Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi ntibasobanukiwe neza inshingano z’abadepite by’umwihariko abagore kuko bazi ko kuba bafite imyanya 30% mu nteko bizabafasha mu mishinga y’iterambere bafite aho mu cyaro.
Kamikazi Alphonsine ni umubyeyi w’abana batanu ahagarariye cooperative “ twiteze imbere “ ikora umwuga w’ubudozi azi ko kuba mu nteko ishinga amategeko harimo imyanya 30% yahariwe abagore inshingano zabo ari ugutera inkunga imishinga y’abagore nk’uko abivuga agira ati” birashimishije cyane kubona mu nteko ishinga amategeko harateganyijwe imyanya 24 yahariwe abagore kuko bizadufasha kwiteza imbere , kuko nitubegera tukabereka imishinga yacu bazayitera inkunga bityo tugure ibikoresho dukeneye harimo imashini zidoda bityo bidufashe kwiteza imbere, twivane mu bukene .
Uwamaliya Verdiane we azi ko kuba mu nteko harimo umubare munini w’abagore bizabafasha mu kubazanira ibikorwa remezo nk’amazi ndetse n’amashuri.
Akomeza avuga ko kuva mu mudugudu wa Gaseke aho atuye ajya gushaka amazi bimufata urugendo rungana n’isaha kandi akabifatanya n’utundi turimo two mu rugo.
Ati “rero kuba mu nteko harimo abagore benshi bazadufasha batuzanire amazi cyane cyane ko benshi bazi neza imvune umugore ahura nayo , kubasaba ko batuzanira amazi bizaba byoroshye kuko bazatwumva kuko nabo ari abagore bagenzi bacu”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Mukandahiro Hidaya avuga ko mu murenge wa Nyamiyaga hagaragaye ko bamwe mu baturage cyane cyane abagore badasobanukiwe neza inshingano z’abadepite by’umwihariko bakumva ko kuba hari imyanya 24 yahariwe abagore inshingano zabo ari uguteza imbere abagore.
Avuga ko hatangiye gutangwa inyigisho k’uburere mboneragihugu bahereye hasi kandi ko bafatanya n’abakorera bushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora kandi ko imyumvire igenda ihinduka ko yizeye neza ko uminsi nyir’izina w’amatora bizagera bosobanukiwe neza n’inshingano z’abadepite
Mukamazera Rosalie vice chairman wa komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko inshingano z’ingenzi umudepite ari eshatu: gushyiraho amategeko , komenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma , guhagararira no gukorera ubuvugizi abaturage. Kubwe ngo haramutse habayeho umudepite wiyamamaza avuga ko azubaka amashuri cyangwa ko azatera inkunga imishinga y’abagore yaba anyuranyije n’inshingano ze nk’umudepite ahubwo aramutse abonye ibyo bintu bikenewe koko mu gace ari kwiyamamaza yakwiyamamaza avuga ko azabakorera ubuvugizi .
Bazubagira Djalia/ Bwiza.com


