Close up of a hand holding a sharp razor blade

Nyamasheke: Umugore akurikiranweho gutaka igitsina cy’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Ayingeneye Clémentine wo mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke, afunzwe akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe kikenda kuvaho.

Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe umugabo we w’imyaka 30 bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora.

Sinumvayabo Simeon ukuriye umudugudu wa Rambira wo mu kagari ka Shara biriya byabereyemo, avuga ko intandaro yo kugira ngo Muberanziza Jackson washakanye n’uriya mugore akatwe igitsina yabaye amakimbirane bombi bagiranye, ubwo umugore yasangaga umugabo we mu isoko rya Kirambo ryo mu murenge wa Kanjongo.

Ni amakimbirane ngo yari amaze igihe kuko umugabo asanzwe atumvikana n’umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’umugore agashinja umugabo we kumuca inyuma.

Ubuyobozi bwagiye mu kibazo cyabo kenshi, umugore akavuga ko atazongera ubusinzi n’amahane hakaba hari hashize igihe kinini batongera gushwana.

Bivugwa ko uwo mugore yari amaze amezi arindwi n’ubundi ateye umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa, barabunga bagira ngo byararangiye.

Nyuma yo gukimbiranira mu isoko bakabakiza, umugabo yagiye kurara mu baturanyi yanga ko umugore we yamugirira nabi, no ku Cyumweru taliki ya 16 Gashyantare na bwo yirirwa ashakisha akazi kuko uretse ubuhinzi atwarira n’abantu imizigo.

Bugorobye ngo yaratashye ajya kurara hamwe n’umugore we, gusa undi birangira amuhunze.

Sinumvayabo yakomeje asobanura ko “umugabo yaryamye agaramye, ipantalo n’akenda k’imbere yari yambaye arabigumana, umugore ahengereye asinziriye, aromboka n’urwembe, atsura ipantalo n’akenda k’imbere afata igitsina aragikata hafi yo kugikuraho cyose, umugabo ashiduka amaraso atungereza ari menshi cyane.”

Yavuze ko abana babo bato ari bo bahuruje Mudugudu kuko baturanye, banamubwira ko umugore yashakaga no kwica umwana wabo muto.

Amakuru avuga ko uwo mugore muri iryo joro yaje gucika, gusa bukeye bwaho arafatwa arafungwa.

Uwakaswe igitsina yabwiye ikinyamakuru Imvaho Nshya ati: “Bari gusanasana nyine nk’abaganga ariko nkurikije ko imitsi hafi ya yose yayiciye, sinzi ko nzongera kuba umugabo ukundi, ni bwo bwoba mfite.”

Uyu kandi avuga ko uyu mugore ari we umwanduranyaho, akagerekaho ingeso y’ubusinzi no kumuca inyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko uru ari rumwe mu ngo bafite zibana nabi bagerageje kunga ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”

Yunzemo ko nyuma y’uko umugore aketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *