Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA), ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira rwashyikirije Mudahinyuka Aloys wo mu murenge wa Muyira w’akarere ka Nyanza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inzu nshya yubakiwe, mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi rimuhesha igaciro.
Inzu uyu muturage utishoboye yashyikirijwe, yashyizweho ibuye ry’ifatizo mu minsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 31, ikaba yarubatswe mu gikorwa cyo kwimakaza ubumwe n’ubutabazi kigamije gufasha abatishoboye no gushyigikira imibereho myiza y’abaturage.
Igikorwa cyo kuyimushyikiriza cyahuriranye n’ukwezi kw’ubumwe n’ubudaheranwa akarere ka Nyanza karimo.
Iyi nzu yubatswe nyuma y’uko inzu ya mbere Mudahinyuka yari atuyemo yari yangiritse cyane ku buryo itari ikibasha guhangana n’imvura n’imiyaga kubera gusaza, ibyatumye Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwanga kuyivugurura ahubwo ruhitamo kumwubakira inshya.
Ubwo yafataga urufunguzo rw’inzu ye nshya, Mudahinyuka Aloys yashimye cyane Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ku bw’ineza n’ubugiraneza bamugaragarije.
Uretse kumwubakira inzu, bamuhaye n’ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda, imifariso, intebe zo mu ruganiriro, ibikoresho byo mu gikoni n’ikigega cy’amazi.
Agaciro k’iyi nkunga yose kari hafi ya miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé, yashimye uruhare rw’abanyamuryango bose mu gushyigikira iki gikorwa cy’ubutwari n’ubumuntu, yibutsa ko iki gikorwa “gishingiye ku ndangagaciro z’Inkotanyi”.
Yashimye kandi “ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bukomeje gufasha buri Munyarwanda kutasigara inyuma.”
Me Niyonkuru yavuze ko kiriya gikorwa ari intangiriro, kuko Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bindi bikorwa byo gufasha gahunda za Leta zo gukura mu bwingunge abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, yashimiye cyane Umuryango w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ku bw’umusanzu wabo ugaragara mu iterambere ry’abaturage.
Yavuze ko Akarere kazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bose bagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abahagarariye Ministeri y’Ubutabera na Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubwiyunge bari bitabiriye uyu muhango na bo bashimye iki gikorwa, bavuga ko ubutabera butagarukira mu rukiko gusa, ahubwo bugaragarira no mu bikorwa bifasha kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage.
Bashimangiye ko “ubutabera nyakuri bugaragarira no mu bikorwa by’umutima byubaka abantu n’igihugu.”
Binyuze muri iki gikorwa, Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwongeye kugaragaza ubushake n’umuhate wo guteza imbere ubutabera bwuzuye, ubumwe, n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.
Impamvu yo guhitamo umuturage wo mu murenge wa Muyira aho Mudahinyuka atuye ni uko ari hamwe mu hantu Jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe ubunyamaswa bukabije, aho umusozi wa Muyira wonyine nindi iyikikije yaguyeho ibinyacumi by’ibihumbi by’abatutsi dore ko n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Muyira ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 90.








