Nyamasheke: Umuyobozi w’itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n’Abanyarwanda kwizihiza Yubile y’imyaka 75

Sangiza iyi nkuru

Yubile y’imyaka 75, itorero Méthodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942.
Ni umuhango wari wateranije imbaga y’abayoboke b’iri torero n’ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi mu myaka iri imbere, uyu muhango kandi ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi w’iri torero ku isi, Bishop Dr Joab Lohara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakorali anyuranye na yo yari yabukereye.
Amakorali anyuranye na yo yari yabukereye

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri Samuel Kayinamura uyobora iri torero ku rwego rw’igihugu, ngo uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyo bishimira bamaze kugeraho bafatanije na Leta n’abafatanyabikorwa ba bo, bakanareba aho bagana bagafata ingamba zo kurushaho kwiteza imbere ari na ko bakangurira abayoboke ba bo gusigasira ibyagezweho bakanongera imbaraga zo kubikuba inshuro nyinshi.
Archibishop witorero ryabangilikani mu Rwanda nyiricyubahiro Musenyeri Onesphore Rwaje na we yifatanije na bo kwizihiza uyu munsi.
Archibishop w’itorero ry’abangilikani mu Rwanda nyiricyubahiro Musenyeri Onesphore Rwaje na we yifatanije na bo kwizihiza uyu munsi

Yavuze ko iri torero ryazanywe mu Rwanda n’umunyakanada, John Wesley Henry wakoze imirimo y’ubumisiyoneri mu itorero Methodiste Libre mu gihugu cya Mozambique no muri Afurika y’Epfo yoherejwe n’ibiro bikuru by’abamisiyoneri bo muri Amerika.
Yaje kwerekeza muri Afurika yo hagati agera mu Burundi mu 1935, aza kugenderera u Rwanda inshuro 2, mu 1938 no mu 1941, ategura undi mumisiyoneri witwa Frank Adamson baza gushima aha i Kibogora ari na ho uyu Frank Adamson n’umuryango we batangiriye iri tiorero, aho bageze ku wa 15 Gashyantare mu 1942, bagatangira umurimo ubu washinze imizi.
Ngo batangiye basengera muri nyakatsi, ntibacika intege barakomeza, ariko ubu rifite insngero zikomeye, amashuri, amavuriro akomeye n’ibindi.
Yagize ati’’ Twaragutse, haba mu iterambere ry’umubiri n’iry’umwuka, ubu dufite abakirisitu mu gihugu hose, twanatangiye itorero muri Uganda, twubatse amashuri kuva ku yabanza kugera kuri kaminuza ya Kibogora polytechnic, twubaka za poste de santé 12,ibigo nderabuzima 7 n’ibitaro by’icyitegererezo bya Kibogora, n’ibindi byinshi kandi turakomeje ku kudatezuka ku ntego yo guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.’’
Yavuze ko bakomeje gushakira Abanyarwanda, imibereho myiza bafatanije n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ba bo, asaba abakirisitu ba bo bose kongera ingufu mu gukora kugira ngo iyo ntego izagerweho.
Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel Kayinamura yishimira aho itorero rihagaze ubu.
Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel Kayinamura yishimira aho itorero rihagaze ubu

Umuyobozi w’iri torero ku rwego rw’isi, Bishop Dr Joab Lohara yashimye intambwe iri torero ryateye muri iyi myaka 75, kuva kuri nyakatsi ukagera ku byo rifite ubu byose abasaba kubyongera no kubirinda barangwa n’umurimo unoze, kugira ubushake bwo kwiteza imbere bakanicisha bugufi bubaha amategeko y’itorero kugira ngo bashobore gukomeza kubumbatira ubumwe bwa bo bityo mu minsi iri imbere bazabashe gukora byinshi kurushaho.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, we yagarutse ku gukomera ku bumwe n’ubufatanye muri iri torero kugira ngo ibyo bishimira birambe banagere kubirenzeho.
Yagize ati’’Ubumwe n’ubufatanye bwavuzwe na benshi nanjye ndabugarukaho kuko ni wo musingi w’ibyo twubaka byose muri iki gihugu. Gukomera ku bumwe bizatuma mwubaka itorero rikomeye kandi muri kumwe na Guverinoma y’u Rwanda,tukazakomeza gufatanya.”
Guverineri Alphonse yakomeje avuga ko gukomera ku bumwe ari ko gukomera ku gaciro k’Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”Uwo musa, uwo mufite ishusho imwe, kumuha agaciro ,kumubonamo undi nkawe ni ibintu byubaka bikanarinda ibyagezweho ari byo tugomba guharanira twese.’’
Yanabashimiye uburyo bahisemo neza mu matora atambutse aho bahisemo ubwo bumwe n’ubufatanye, banashimira perezida Kagame ubahora hafi ndetse baniyemeza gukomeza kumufasha mu matorero yabo gukomeza guteza u Rwanda imbere.
Pasiteri John Hitimana w’imyaka 77 y’amavuko uri mu bakirisitu ba mbere b’iri torero wabatijwe mu 1950, ubwo yari afite imyaka 8 gusa, yishimiye ko nubwo batangiye basengera muri nyakatsi, bakoresheje imbaraga nyinshi bakaba bageze ahashimishije muri iyi myaka 75, agasaba ko ibyagezweho byakubwa inshuro nyinshi kuri buri cyose mu myaka 25 iri imbere, bityo Yubile y’imyaka 100 ikazizihizwa bavuga ibikubye inshuro nyinshi zishoboka ibyo bavuga uyu munsi.
Pasiteri John Hitimana wimyaka 77 yamavuko uri mu baritangiriyemo yishimiye aho rigeze ubu mu iterambere
Pasiteri John Hitimana w’imyaka 77 y’amavuko uri mu baritangiriyemo yishimiye aho rigeze ubu mu iterambere

Kugeza ubu iri torero ribarurwamo abakiristu bakuru bagera ku bihumbi 500, abenshi bakaba bari mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho ryatangiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *