramfata, nta n’inkweto ngira, ngo ngira ikawa, banshyira mu cyiciri cya kabiri bita B. Gitifu ngo ‘ntabwo banyirukana hejuru yawe’, Visi Meya ngo ‘sha! Ntawe uzampemba muri mwe.” Uyu avuga ko ahinga “ka kawa” ku buso butoya, akaba afite na butiki (boutique) umugore we acururizamo umunyu na kawunga, ikirenzeho ngo afite abana 6.
Undi ati: “Barimo baradushyira mu byiciri ku mbaraga, umuntu abona adakwiriye.” Yaje gutunga agatoki Visi Meya Mukamana, avuga ko babashyize muri iki cyiciro kugira ngo berekane ko akarere gakomeye, ati: “Nk’abayobozi baba bari kurwana ishyaka ngo bagaragaze ko abaturage babo ari abantu bakomeye.”
Uyu muturage yavuze ko we na bagenzi be batatu mu Mudugudu we, bashyizwe muri iki cyiciro, kandi ngo ari abahinzi badashobora no gusagurira isoko. Ati: “Turi abahinzi, mu by’ukuri nyine turarya ariko turi ba bahinzi bo kweza imyaka yo kurya gusa.” We ngo icyo ahinga ni imyumbati, nayo yera ku mwaka, akinjizamo amafaranga 10,000 rwf mu gihe yeze.
Aba baturage bavuga ko mu cyumweru gishize hari ibyiciro bari barashyizwemo, Visi Meya Mukamana ahageze tariki ya 7 Ukuboza, asaba abayobozi bo mu tugari no mu midugudu kubihindura, bakabashyira muri B na C. Bongeye gusaba gusubizwa mu byiciro bifuza (abari muri B bagashyirwa muri C, bamwe bari muri C bagashyirwa muri D), hanyuma ngo “Abayobozi bo mu Kagari n’abo mu Mugududu bakatubwira ngo Meya yababujije. Ngo Meya yavuze ngo nitujye mu cya kabiri n’icya mbere n’icya gatatu; kandi nta kuntu tumeze, turi abakene.”
Gusa nk’uko abenshi muri bo babigaragaje, impamvu bifuza ibyiciro “bijyanye n’ubushobozi bwabo” si ukugira ngo bazafashwe na leta; ahubwo ngo ni ukugira ngo batazagorwa no kwishyuzwa amafaranga menshi nk’ay’ubwisungane mu kwivuza, ndetse abana babo ntibafashwe kwiga. Izi ni imbogamizi zakuweho nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabitangarije kuri RBA tariki ya 25 Kamena 2020, avuga ko ibyiciro bitazongera gushyingirwaho mu gihe leta itanga ubufasha.
Visi Meya Mukamana yavuze ko abaturage ba Macuba banze kumwumva
Uyu muyobozi mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 8 Ukuboza 2020, Visi Meya Mukamana yavuze ko yagerageje gusobanurira aba baturage imiterere y’ibyiciro bishya ariko banga kumwumva. Ati: “Icyagaragaye barimo kuza bishyize hamwe mu buryo bose bifuza D na E. Macuba ejo nahageze bashaka kurwana, ndabasobanurira ariko n’ubundi kumva biragoye.”
Mu makuru Visi Meya Mukamana afite y’impamvu yaba yatumye abaturage banga ibyiciro bashyizwemo, ngo ni uko babeshywe ko ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bugiye kujya bwishyurwa hashingiwe ku byiciro. Ati: “Ngo bababwiye ko uri muri C ngo azajya atanga 5000 rwf, uri muri B agatanga 7000 rwf. Ibyo rero biri gutuma bose bishyira muri D na E kandi mu bu’ukuri urebye C, D na E ni nka ba bandi bari basanzwe mu byiciro bya mbere…”
Visi Meya Mukamana avuga ko abaturage b’i Macuba banze kumwumva
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo gusanga abaturage b’i Macuba bishyize mu byiciro bya D na E, yababwiye ko bitashoboka, Ati : “Ndababwira nti ibi ntabwo ari byo, ibi nta n’ubwo bishoboka. Ubwo naba maze iki aha ngaha abaturage bose ari abo muri E? Noneho ndabibasobanurira, maze kubibasobanurira, bamwe bajya muri C.”
Visi Meya Mukamana yavuze ko haje kugaragara ikibazo cy’abaturage bashyizwe mu cyiciro, bagasanga bari kumwe n’abakoresha babo, ikaba impamvu nyamukuru yatumye bigumura. Ati: “Noneho bajye muri C, haboneka abaturage barekarama bati ‘ni gute ndajyana na kanaka muri C ari we nkorera, we abashaka gusarura miliyoni 4/5 mu makawa, ari njyewe wamusoromeye?”
Ibyiciro by’ubudehe bishya n’ibishingirwaho mu gushyiramo abaturage
Nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) bibyerekana, hashyizweho ibyiciro by’ubudehe bitanu, ari byo: A kijyamo abakire, B kijyamo abifashije, C kijyamo abakene, D kijyamo abakene cyane n’icyiciro cyihariye cya E.
Icyiciro cya A:
Muri iki cyiciro; umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye aba afite ubushobozi buhanitse bwo guhitamo uburyo bw’imibereho, ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga. Kijyamo ingo zifite ubushobozi buhanitse, abazigize babona ibyo bakeneye ndetse bakaba basagura.
Urugo rushyirwa muri iki cyiciro, rugomba kuba rwinjiza amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa rufite ubutaka burenga hegitari 10 mu cyaro cyangwa hegitare 1 mu mujyi.
Icyiciro cya B:
Muri iki cyiciro; umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye aba afite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza umutungo, kandi ashobora kubona iby’ibanze bikenerwa n’abagize umuryango. Kibonekamo ingo zishobora kubona ibikenerwa by’ibanze byo gutunga abagize umuryango birimo: amafunguro, kwivuza, kwishyura serivisi z’uburezi bw’ibanze n’ibindi,…
Urugo rushyirwa muri iki cyiciro, rugomba kuba rwinjiza amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 65 na 600 buri kwezi, cyangwa se rufite ubutaka guhera kuri hegitari 1 kugera kuri hegitare 10 mu cyaro, cyangwa se meterokare 300 kugera kuri hegitari 1 mu mujyi.
Icyiciro cya C:
Muri iki cyiciro; habonekamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Kibonekamo ingo zifite imitungo mike ariko abazigize bafite imbaraga zo gukora.
Urugo rujya muri iki cyiciro, rugomba kuba rwinjiza amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 45 na 65 ku kwezi, cyangwa se rufite ubutaka kuva kuri ½ cya hegitari kugera kuri hegitari 1 mu cyaro, cyangwa se metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.
Icyiciro cya D:
Muri iki cyiciro; habonekamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Habonekamo: urugo rudafite ahantu na hamwe rukura iburutunga, usibye kubihabwa n’abaturanyi cyangwa guca incuro; urugo rudafite umutungo (ubutaka, amatungo n’ibindi) n’urugo usangamo abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora.
Muri iki cyiciro hajyamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45 ku kwezi, cyangwa ubutaka buri munsi ya ½ ya hegitari mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.
Icyiciro cya E:
- Muri iki cyiciro; habonekamo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zikabije zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibibatunga.
- Muri iki cyiciro hashyirwamo urugo rufite uruyoboye cyangwa uwo bashakanye ufite imyaka 65 kuzamura kandi nta handi yakura ibitunga umuryango.
- Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye aba afite ubumuga bukabije kandi nta handi akura ibitunga abagize umuryango.
- Hashyirwamo urugo rufite uruyoboye cyangwa uwo bashakanye ufite uburwayi bwo mu mutwe budakira kandi badafite aho bakura ibibatunga.
- Hashyirwamo urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga umuryango.
- Hashyirwamo urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora, nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.



4 Responses
Nyamasheke: Ntibumvikanye na Visi Meya ku byiciro bishya by’ubudehe bashyizwemo
Bino byiciro by’ ubudehe birutwa nibisanzweho, niba Koko muri abanyamakuru kd mukaba ijisho rya rubanda mucukumbure kuko itekinika rya MINALOC (inzego z’ibanze)ryamaze kuzambya ibintu pe
Nyamasheke: Ntibumvikanye na Visi Meya ku byiciro bishya by’ubudehe bashyizwemo
Bino byiciro by’ ubudehe birutwa nibisanzweho, niba Koko muri abanyamakuru kd mukaba ijisho rya rubanda mucukumbure kuko itekinika rya MINALOC (inzego z’ibanze)ryamaze kuzambya ibintu pe
Nyamasheke: Ntibumvikanye na Visi Meya ku byiciro bishya by’ubudehe bashyizwemo
Ko ntamakuru acukumbuye ya Huye muduhaye, pe mudusabire his excellent abihagarike nkuko yahagaritse imihigo kugirango bibanze binozwe neza
Nyamasheke: Ntibumvikanye na Visi Meya ku byiciro bishya by’ubudehe bashyizwemo
Ko ntamakuru acukumbuye ya Huye muduhaye, pe mudusabire his excellent abihagarike nkuko yahagaritse imihigo kugirango bibanze binozwe neza