Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi igisa n’urunturuntu hagati y’ubuyobozi bwako n’abarimu byaraturutse ku mpapuro bahawe ngo buzuze zo gutanga icyiswe ku bushake amafaranga yo kubakira abatishoboye, ariko bamwe mu barimu ntibabyakira neza nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bamwe muri bo bagiye batambutsa babifata nk’akarengane, umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie agahakana yivuye inyuma ibyo kwaka aba barimu aya mafaranga ku gahato.

Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere amaze kumva bamwe mu barimu binubira mu matamatama iki kibazo, Nk’uko yabisobanuriwe n’uwigisha mu ishuri ribanza mu murenge wa Rangiro, ngo mu mpera za Mutarama 2022 babwiwe ko Akarere gahanganye n’ikibazo cy’abatishoboye baba mu nzu zimeze nka nyakatsi, abatagira aho baba na mba, abakuwe mu biza bagomba kubakirwa aheza, n’abandi, inzu zose hamwe zirenga 4000, ingengo y’imari Akarere gafite ikaba itazirangiza zose.

Nyuma y’inama aka karere kagiranye n’abahagarariye ibyiciro byose bihabarizwa n’iby’abarimu birimo, harafashwe ingamba ko buri wese agira icyo yigomwa cyunganira ingengo y’imari yabonetse bakavana mu nzira iki kibazo, n’abarimu bagashyiraho uruhare rwabo, cyane cyane ko izubatswe umwaka ushize abarimu bo bakaba batari barusabwe, na bwo bamwe muri bo bakaba ngo baribazaga impamvu bakurwa mu bandi mu gikorwa nk’icyo cy’urukundo kandi ari bo bakabaye aba mbere mu kurugaragariza abababaye.

Ati’’ Ibyasabwaga abigisha mu yisumbuye sinabimenya ariko nkatwe mu mashuri abanza babanje kudusaba ko abarimu 4 bateranya ibati rimwe ryabariwe amafaranga 10.000 aho buri wese yagombaga gutanga 2500 mu mezi 5 agakurwa ku mushahara ariko abarimu bagaragaraza kutabyumva kimwe n’ubuyobozi, cyane cyane ko muri uyu murenge hari n’andi 2000 twari twasabwe ngo yo kuvugurura inyubako z’utugari, tuyatangira rimwe, bikubitiyeho n’umushahara duhembwa n’andi menshi ya hato na hato tugenda dukurwaho n’ibindi biyakenera, bamwe muri twe barasara ngo ntibazayatanga,ariko bakabikora bigengesera birinda ingaruka byabagiraho nyuma.’’

Avuga ko abayobozi babonye ko harimo kunangira kwa bucece kw’abarimu benshi baragarutse bavuga ko ari ubushake banazana impapuro ubishaka akiyandikaho n’ayo azatanga agasinya ariko na byo biba ikibazo kuko iyo bavuze ngo ni ubushake mu by’ukuri ntibuba ari bwo kuko uwumvise ubwo bushake butamurimo cyangwa afite ibindi bibazo bituma atayatanga, asigara arebwa nabi n’uwo ari we wese ngo ni we wabangamiye umuhigo wa Meya, ni uko bamwe batangiye kubisakuza hanze.’’

Uwo muyisumbuye wo mu murenge wa Mahembe avuga ko bo babanje kubabwira ko buri mwarimu ufite A1 atanga amabati 4, A0 agatanga 6 rimwe ribarwa ku mafaranga 10.000,bikurura amagambo menshi, baza kubihindura mu cyumweru gishize bazana impapuro biyandikaho ko buri wese azatanga 4.2 ku mushahara we wa buri kwezi mu gihe cy’amezi 10 ku bushake n’abo mu mashuri abanza barimo, ariko noneho mu ntoki atari ku mushahara na byo ntibyabanyura, mu gihe byari bigisakuza bigera hanze.

Ati’’ Mu by’ukuri ntitwanga gufasha si n’ubwa mbere tubikoze, ariko bajye banamenya ibibazo mwarimu afite kuko natwe turimo abo kwiyubakira byananiye na bo kubakirwa babikeneye.

Hari abahora mu myenda idashira mu mwarimu SACCO aho hari ujya guhembwa agafata 2000 mu kwezi, amafaranga y’ishuri y’abana, ibiciro by’ibiribwa mwarimu atacyigondera, ibibazo byo mu miryango bikenera amafaranga,ubukode bw’aho baba n’ibindi bitarondoreka ku gashahara gato, none n’ibije byose ngo mwarimu natange amafaranga Meya yese imihigo, babyita ubushake kandi mu by’ukuri ari agahato?’’

Yongeraho ati’’Ese iyo gahunda ko nta handi iri mu gihugu, Meya wacu ni we ushaka kugaragara neza kurusha abandi ku buryo yashyira abantu ku gatunariko nk’ako,cyane ko n’ubusanzwe buri mwaka dusanzwe tugira abo twubakira ntibisakuze bitya? Akarere kacu ni ko gakennye cyane mu gihugu turabizi kandi twifuza ko kazamuka ariko kagira ingengo y’imari Leta ikagenera. Ijya he ku buryo igikeneye amafaranga cyose harebwa mwarimu? Babyige neza mwarimu bamuhe amahoro rwose ibyo arwana na byo si bike, ubushake turabufite ariko bwiba ubushake bw’agahato,bareke buri wese yitange uko yifite si twe dukize mu karere.’’

Meya Mukamasabo Appolonie ahakana iby’agahato akavuga ko ari ubushake n’ayo mafaranga yasabwe abakozi bose uhereye ku b’Akarere,atari abarimu bonyine, na buri muturage akazagira icyo yigomwa,kuko ari gahunda yiyemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Ati’’ Barasakuza gutyo nyamara bari babyemeye mu biganiro twagiye tugirana. Dufite inzu zigomba kubakwa muri uyu mwaka zirimo 3263 zimeze nka nyakatsi, 572 z’abatuye mu manegeka, 126 z’abatagira aho barambika umusaya na mba n’Izindi 199 z’abahuye n’ibiza, ingengo y’imari y’akarere ikazubaka 1200 muri izo zimeze nka nyakatsi, abaturage n’abo barimu barimo tukabasaba ku twunganira.’’

Yarakomeje ati’’ Si agahato rwose ni ubushake, kandi si amafaranga gusa n’uwatanga undi muganda twawemera,kuko ntawishimiye kuryama mugenzi we arara anyagirwa. Mwarimu ubabajwe n’uko hari abavandimwe bacu barara hanze yagira icyo yigomwa ku bushake,uko yifite, nta n’igihe ntarengwa gihari,igihe cyose yayazana twayakira, kandi n’umwarimu wakumva atishoboye akeneye kubakirwa muri iyo gahunda twamwubakira pe,aho guca abandi intege kuko umuhigo si uwa Meya nk’uko babivuga ni igikorwa cy’urukundo.
Uwumva bitamurimo yabyihorera kandi nibatabikora abandi baturage bazabikora ariko buri wese agire aho atura kuko ntiwagira amahoro yuzuye urara unyagirwa cyangwa usembera. Bibaye bityo twaba tubaye ibigwari kandi kuba intwari ni uguharanira gukura abandi ahabi,buri wese akaba mu buzima yishimiye. Ayo twubatse umwaka ushize ntitwabashyizemo baba aba mbere bavuga ngo kuki tubakura mu bandi none aho tubashyiriyemo batangiye kubisubiza i rudubi.’’

Avuga ko nubwo bafasha gutyo, ufashwa yerekana icyo ashoboye akunganirwa cyane cyane ku isakaro kuko ari ryo riba ribabaje cyane, hakaba na gahunda yo gusaba imiryango y’abo batishoboye,yo yishoboye kugira uruhare rufatika muri ibyo, hakaba na gahunda yo gushakira utishoboye wese akazi mu bishoboye, cyane cyane mu nganda z’ibyayi,mu bikorera n’ahandi, igihe utishoboye azaba afite icyo akora kigira icyo cyinjiza bikazoroha kurushaho n’iryo yaka ry’ amafaranga n’imiganda bya hato na hato mu baturage bamwe bakora binuba rikazagabanuka.

