Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’inda z’itateganijwe bamwe bita iz’imburagihe n’icy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, ariko muri amwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri aka karere haracyagaragara abana b’abakobwa batwara inda zitateganijwe, hakaba hakwiye ubufatanye ngo izi ngeso mbi zangiza urubyiruko zicike.
Ni muri urwo rwego bamwe mu ngimbi n’abangavu biga mu mashuri ari mu mirenge 10,irimo 6 y’akarere ka Nyamasheke n’indi 4 y’akarere ka Rusizi, babifashijwemo n’umuryango Strive foundation Rwanda ,biyemeje guhagurukira rimwe bakarwanya ibi bibazo 2 bavuga ko ari byo byugarije urubyiruko kuruta ibindi,kuko bavuga ko igihe inda zitateganijwe n’ibiyobyabwenge bizaba bitacyumvikana mu rubyiruko rw’uRwanda, ruzarushaho gutera imbere no kugira imibereho irushijeho kuba myiza.
Nyirarukundo Emertha ni umwangavu w’imyaka 15 wiga muri GS,Saint Paul Tyazo mu karere ka Nyamasheke. Avuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije urubyiruko rw’abakobwa cyane cyane urwiga mu yisumbuye muri aka karere ari ibishuko birukururira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye akenshi rushorwamo n’abagabo bubatse ingo zabo banafite abana bangana, bakarushukisha utuntu tudafashe bakarwangiriza ubuzima,ariko ko biyemeje guhangana n’ibi bibazo bakoresheje amakalabu bagiye gushinga mu mashuri.
Yagize ati’’ Nubwo ubuyobozi bw’akarere kacu buduha inyigisho nyinshi mu guhangana n’iki kibazo ariko hari bamwe mu bana bagitwara inda bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi birababaje cyane,cyane cyane ko mu bazibatera harimo n’abagabo baba bakwiye kubabyara cyangwa ari nka ba sekuru,ugasanga imibereho y’umwana utewe inda ibaye mibi cyane.’’
Yakomeje agira ati’’ twagize amahirwe yo kubona umuryango Strive foundation Rwanda udufasha gushinga amakalabu mu mashuri,ari yo mpamvu waduhurije hamwe muri ibi biruhuko turi kumwe n’abarezi bacu ngo turebere hamwe uko amakalabu tuzashinga mu mashuri azahangana n’iki kibazo kandi twizeye ko ziriya nyangabirama zangiza utwana zizahashywa,cyane cyane ko twizeye ko na Leta yacu idushyigikiye.’’
Mugisha Ngirishuti Aristide wiga muri GS Nyabitimbo mu karere ka Rusizi na we avuga ko hari abanyeshuri b’abasore usanga biroha mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge ariko aya makalabu ko bizeye ko azafasha mu guhangana na byo,bikazagarura umubare munini w’urubyiruko rwari rutangiye kwangirika.
Ruzibiza Léopold ushinzwe ibikorwa by’umuryango Strive foundation Rwanda ukorera mu turere tunyuranye tw’igihugu,avuga ko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bibanda cyane ku bana bibana,na we akababazwa n’uko muri abo bana hari abo usanga bashukwa bagatwara izi nda cyangwa bakajya mu biyobyabwenge,ariko ko basanze aya makalabu nashyirwa mu mashuri hari ibizakemuka.
Ati’’ turebye nabi urubyiruko rwacu rwaducika rugatwarwa na ziriya ngeso mbi cyangwa ibishuko bitwangiriza abana, cyane cyane nka bariya bibana baba badafite n’uwabitaho nyuma yo guhura n’izo ngorane zose,ubuzima bwabo bukaba bwaba bubi cyane,ni yo mpamvu twakoranirije hano abanyeshuri 50 bo mu bigo 10 bya Rusizi na Nyamasheke n’abarezi babo ngo dushyireho amakalabu mu mashuri agiye guhangana n’ibi bibazo hifashishijwe amakinamico bazajya bakora bakanayakinira abandi bana n’abakuru,tukizera umusaruro ukomeye uzabivamo.
Akarere ka Nyamasheke mu myaka ishize kavuzwemo kuba aka mbere mu gihugu mu gutwara inda z’imburagihe kw’abana mu mashuri,icyakora umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette akavuga ko hafashwe ingamba zo gunaganga n’iki kibazo zikaba zaragabanutse nubwo yemeza ko zigihari.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


