Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Sangiza iyi nkuru

Mu masaa mbiri n’igice z’umugoroba wo ku wa 13 Mata 2022 ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Nyampinga Eugénie wabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wa Bihagije, akagari ka Cyimpindu, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, wishwe atewe icyuma mu muhogo n’abagizi ba nabi n’ubu bataramenyekana, abantu 8 barimo umugore umwe bakaba batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimpindu, Mukakayumba Cécile, ngo uyu mukobwa wari umaze imyaka 3 ari umukapita w’imirimo ya VUP muri uyu murenge amaze n’umwaka acuruza amainite kuri santere y’ubucuruzi ya Kamina muri aka kagari, ngo yari yiriwe mu mirimo ya VUP ajya gucuruza amainite ayivuyemo, nyuma arataha ariko ngo ntibazi neza isaha yatahiyeho kuko ngo yatashye wenyine nubwoumuhanda banyuramo wari ukigendwa kuko ngo hari hakiri kare.

Ngo yageze nko muri metero 200 hafi y’iwabo mu kayira yanyuragamo gaca mu ikawa zihari ahetse igikapu mu mugongo afite n’akandi gakapu mu ntoki na telefoni 2 zirimo iyo yakoreshaga mu kazi ko gutanga amainite n’indi nini ngo yari amaze iminsi 4 gusa aguze amafaranga 110.000. Ngo abagizi ba nabi bamwambuye ibyo yari afite byose, bamutera icyuma mu muhogo, bamujugunya munsi y’ako kayira.

Mukakayumba ati: “Amakuru yamenyekanye mu ma saa mbiri na 40 z’umugoroba, ubwo se na nyina ba nyakwigendera bahanyuraga baherekeje nyina wa batisimu wa nyakwigendera wari wabasuye,bakaba banaturanye muri uyu mudugudu, bageze muri ako kayira bahabona amaraso menshi bagira ngo ni nk’ababa bibye itungo bararihicira, amuritse munsi y’ako kayira abona ni umukobwa we uharyamye yatewe icyuma mu muhogo,akivirirana.’’

Arakomeza ati: “Yahise atabaza abaturage, irondo n’abashinzwe umutekano barahurura, babanza gutekereza ko yaba akirimo akuka, bamushyira kuri moto bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gatare ari na ho umuforomo wamwakiriye yababwiye ko umukobwa yamaze gushiramo umwuka, umurambo ukomezanywa mu bitaro bya kibogora gukorerwa isuzuma rya nyuma aho wavanywe kuri uyu wa 15 Mata ugashyingurwa.’’

Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere uyu mukobwa yibasirwa n’abagizi ba nabi kuko hashize imyaka 2 na none abandi bagizi ba nabi bamutegeye mu kagari ka Muhororo muri uyu murenge ubwo yari atashye bakamwambura telefoni 2 yari afite, icyakora ku bw’amahirwe icyo gihe ntibamwica cyangwa ngo bamukomeretse, ababikoze bakaba barafashwe bagafungwa n’ubu bakirimo, izo telefoni na zo barazimusubiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge Mukamugema Odette avuga ko ubugizi bwa nabi bwahaherukaga muri uyu murenge bumena amaraso ari ubwabaye mu mpera z’umwaka ushize, aho mu kagari ka Karengera umugabo yishe umugore we, muri uyu mwaka abaturage bakaba bari batuje, ariko urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rukaba rwongeye kubacamo igikuba, agasaba abaturage gufasha ubuyobozi gushakisha abishe uyu umukobwa nubwo hari abatawe muri yombi, ariko uwagira andi makuru yafasha iperereza akaba yayatanga.

Mu nama y’umutekano yahise ikoreshwa abatuye aka kagari nyuma y’uru rupfu, abaturage bagaragaje icyoba batewe na rwo, cyane cyane ko muri ako gace hakunze kugaragara insoresore zimwe ngo zirirwa mu biyobyabwenge birimo urumogi, bigakekwa ko ari zo zaba zishora muri ubwo bugizi bwa nabi, zikambura abantu zikanabakorera urundi rugomo,bagakeka ko ari zo zanishe uyu mukobwa, bagasaba ko abo bose bigize ibihazi bafatwa, kugira ngo abaturage bongere gushyira imitima mu bitereko.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    Mubyukuri ururupfu rwuyu mwana wumukobwa rwatubabaje cyane ariko muyu murenge wa kirimbi haba ubugome bukabije bwokwicana namwaka washira batishe umuntu kdi haba ibirabyishi biriwa banwa amatabi bagacunga nijoro bakarara biba banica mwadufasha bashyiramwo inzego zumutekano nyishi Koko bitabaye ibyo uyu murenge abantu bazahora bapfa kubera ibirara byishi bihari urugero komwisoko rya karengera mwuyu murenge wakirimbi bashikuza umuntu phone ahagaze cg igikapu kdi arikumanwa mwadufasha akakarenge nokugendana impunge nindeba gacye baranyica mwaza mudukiza ibibihazi byirwa mubiyobya bwenge murakoze

  2. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    Mubyukuri ururupfu rwuyu mwana wumukobwa rwatubabaje cyane ariko muyu murenge wa kirimbi haba ubugome bukabije bwokwicana namwaka washira batishe umuntu kdi haba ibirabyishi biriwa banwa amatabi bagacunga nijoro bakarara biba banica mwadufasha bashyiramwo inzego zumutekano nyishi Koko bitabaye ibyo uyu murenge abantu bazahora bapfa kubera ibirara byishi bihari urugero komwisoko rya karengera mwuyu murenge wakirimbi bashikuza umuntu phone ahagaze cg igikapu kdi arikumanwa mwadufasha akakarenge nokugendana impunge nindeba gacye baranyica mwaza mudukiza ibibihazi byirwa mubiyobya bwenge murakoze

  3. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RNP bakore akazi kabo baturinde ibyo birumbo umutekano uhore ku isonga.

  4. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RNP bakore akazi kabo baturinde ibyo birumbo umutekano uhore ku isonga.

  5. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  6. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  7. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  8. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  9. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  10. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  11. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  12. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  13. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  14. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    RIB nikore akazi kayo abakoze aya mahano babiryozwe.Ariko iyi nkuru irambabaje cyane.Gusa RIP

  15. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    Nukuri rwose biteye agahinda, uwo murenge ndumva ufite ibirara byishi, ndasaba ninjyinga abashinzwe umutekano ko bahagurukira uwo murenge, bagakaza ingamba mugucunga umutekano wabantu nibintu byabo, kubera ko bitabaye ibyo abaturage rwose ntibazonjyera kugira amahoro yumutima kubera ubwoba bwibyo bisambo, ikindi Kandi bafatirane urwo rubyiruko barwigishe 8bijyanye no kwihangira imirimo bakiri bato, ibyo bizabafasha kwirinda ubushomeri kubera ko akenshi usanga abaguzi ba nabi beshi baba bashaka amaramuko! Birababaje rwoseeee inzego zishinzwe umutekano nizigire icyo zikora!

  16. Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
    Nukuri rwose biteye agahinda, uwo murenge ndumva ufite ibirara byishi, ndasaba ninjyinga abashinzwe umutekano ko bahagurukira uwo murenge, bagakaza ingamba mugucunga umutekano wabantu nibintu byabo, kubera ko bitabaye ibyo abaturage rwose ntibazonjyera kugira amahoro yumutima kubera ubwoba bwibyo bisambo, ikindi Kandi bafatirane urwo rubyiruko barwigishe 8bijyanye no kwihangira imirimo bakiri bato, ibyo bizabafasha kwirinda ubushomeri kubera ko akenshi usanga abaguzi ba nabi beshi baba bashaka amaramuko! Birababaje rwoseeee inzego zishinzwe umutekano nizigire icyo zikora!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *