Nyamasheke: Umubikira warokoye abasaga 100 muri Jenoside yagororewe

Sangiza iyi nkuru

Soeur Kamuzima Maciana  uzwi ku izina rya Mama Madelena  w’imyaka 83 wari umuyobozi  w’ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Faransisiko wa Asize  rya Shangi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,  ashimirwa n’abaturage b’umurenge wa Shangi  mu karere ka Nyamasheke n’abarenga 100 yarokoye bari bamuhungiyeho muri iri shuri yayoboraga.

Yashyikirijwe ishimwe yagenewe na Unit club intwararumuri iyoborwa na Madame Jeannette Kagame ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Akarere ka Nyamasheke na ko kamushyikiriza inka y’ingororano kamugeneye, komiseri muri iyi komisiyo,  Mukabizoza  Théopiste akaba yavuze ko iri shimwe yarigenewe nk’umurinzi w’igihango muri 2016 akaba yarishyikirijwe muri uyu mwaka kuko ubwo bagenzi be bashyikirizwaga ayabo we yari hanze y’igihugu atabashije kuboneka.

Abanyeshuri barererwa muri iri shuri na bo biyemeje kumwigiraho ibikorwa byubutwari.
Abanyeshuri biyemeje kwigira kuri uyu mubikira ibikorwa by’ubutwari

Nk’uko byatangarijwe imbere y’imbaga y’abanyeshuri b’ishuri rya Mutagatifu Faransisiko wa Asize rya Shangi bagera kuri 630, abaturage n’abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, ngo icyatumye uyu mubikira agirwa umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu ni ibikorwa bikomeye by’ubutwari byamuranze mu gihe cya Jenoside bigatuma arokora abatutsi barenga 100 bari bamuhungiyeho kandi na we yarahigwaga.

Uyu mubikila ngo hari n’abo yahungishirizaga muri RDC,kandi ngo uko yahanganaga n’ibitero by’Interahamwe ni na ko yagemuriraga ibiryo abari mu kaga kuri paruwasi gatulika ya Shangi, inkomere akazoherereza imiti,izinaniranye akazohereza mu bitaro bya Bushenge.

Komiseri Renzaho Geovanie ati ’’Uretse abenshi yafashije guhunga bakarokoka n’abari bamuhungiyeho yabafashije kugera mu nkambi ya Nyarushishi akoresheje imodoka y’umuryango w’ababikira b’Abapenitente yayoboraga,na nyuma ya Jenoside agira uruhare mu gukiza no komora ibikomere mu buryo bw’ubujyanama abana  b’imfubyi n’abaturanyi bari basigiwe n’ayo mateka mabi,arera imfubyi zose atarobanuye,azigisha umuco wo kubabarira no kwimakaza amahoro n’ibindi byinshi,ibi byose ntiwabikora udafite uwo mutima.’’

Tuyishime Valens wamaranye na we ukwezi kurenga babwiye Bwiza.com ko ibikorwa by’uyu mubikira byabaye ntagereranywa kuko yemeraga kwishora mu Nterahamwe zikomeye cyane zirimo iyitwa Yusufu Munyakazi yari imaze kuyogoza  icyari Cyangugu yose n’iyari komini Rwamatamu ya Kibuye, n’indi Nterahamwe  yitwaga  Pima yari yayogoje agace ka komini Gafunzo aha Shangi, ntatinye ko na we zimwica akazibuza kwinjira mu kigo cye kuhica abatutsi na we arimo n’abo zakomerekeje akabarwanaho,bose akabafasha kurokoka atyo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke,Kamari Aimé Fabien yavuze ko nk’akarere na bo basanze bakwiye kumuha inka y’ingororano ku bw’ubu butwari yagize bwatumye aba  rukumbi muri aka karere uri kuri uru rwego kugeza ubu,bigakorerwa imbere y’imbaga irimo n’abanyeshuri baharererwa kugira ngo bihe isomo n’abakiri bato,ko ineza idahera,ko azahora ashimirwa ibikorwa byose yakoreye abanyarwanda.

Uretse iyi nka y’ingororano yahawe n’akarere,ishimwe yashyikirijwe rigizwe n’umudari n’icyemezo cy’ishimwe, abanyeshuri b’iri shuri kimwe na mugenzi we w’umubikira babanye kuva mu myaka ya za 1950,Soeur  Agathe Kantarama bakaba bavuze ko bazakomeza kumwgiraho ibikorwa by’urukundo nk’ibi birenga imitekerereze ya kimuntu, Soeur Kamuzima na we avuga ko yabitewe n’umutima w’urukundo yarazwe n’abo akomokaho,asaba abakiri bato kwirinda guhemuka,bakagirira bose neza badategereje igihembo kuko na we yemeye kwitanga atyo nta wakimwijeje.

Soeur Kamuzima Marciana ashyikirizwa icyemezo cyishimwe ryibikorwa byiza yakoreye abatutsi bahigwaga muri Jenoside.
Soeur Kamuzima Marciana ashyikirizwa icyemezo cy’ishimwe ry’ibikorwa byiza yakoreye abatutsi bahigwaga muri Jenoside
Soeur Kamugema Marciana ari kumwe na bayobozi banyuranye nabaturage bumurenge wa Shangi. 1
Soeur Kamuzima Marciana ari kumwe n’a bayobozi banyuranye n’abaturage b’umurenge wa Shangi
Komiseri muri komisiyo yigihugu yubumwe nubwiyunge Mukabizoza Théopiste ashimira soeur Kamuzima Marciana.
Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Mukabizoza Théopiste ashimira soeur Kamuzima Marciana

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *