Mu mudugudu wa Ryanyagahangara, akagari ka Gasovu, umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umusaza, Karekezi Jean w’imyaka 70 y’amavuko, wishwe n’umusore w’imyaka 31 witwa Habiyakare Pontien, wamushinjaga kuroga nyina, Mukamayira Esther.
Mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018, ni bwo bumvise induru mu rugo rw’uyu mukecuru Mukamayira Esther, bavuga ko uyu mukecuru yafashwe n’indwara y’amayobera agatangira guhebeba nk’ihene, ngo hakaba hari hashize ukwezi n’ubundi imufashe abahungu be bagahamagara uriya musaza Karekezi Jean ngo umaze igihe kinini cyane avugwaho ingeso yo kuroga ngo naze arogore nyina, bamushinja kururoga.
Bakomeza bavuga ko icyo gihe uwo musaza yahageze avuga amagambo batamenye gusobanura, akora n’ibindi bintu batasobanukiwe ibyo ari byo babona umukecuru arazanzamutse, bahita bishyiramo ko ari we wari wamuroze, byongeye kumufata abahungu be bahamagara n’ubundi uyu musaza ngo aze amurogore.
Ngo yarahageze noneho yanga kumurogora nk’uko babivuga, ngo umwe mu bahungu b’uyu mukecuru witwa Habiyakare Pontien agira umujinya n’umubabaro wa nyina ngo wahise ajya muri koma no guhebeba ntiyabyongera, uyu musore afata igiti cy’intusi arakimukubita, bakavuga ko yamukomerekeje umunwa batazi ahandi yamukubise, umusaza bamujyana iwe avirirana mu gitondo cyo kuri uyu wa kane basanga umusaza yapfuye.
Umwe mu baturage yagize ati’’ nubwo Leta itemera amarozi ariko uyu musaza yari asanzwe yaratujujubije kuko hari n’abandi yagiye aroga bagapfa amarabira, akaba ari ubugira kabiri ashaka kwica uyu mukecuru. Byose bitubereye akaga kuko uriya musore ntiyagombaga guhita yihanira ariko n’uriya musaza yari yaratuzengereje nta wasigaga umwana ngo ajyane umutima hamwe.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasovu, Niyonizeye Théogène yabwiye Bwiza.com ko Hakizimana Pontien ukekwa ho kwica uyu musaza yahise atabwa muri yombi, umurambo wa nyakwigendera wo uhita ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Iby’uyu mukecuru wahise ujya muri koma ntiyongere kuvuga na byo ngo ntibivugwaho rumwe, bamwe bagasanga akwiye kujyanwa kwa muganga,abandi bakavuga ko bakwiye guhamagara abanyamasengesho bakamusengera,aka gasigane kakaba katumye kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yari atarajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette, asaba abaturage kureka ingeso yo kwihanira,haba n’ikibazo kikagezwa ku buyobozi bukagikemura,cyane cyane ko uku gukekana amarozi gushobora kuva mo na munyangire umuntu akaba yazira amaherere.
Ati’’ si muri uriya murenge gusa havugwa amarozi hari n’indi avugwamo ariko nta we uyapima ngo bavuge ngo kanaka yarozwe. Ashobora kuba agendana indwara itazwi yagira ikibazo bakikoma abaturanyi ngo babarogeye, ni yo mpamvu twibutsa abaturage ko hari ubuyobozi kugira ngo bukemure amakimbirane abantu bashobora kugirana, kwihanira bikaba bihanwa n’amategeko.’’
Bamwe mu baturage bavuga ko nyakwigendera ubwo yafatwaga bavuga ko ari gucuragura yari yashyikirijwe inzego z’umutekano yemera ko agiye kubireka, akanongera ho ariko ko ataroga ahubwo atanga imiti y’uburozi,iy’amahirwe cyane cyane ku bakobwa babuze abagabo, iy’ubukire n’indi nk’iyo.


