Umwarimu witwa Muhayishema Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko wigisha mu yisumbuye muri G.S Karambi mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, kuva tariki ya 7 Nyakanga acumbikiwe mu kigo cyakirirwamo inzererezi n’abandi bafite imyitwarire mibi cya Kagano muri aka karere, azira imitwarire mibi ubuyobozi buvuga ko ikabije.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu bo bakorana, umugore we, bamwe mu bakozi b’umurenge wa Karambi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, ngo imyitwarire ye irimo ubusinzi bukabije, guhoza umugore n’abana ku nkeke kugeza n’aho ajya abaraza hanze.
Ngo uyu mwarimu yagize kontabure w’iri shuri yigishamo ihabara rye. Umugore w’uyu mwarimu, umukontabure w’ishuri n’umugabo we; bose uko ari bane bigisha muri iri shuri, amakimbirane yabo akaba ngo yanagiraga ingaruka ku bana babo n’abo bigisha, bagiriwe inama kenshi birananirana, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bukaba bwahisemo kuba bamujyanye muri iki kigo ngo abanze ashyire ubwenge ku gihe.
Umwe mu bo bakora ati: ’’Uko ari 4 turakorana, uriya mugabo yigisha mu yisumbuye, umugore we yigisha mu abanza, kontabure yagize inshoreke ye na we turakorana, umugabo wa kontabure wageze aho akabura uko agira akabyakira na we yigisha hano mu yisumbuye, mbese imyitwarire ye natwe nka bagenzi be ndetse n’abana twirirwaga imbere mbere ya COVID-19 bayibonaga ikanabagiraho ingaruka mu myigishirize kuko hari n’igihe yigishaga yasinze, tukagaya cyane ubuyobozi bw’ishuri bubirebera bikagera aho izindi nzego ziyizira kubihosha.’’
Babihurizaho na bamwe mu bakozi b’uyu murenge bavuga ko kuba yajyanywe mu kigo cy’inzererezi bibabaje ku muntu wagombye kuba intangarugero, ariko ko yagiriwe inama kenshi n’ubuyobozi bw’umurenge, uko byamugendekeye bikaba ngo bidatangaje.
Umwe ati: ’’Ni inkuru ndende kuko twe tubona atari akwiriye kwitwa umurezi kuko urugo rwabo ruri mu ngo zibanye nabi cyane mu murenge kandi biterwa n’imyitwarire ye irimo ubusinzi, kwaya umutungo w’urugo, ubushoreke no gusenya urugo rwa mugenzi we bakorana, kandi uwo mugore we yigaruriye ni na we wamumusabiye, inama z’ubuyobozi bw’umurenge zabaye nyinshi ariko birananirana, ahari nagera hariya azikosora cyangwa barebe ikindi yakorerwa.”
Umugore we Nyirahakizayesu Béatha yemereye Bwiza ko ku wa kabiri ushize tariki ya 7 Nyakanga, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, zaje zikabaganiriza bikarangira zimujyanye.
Ati: “Tumaranye imyaka 16, dufitanye abana 3, amakimbirane yacu amaze imyaka tumaranye kuko nta mahoro yigeze ampa, ubusinzi bukabije, ubushoreke, kwaya umutungo w’urugo ashyira iyo nshoreke ye harimo n’amaguzanyo yo muri Umwarimu SACCO kandi nkavunika nyishyura, kundaza hanze n’abana kandi ndamuka njya kwigisha sinkore neza, n’ibindi. Ntekereza ahari ko nyuma yo gukosorwa azagaruka yarisubiyeho.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette avuga ko bahisemo kumujyana mu nzererezi kuko imyitwarire ye ntaho itaniye n’iyazo.
Ati: “Twahamujyaniye imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije, urugomo rwo guhohotera uwo bashakanye n’abana n’ubwo yitwa ngo ni umwarimu, n’izindi ngeso ubona ko ntaho zitaniye n’iz’inzererezi. Ari gufata inyigisho, igihe yananirana yafatirwa izindi ngamba zirimo no kwirukanwa ku kazi ko kurera abana, ariko dukurikije ibyo atubwira tubona agenda yisubiraho.’’
Uyu muyobozi avuga ko hari n’abandi barimu bacishijwe muri iki kigo (Kagano Transit center) barimo abashinjwaga ubujura, bamwe biyemeza kwisubiraho, uretse umwe wari warashinze ikipe y’abajura yakoranaga n’abo hanze y’ishuri, ingeso iranga arirukanwa. Ngo uretse inzererezi n’undi muturage wese ufite imyitwarire yabangamira abandi ntibibujijwe kujyanwayo, yahinduka bikaba amahire yananirana agashyikirizwa RIB.
Mu kiganiro n’itangazamakuru muri aka karere umwaka ushize, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, ACP Gilbert Rwampungu Gumira yari yavuze ko bidatangaje nk’umwarimu, umucuruzi cyangwa undi mugabo wubatse kwisanga mu bigo nk’ibyo, cyane cyane ko haba ababa barabaye inzererezi ari abana bagakurana iyo myitwarire, n’abandi bagaragaza imyitwrire ikwiye gukosorwa, bakaba bashobora kuhamara igihe gito, byakwanga bakaba banahamara amezi 2 cyangwa 3, nabyo byakwanga bakimurirwa Iwawa cyangwa ahandi.

40 Responses
Nyamasheke: Umwarimu yajyanwe mu kigo cy’inzererezi azira imyitwarire mibi
Uyu nta murezi umurimo pe; adashoboye kwisubiraho yakwirukanwa kuri ako kazi aho gukomeza gusebya umwuga w’ uburezi kandi nta n’ uburere yaba arimo guha abana rwose.
Ndizerako ubuyobozi butazakomeza kurebera abantu nkabo.

uwo asebeje umwuga kbx!

Mwarimu koko! Birakabije kandi Birababaje

Birababaje kuba umuntu yibuza amahoro, akisenyera urugo abamugorora barebe neza niba nta burwayi bwo mu kutwe agite
Igihugu cyongere abaganga b’indwara zifitanye usano n’imitekerereze
Murakoze

Mwaramutse neza, uyu mwarimu yararwajwe bihagije kuko ndamuzi. Ndashima intambwe yatewe mbere yo kumwirukana kuko ibyiza ni uko yaguma mu kazi mu gihe yaba yikosoye,cyane ko nubwo Yaya umutungo,umushahara ahembwa wafasha uwo bashakanye kurera bariya bana mu gihe yaba yisubiyeho. Gusa iri jisho rigere no mu inzego z’ibanze naho si shyashya.

Gusa adakosokeye hariya,mbere yo kwirukanwa uriya mugore we yabanza gusaba divorse koko yamurushya akaba yakwiyahura n’abana bagahangayika !!Twizere ko azakosoka agahinduka.

Uyumugabo akwiriye kwisubiraho vuba akareka ingeso mbi kd nuriya wishoreke nawe akurikiranywe Koko yahemukiye umugabo gs muzamucyure vuba yishyure idene ryasacco

Uyumwarimu akwiriye kwisubiraho rwose byakwanga akinirukanwa.
Uyumukontaburese we bamusigiyiki? Nawe yari akwiriye kujyanwa munzererezi kuko nawe ntiyoroshye.

Turashima akazi kakozwe Ni nzego z’umutekano arko hakorwe igenzura ryimbitse muricyo kigo kuko uwo yageragezaga kubijyanye Ni myitwarire !! Ese iyo ujyakureba certificate yawe warangiz ugacibwa amafaranga bisobanuye iki?

Uyu nta murezi umutimo arimo arasebya abarezi n’abandi bameze nkawe barebereho

Uyu nta murezi umurimo ibyo yakoze ntibikwiye niyisubireho,arasebya abarezi

Bamugire inama yisubiyeho

Uyu mwarimu yisubireho naho ubundi arasebye