Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Ibi byabaye Tariki ya 04 Kanama 2020, mu mudugudu wa Munini, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwaga Izere Lucky, wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza,yishwe n’umuriro w’amashanyarazi.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora, Uwihoreye Providence, ngo uyu mwana wabanaga na nyina kwa sekuru kuko nyina yari amaze imyaka 3 atandukanye n’umugabo we ariko batarageza ubutandukane bwabo mu mategeko ngo abatandukanye burundu, uwo mugabo babanaga mu murenge wa Kagano ngo bari bafitanye abana 2 barimo uyu nyakwigendera n’umuvandimwe we umukurikira bavukanaga.

Gitifu Uwihoreye akomeza avuga ko ubwo uyu nyina usanzwe ari umwarimukazi mu mashuri abanza yari atari mu rugo iwabo aho abana n’ababyeyi be n’aba bana be, na sekuru w’aba bana witwa Ngeneye Aaron akaba yari yazindukiye ku kazi aho akora ku kigo nderabuzima cya Kibogora, aba bana bari basigiwe nyina wabo ( murumuna wa nyina), undi mwana mugenzi w’abo bana w’uwitwa Niyongira Samuel na we wari wagiye ku kazi aho acururiza muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, wari wasigaranye na bo kuko na nyina atari ahari, bakomeje gukina ngo baza kujya kureba niba iwabo wa mugenzi wabo batashye saa sita z’amanywa.

Mu kuza kureba ngo nyakwigendera yerekeje ku kurugi hagana mu gikari akoze mu byuma ( grillages), hejuru yakora hari mubazi ( compteur) y’amashanyarazi ariko insinga ziyisohokamo zidafunze neza, azikozeho ahita afatwa n’umuriro w’amashanyarazi yumiraho.

Gitifu Uwihoreye Providence yagize ati’’ Umwana yazikozeho ahagaze kuri ako kugi kinjira mu gikari kari gakinze ahita afatwa yumiraho, utwo twana tundi bakinaga ni two twagiye guhuruza uwari wadusigaranye ko mugenzi watwo amashanyarazi amufashe undi aje kureba asanga umwana yumiyeho agihagaze no kuri ako kugi yashizemo umwuka, natwe baraduhuruza n’inzego z’umutekano, umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.’’

Avuga ko iyo iyo mubazi iba itereye hejuru aho abana bashyikira byoroshye n’izo nsinga zifunze neza, uwo mwana muto gutyo aba atayishyikiriye ngo azikoreho arinde anahasiga ubuzima, agasanga abashyira izi mubazi ku mazu y’abaturage bakwiye kujya bazirikana ibi byose, ari ugufunga insinga neza no guterera mubazi aho abana badapfa gushyikira, kuko akenshi abaturage nyuma yo kuzitererwa baba bumva birangiye ntibite kuri ibi bindi bo bavuga ko baba batazi.

Hari hashize imyaka mike nanone muri uyu murenge umwana wo mu kigero nk’icyo ahiriye mu nzu atwitswe n’amashanyarazi muri aka kagari ka Kibogora, icyabiteye kikaba kitaramenyekanye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal, akaba yasabye ababyeyi kujya bakurikirana abana babo, banabasiga bakamenya umuntu mukuru babasigiye akabahozaho ijisho, akamenya aho bakinira n’umutekano wabo, kuko uwasigiwe aba bana iyo atarangara ngo bamucike bajye muri uru rugo rutari rurimo ba nyirarwo, uyu mwana aba atishwe n’amashanyarazi gutya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishwe n’umuriro w’amashanyarazi
    Uyu mwana mama we twarakoranye gusa akomeze kwihangana kandi umwana Imana imwakire mubayo

  2. Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishwe n’umuriro w’amashanyarazi
    Uyu mwana mama we twarakoranye gusa akomeze kwihangana kandi umwana Imana imwakire mubayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *