Abaturage bagera kuri 600 bo mu Karere ka Nyanza, ho mu Ntara y’Amajyepfo batuye mu manegeka, bagiye kwimurwa muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 barusheho kwegerezwa ahari ibikorwaremezo bizajya bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Ni muri urwo rwego bwana Kajyambere Patrick,Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, avuga ko kwimura abantu batuye nabi mu manegeka ukabafasha gutura aheza bibafasha kwegera ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amazi meza n’amashanyarazi bikabageraho byihuse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Kajyambere yavuze ko muri iyo gahunda yo kwimura abantu mu manegeka mu 2017/2018, Akarere ka Nyanza gateganya kwimura abagera kuri 600 bavanywe mu mirenge n’utugari birimo ibice biteye nabi kandi bituwe nabi kugeza ubu hakaba hamaze kwimurwa abagera kuri 446. Ni mu gihe mu ngengo y’imari ya 2016-2017 himuwe abaturage 259.
Uyu muyobozi akomeza ashimangira ko mu kuvana abantu mu manegeka hajya hagaragara imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke ndetse no ku myumvire. Avuga ko habaho n’abakenera kwimurwa ariko bafite ingurane, aho akarere kamufasha kumvikana n’uwo yifuza ko bagurana kimwe nk’uko hari n’ubyikorera byose.
Ati “Hari inzitizi duhura na zo rimwe na rimwe iyo tuvana abantu mu manegeka, cyane cyane iyo uwimurwa atishoboye, nta n’ikibanza afite ahandi bisaba kumufasha buri kimwe cyose bikatuviramo gutinda kubona ubwo bushobozi. Hari kandi n’ikibazo k’imyumvire y’abakiyumvamo gakondo, bakumva batuye begereye imirima yabo n’ubutaka ari ubwabo bikagorana kubibumvisha”.
Muri iki gikorwa cyo kwimura abatuye mu manegeka kandi, uwimuwe atishoboye adasanganywe n’ikibanza aterwa inkunga y’ibyo basanze akeneye haba kumwubakira mu kibanza yaba afite hifashishijwe umuganda rusange w’abaturage, akaba yahabwa inzugi ndetse akanasakarirwa, kimwe n’uko aramutse adafite icyo kibanza ashobora kugihabwa na Leta nk’uko Kajyambere akomeza avuga.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
@bwiza.com