Muri aka karere hakunze kumvikana ibibazo by’imibereho y’abaturage cyane cyane abatagira aho baba n’iby’abana bagwingiye kubera imirire mibi, uyu muyobozi akavuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’aho kuba, mu ngengo y’imari y’umwaka ushize n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa babo n’abandi baturage, bashoboye kubaka inzu 1844 ,uyu mwaka bagateganya kubaka izirenga 4000,abadafite ibibanza bakazabanza kubishakirwa.

Soma Izindi Nkuru

32 Responses

  1. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Mwarimu ni bamuhe amahoro. mubyukuri tekereza uwigisha mu ishuri ribanza kugirango agire icyo akora ninguzanyo zidashira ugasanga mugani arasigarana 2000f kukwezi. akarere kazajye kwa agent de credi muri sacco mwarimu birebere ibitangaza mwarimu ahurana byo.

      Iyo ndwara ba mayor benshi barayirwaye cyane cyane ariko abuturere dukenye.bumva ko ibibazo byakarere bizakemurwa na mwarimu Kandi nawe ibye byaramunaniye.

    2. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’

  3. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Aba bayobozi si beza, Nyamasheke abarimu bagira inzu ni bangahe? Izo commitment ntayo wagira mu gihe nawe uba urwana Naya nyirinzu ubamo.
    Mayor yatanga amabati 48 agora Ramsum ya 2.300000 ukongeraho salary, bagira na mission, ntanigihe mayor arasura ibigo ngo arebe ibibazo by’abarimu none amenye ko bariho agiye kubaka amafranga, yabiganirije bande se ko abeshya?!!! Bareke mwarimu abeho ubuzima bwe bubabaje ntibaze kumusonga, kuki se bubatse inzu badafite amabati. Ahubwo nayo bubakiye abarimu yarashaje ntakurikiranwa none ngo twubakire abo batazi, kereka Nina planing yaranze

  4. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’

  5. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Ese buriya uwo meya wa Nyamasheke aziko mu karere ke harimo abarimu batagira inzu,abo zirikugwaho nabari gusohorwa muzo bakodesha kubera kubura amikoro?azabanze abarure abarimu batagira aho kuba abe aribo baheraho baha ubwo bufasha ibindi bizaza nyuma.

  6. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Ese buriya uwo meya wa Nyamasheke aziko mu karere ke harimo abarimu batagira inzu,abo zirikugwaho nabari gusohorwa muzo bakodesha kubera kubura amikoro?azabanze abarure abarimu batagira aho kuba abe aribo baheraho baha ubwo bufasha ibindi bizaza nyuma.

  7. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Iyo facture ihabwa abarimu ni akarengane rwose,Ariko se meya yamenyate ubuzima mwarimu abayemo!!!!?????

  8. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Iyo facture ihabwa abarimu ni akarengane rwose,Ariko se meya yamenyate ubuzima mwarimu abayemo!!!!?????

  9. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Ariko ubwo muzi amafaranga agukurwaho Buri kwezi nubwo cyaba igiceri cy’100?nyamasheke rwose nibisubireho kdi twebwe abarimu iyo dusabwe amafaranga nkayo natwe ubwacu tudasaving kdi tukayakwa kugahato ndetse tuyakwa nabaturusha umushahara tubifata nko kuteangisha akazi n’inshingano twahosemo!ibyo ntibikwiye rwose niyo Buri mwarimu yatanga 500 ndumva yagira akamaro naho gukatwa Buri kwezi ni akarengane.

  10. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Ariko ubwo muzi amafaranga agukurwaho Buri kwezi nubwo cyaba igiceri cy’100?nyamasheke rwose nibisubireho kdi twebwe abarimu iyo dusabwe amafaranga nkayo natwe ubwacu tudasaving kdi tukayakwa kugahato ndetse tuyakwa nabaturusha umushahara tubifata nko kuteangisha akazi n’inshingano twahosemo!ibyo ntibikwiye rwose niyo Buri mwarimu yatanga 500 ndumva yagira akamaro naho gukatwa Buri kwezi ni akarengane.

  11. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Abarimu ntibagira amazu yo kubeshamo imiryango kubera umushahara udahagije none ngo bigomwe icyo nabo badafite birababaje kubuyobozi butareba abo bacyeneyemo ubufasha????

  12. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Abarimu ntibagira amazu yo kubeshamo imiryango kubera umushahara udahagije none ngo bigomwe icyo nabo badafite birababaje kubuyobozi butareba abo bacyeneyemo ubufasha????

  13. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Nihabeho ubwumvikane naho kubeshya ngo abantu babyemeye ku bushake bikurura umwuka mubi rwose.Na U-sacco yarabidukoze idukata amafaranga tutumvikanyeho twese ngo ni ay’isanduku ku uwitabye Imana. Baduhe amahiro rwose ,ibintu bige bikorwa mu bwumvikane.

  14. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Nihabeho ubwumvikane naho kubeshya ngo abantu babyemeye ku bushake bikurura umwuka mubi rwose.Na U-sacco yarabidukoze idukata amafaranga tutumvikanyeho twese ngo ni ay’isanduku ku uwitabye Imana. Baduhe amahiro rwose ,ibintu bige bikorwa mu bwumvikane.

  15. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Wagizengo ni agahatise ko karengeje aravugango yabanje kubuga ni IRA yabiganiye nande ko Ari ukwicara bagafata umwanzuro gusa.ark tegereza umuntu aracumbitse kd afite umuryango yasize kd akeneye kurya none ngo akaje karareba mwarimu.babitekerze neza peee

  16. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Wagizengo ni agahatise ko karengeje aravugango yabanje kubuga ni IRA yabiganiye nande ko Ari ukwicara bagafata umwanzuro gusa.ark tegereza umuntu aracumbitse kd afite umuryango yasize kd akeneye kurya none ngo akaje karareba mwarimu.babitekerze neza peee

  17. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Wagizengo ni agahatise ko karengeje aravugango yabanje kubuga ni IRA yabiganiye nande ko Ari ukwicara bagafata umwanzuro gusa.ark tegereza umuntu aracumbitse kd afite umuryango yasize kd akeneye kurya none ngo akaje karareba mwarimu.babitekerze neza peee

  18. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Wagizengo ni agahatise ko karengeje aravugango yabanje kubuga ni IRA yabiganiye nande ko Ari ukwicara bagafata umwanzuro gusa.ark tegereza umuntu aracumbitse kd afite umuryango yasize kd akeneye kurya none ngo akaje karareba mwarimu.babitekerze neza peee

  19. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Nyakubahwa guverineri w’intara y’iburengerazuba dufashe ucyemure iki kibazo kuko birashoboka naho Meya we uri guhakana kandi agatanga impapuro zo kwiyandikaho abayatanze n’abatayatanze kubwubushobozi bafite ! bikurikiwe niterabwo ryinshi rituma tudakora akazi neza.
    mudufashe ibi bintu birangire tumenye ko nyamasheke dutegetswe gutanga amabati natwe turimo abatayafite .

    1. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
      Muraho ncuti bavandimwe cyokora rwose abayobozi birengagiza imibereho ya mwarimu n’Imana izabibaza sunibaza ukuntu umuyobozi uhembwa amafara angana nka mayor ananirwa intangarugero nicyo we yakigomwa 7? hamwe nabo bafatikanya kuyobora bakemura ikibazo bidasabye mwarimu naducye yasigaranye atubuta ikindi mumwigenamigambi namwarimu bage bamwibuka cyaneko usanga nabo kubaho ari ibibazo nabana babo usanga nabo ntamikora batabasha nobishyurira ishuri kubera kubera umushahara ahubwo nabo leta izage ibubakira hatekerezwe nuburyo abana babo babona uburezi bwibanze bityo nabo kwitanga bazabigira umuco kuko bazba babonyeko nabo batekerejweho kuko ntawiyima afite umwima murakoze.

    2. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
      Muraho ncuti bavandimwe cyokora rwose abayobozi birengagiza imibereho ya mwarimu n’Imana izabibaza sunibaza ukuntu umuyobozi uhembwa amafara angana nka mayor ananirwa intangarugero nicyo we yakigomwa 7? hamwe nabo bafatikanya kuyobora bakemura ikibazo bidasabye mwarimu naducye yasigaranye atubuta ikindi mumwigenamigambi namwarimu bage bamwibuka cyaneko usanga nabo kubaho ari ibibazo nabana babo usanga nabo ntamikora batabasha nobishyurira ishuri kubera kubera umushahara ahubwo nabo leta izage ibubakira hatekerezwe nuburyo abana babo babona uburezi bwibanze bityo nabo kwitanga bazabigira umuco kuko bazba babonyeko nabo batekerejweho kuko ntawiyima afite umwima murakoze.

    3. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
      Muraho ncuti bavandimwe cyokora rwose abayobozi birengagiza imibereho ya mwarimu n’Imana izabibaza sunibaza ukuntu umuyobozi uhembwa amafara angana nka mayor ananirwa intangarugero nicyo we yakigomwa 7? hamwe nabo bafatikanya kuyobora bakemura ikibazo bidasabye mwarimu naducye yasigaranye atubuta ikindi mumwigenamigambi namwarimu bage bamwibuka cyaneko usanga nabo kubaho ari ibibazo nabana babo usanga nabo ntamikora batabasha nobishyurira ishuri kubera kubera umushahara ahubwo nabo leta izage ibubakira hatekerezwe nuburyo abana babo babona uburezi bwibanze bityo nabo kwitanga bazabigira umuco kuko bazba babonyeko nabo batekerejweho kuko ntawiyima afite umwima murakoze.

    4. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
      Muraho ncuti bavandimwe cyokora rwose abayobozi birengagiza imibereho ya mwarimu n’Imana izabibaza sunibaza ukuntu umuyobozi uhembwa amafara angana nka mayor ananirwa intangarugero nicyo we yakigomwa 7? hamwe nabo bafatikanya kuyobora bakemura ikibazo bidasabye mwarimu naducye yasigaranye atubuta ikindi mumwigenamigambi namwarimu bage bamwibuka cyaneko usanga nabo kubaho ari ibibazo nabana babo usanga nabo ntamikora batabasha nobishyurira ishuri kubera kubera umushahara ahubwo nabo leta izage ibubakira hatekerezwe nuburyo abana babo babona uburezi bwibanze bityo nabo kwitanga bazabigira umuco kuko bazba babonyeko nabo batekerejweho kuko ntawiyima afite umwima murakoze.

  20. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Nyakubahwa guverineri w’intara y’iburengerazuba dufashe ucyemure iki kibazo kuko birashoboka naho Meya we uri guhakana kandi agatanga impapuro zo kwiyandikaho abayatanze n’abatayatanze kubwubushobozi bafite ! bikurikiwe niterabwo ryinshi rituma tudakora akazi neza.
    mudufashe ibi bintu birangire tumenye ko nyamasheke dutegetswe gutanga amabati natwe turimo abatayafite .

  21. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Iyo ngeso mbi aba meya yababayeho icyorezo, NGO barabyemeye nta soni!!! Ni cute umuntu yakwemera ikintu nyuma akisubiraho?
    Arabeshya ntawabyemeye
    Niba akarere ntabushobozi gafite bazabishyire mu ngengo y’imari bahabwa na leta umwaka ukurikiyeho ariko bahe mwalimu amahoro

  22. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Iyo ngeso mbi aba meya yababayeho icyorezo, NGO barabyemeye nta soni!!! Ni cute umuntu yakwemera ikintu nyuma akisubiraho?
    Arabeshya ntawabyemeye
    Niba akarere ntabushobozi gafite bazabishyire mu ngengo y’imari bahabwa na leta umwaka ukurikiyeho ariko bahe mwalimu amahoro

  23. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Nihabeho ibiganiro biciye mumucyo kuko ayomafaranga nimenshi

  24. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Nihabeho ibiganiro biciye mumucyo kuko ayomafaranga nimenshi

  25. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Bazabanze bubake umudugudu wa BA
    RIMU. Mbere yo kugirango MWARIMU yubakire Abandi. KUKO NAWE ATISHOBOYE.

  26. Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’
    Bazabanze bubake umudugudu wa BA
    RIMU. Mbere yo kugirango MWARIMU yubakire Abandi. KUKO NAWE ATISHOBOYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *