Semanyenzi Innocent w’imyaka 45 wo mu mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kwica umugore we Niyitegeka Josephine w’imyaka 40 amukubise umugeri mu nda.
Amakuru aturuka mu baturage no mu buyobozi bw’aka kagari avuga ko intandaro y’uru rupfu ari amajerikani 3 y’imitobe bari bamaze iminsi bagurishije, umugabo yishyuza amafaranga umugore atabizi, umugore agiye kuyishyuza asanga umugabo yarayishyuje aranayanywera arayarangiza.
Icyo gihe ngo umugore wari wasize nta munyu uri mu rugo, yaragarutse abana barya ibirimo uwo basabye mu baturanyi, maze ahita ababwira ati: “Ntimuzongera kurya ibirimo umunyu vuba rero kuko ya mafaranga yagurishijwe imitobe yose nsanze so yarayishyuje arayanywera arayamara, sinzi aho andi yo kuwugura azava.’’
Umugabo n’umujinya mwinshi ngo yahise amucira mu maso, umugore kwihangana biramunanira na we amuciraho, umugabo amukubita urushyi abana bahaguruka batabara nyina, umwe agira ati: ’’Mama yatubwiye ko uru rugo arukubitiwemo kenshi ubu rero ntiwongera kumukubita ngo tubyemere.’’
Ngo bakibivuga, umugabo yahise akubita umugore umugeri mu nda aho yari yarabazwe (yabyaraga abazwe), agwaho ahita anapfa. Umugabo ngo yasohotse yiruka, umukobwa we wa 2 w’imyaka 18 amwirukaho atabaza anagira ati: “Hagarara nanjye nkwice wa mugome we utwiciye mama’’.
Ashumba bari baryamye mu kiraro cy’amatungo kiri hafi aho basohotse batabara uwo mugabo, ababonye agira ubwoba arahagarara baramufata, abandi baturage n’abayobozi bahita bahagera ari bwo uyu mugabo yahise ashyikirizwa RIB.
Uyu mugore wari ufitanye n’umugabo we abana 6, umukuru afite imyaka 20 umuto afite imyaka 2 n’igice, yari n’umudiyakoni muri ADEPR paruwasi ya Kagarama muri uyu murenge wa Macuba. Umwe mu bo basenganaga yabwiye Bwiza.com ati: ’’Tubuze ingirakamaro mu itorero no mu murenge kuko uretse no kuba yari umudiyakoni mu mudugudu wacu wa Kagarama, yari anahagarariye abagore mu rwego rwa paruwasi yose ya Kagarama. No mu buzima busanzwe yari umujyanama w’ubuzima, akaba umunyamabanga w’inteko y’abunzi mu kagari kacu. Yari inyangamugayo twese twemera niyigendere nta kundi.”
Yakomeje ati: ’’Urebye ni we ahanini wari utunze urugo kuko yakoranaga na rumwe mu nganda z’amakawa zibarizwa muri uyu murenge kandi ino hera kawa nyinshi cyane ku buryo yabonaga ifaranga ritubutse rizamura urugo umugabo na we ari mu bindi bikorwa by’ubuhinzi none amuvukije kwirerera abana no gukorera igihugu n’itorero, twababaye cyane.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Vugangoma, Munyambonera Patrick avuga ko amakimbirane yo mu ngo muri aka kagari n’ahandi muri uyu murenge ahari,ikibabaje ngo ni uko ageze no mu bashinga ingo muri ibi bihe kubera inyota y’ifaranga ya bamwe mu bagabo.
Ati: “Uyu mugore yasengeraga muri ADEPR ariko umugabo we yinyweraga inzoga sinzi aho yasengeraga. Yamwishe bapfa iyo mitobe kandi amakimbirane mu ngo agenda agaragara rwose. Impungenge dufite ni uko muri iki gihe anagaragara mu bakiri bato baba bagishinga ingo, aho abasore benshi badakozwa umuco wo kwigira bagashaka abakobwa babahaye amafaranga, yashira cyangwa umusore yabona umuha andi agatangira gushyira ku nkeke uwa mbere banasezeranye, tukagira impungenge ko na byo byazajya bivamo imfu za hato na hato nk’uru rwabaye kuri aba banamaranye igihe kirekire, ari yo mpamvu dukomeje ubukangurambaga ngo abashakanye bajye babana neza.’’
Bibaye hashize ukwezi kumwe gusa mu Murenge wa Karengera muri aka Karere, umugore ahengereye umugabo we asinziriye amutemaguza umupanga ariko ku bw’amahirwe umugabo ntiyanogoka, umugore n’ubu akaba agishakishwa atarafatwa.
Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yabwiye BWIZA ko mu Karere kose habarurwa ingo zirenga 630 zibanye nabi. Ati: “Ni ikibazo gikomeye. Tugenda twigisha hakagira abahinduka ariko icyo dusaba abaturage ni uko igihe hari ikibazo mu muryango bakwiye kugana ubuyobozi, byaba binaniranye bakagana inkiko zikabatandukanya aho kwamburana ubuzima.’’
Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa 28 Mutarama.



6 Responses
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
Birababaje kubona abantu basangiye ikiryamo bapha amafaranga make nkayo gusa Ayo ni amahano uwo mugabo ahamwe .
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
Birababaje kubona abantu basangiye ikiryamo bapha amafaranga make nkayo gusa Ayo ni amahano uwo mugabo ahamwe .
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
Birababaje kubona abantu basangiye ikiryamo bapha amafaranga make nkayo gusa Ayo ni amahano uwo mugabo ahamwe .
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
Birababaje kubona abantu basangiye ikiryamo bapha amafaranga make nkayo gusa Ayo ni amahano uwo mugabo ahamwe .
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
URU NI URWANDIKO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA,UYU NAWE AKANIRWE URUMUKWIYE
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
URU NI URWANDIKO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA,UYU NAWE AKANIRWE URUMUKWIYE