Nyirasangwa Espérance w’imyaka 42 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara, umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, avuga ko adatewe ipfunwe no kwigana n’abana abyaye.
Nyirasangwa Espérance yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiga igihe cyose azaba akiriho, kuzageza arangije kaminuza na we akabarirwa mu banyabwenge igihugu kizaba gifite mu bihe biri imbere.
Uyu mubyeyi ntabana n’umugabo, afite abana 5 be arera n’umwuzukuru w’imyaka 2, aganira na Bwiza.com yatangaje ko yagannye ishuri akuze abitewe n’umuvuduko abona igihugu gifite mu iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “kubera impanuro Perezida wacu Paul Kagame ahora aha Abanyarwanda zo kwikura mu bujiji, kugira ngo bashobore no kuva mu bukene, ko umutwe ari uwo gutekereza atari uwo kwikorera, nafashe icyemezo cyo kugana ishuri ribanza aho kujya kwiga gusoma no kwandida gusa”.
Uyu mubyeyi avuga ko atagize amahirwe yo kwiga akiri muto, ababyeyi be bombi bamubyaye bamutaye akiri muto, ntiyigeze abamenya, yarerewe kwa nyirakuru, yajya no kwiga yataha agakubitwa abireka atyo nta ho ageze.
Ati’’ ubwo bantegetse kujya nirirwa mbaragiriye ihene ,nkuze ndashaka ariko muri iyi myaka y’ubusaza niyemeza kwiga ntangiriye mu mashuri abanza, sinaterwa ipfunwe no kuba nuzukuruje nkigana n’abo mbyaye.
Ubu niga mu mwaka wa 2 kandi ndi umuhanga cyane kuko igihembwe gishize nabaye uwa 4, ariko ndumva nshaka ko guhera mu gihembwe gitaha ntazarenza umwanya wa 2 kuzageza ndangije kaminuza ntasubiye inyuma.’’
Yiga anatunze umuryango:
Uyu mubyeyi avuga ko bitoroshye kwiga anatunze umuryango w’abantu 6, ariko kubera intego yihaye avuga ko ahinga akaniga kandi bakabaho.
Ati “Abana ba njye abenshi twigana kuri iri shuri, iyo ndi bwige nyuma ya saa sita mu gitondo ndazinduka nkabanza kujya guhinga, naba ndi bwige igitondo, njya guhinga mvuye kwiga, nishimira ko nambara imyenda y’ishuri nk’abandi nkiga, abana twigana barankunda, bakanyubaha kandi bakampa agaciro, bituma numva nkunze ishuri”.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kageyo uyu mugore yigaho, Nyiranshuti Seraphine, yabwiye Bwiza.com ko kuba n’abakuze bagaruka mu ishuri ari imbuto nziza y’imiyoborere myiza.
ati’’ turamufasha kwiga rwose kuko twanamubwiye ko nagira ikibazo mu cyongereza tuzajya tubimufashamo, iyi ni imwe mu mbuto z’imiyoborere myiza kuko bigaragaza ko abantu na kera bari bafite inyota yo kwiga bakabangamirwa n’ubuyobozi bubi, iyo yicaye mu ishuri yiga byinshi kuruta mu isomero kuko tumuha n’imikoro tukamukosora, akumva ko yiga igihe afite intego .’’
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyamasheke, Sinabajije Alphonse, avuga ko nubwo abiga muri ubu buryo bakuze atari benshi kubera inshinga z’urugo, ariko ko kwiga ari uburenganzira bwa buri muntu imyaka yaba afite yose nta gihe atabyemererwa.
Akangurira n’abandi bose bashaka kwiga bakuze ko amarembo akinguye, nk’inshingano zabo ko bazakomeza kubafasha.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


