Abunzi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyanza, ubwo bahabwaga amahugurwa, basanze hari ibyo bakoraga bitari mu nshingano zabo ndetse ntibanamenye aho bayobora abo bafashaga kubona ubutabera.
Ku itariki 19 Ukuboza 2018, nibwo Abunzi bo muri aka karere bari bahawe ibikoresho n’umushinga wa RCN Justice et Democratie bagaragaza ko n’ubwo bahawe ibikoresho ariko bifuzaga guhabwa amahugurwa cyane cyane ku mategeko yagiye ahinduka ngo kuko hari abo wasangaga bacyemura ikibazo nyamara kitari mu nshingano zabo bitewe no kudasobanukirwa amategeko abagenga ndetse n’amategeko amwe n’amwe aba yarahindutse, kuri ubu Minisiteri y’ubutabera na RCN batangiye kubahugura basanga hari byinshi bakoraga bimwe bitari no mu nshingano zabo.
Uwamahoro Esperance umwe mu bunzi bo mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana avuga ko amahugurwa barimo guhabwa azabafasha mu kazi kabo kuko batari basobanukiwe n’inshingano zabo.
Agira ati “Hari igihe twibeshyaga ko turi abacamanza, twasobanukiwe ko turi Abunzi, agiye gutuma dukora inshingano zacu dusobanukiwe n’ibyo dukora, kuri twe ni igisubizo ku mbogamizi twahuraga nazo”
Musabyimana Vincent wo mu murenge wa Nyagisozi avuga ko kubera ubumenyi bucye hari ubwo bajyaga gutoranya ibibazo bakira bagashyiramo n’iby’inshinjabyaha kandi bitari mu nshingano zabo ndetse ntibanamenye uburyo bwo kuyobora abo bakiriye ku rwego rubishinzwe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Mukamana Beatha, avuga ko amategeko y’u Rwanda ahinduka cyane kubera ko igihugu iyo kihuta mu iterambere n’amategeko ahinduka bitewe n’aho kigeze.
Agira ati « Kuba bahugurwa si ukuvuga ko badakora neza ahubwo ni ukugira ngo bakomeze kugira ubumenyi mu byo bakora hagendewe ku mategeko cyane cyane ayahindutse, bamenye ayo mashyashya ndetse banamenye ayabo abagenga n’aho ububasha bwabo bugarukira ndetse bazanahugurwa ku burenganzira bw’umuntu kuko ibyo bahura nabyo mu kazi kabo bifite aho bihurira n’uburenganzira bwa muntu”.
Umuyobozi wa RCN mu Rwanda, Hugo Moudki Jombwe avuga ko nyuma yo kubaha ibikoresho bakoresha mu kazi kabo bahisemo no kubaha amahugurwa kuko bazi neza ko uru rwego rufitiye abaturage akamaro kuko ruri hafi yabo rubegereye
Ati «Ndizera ko aya mahugurwa azarangira Abunzi bose bafite ubumenyi buhagije mu mategeko no mu byo bakora ndetse n’ibyemezo bafashe igihe bakemura ikibazo bikanyura abo babikemuriye si n’ibyo gusa kandi twizeye ko bazanigiramo uburyo bw’imikoranire myiza hagati yabo ndetse n’inzego z’ibanze.»
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yemeza ko ari ubwa mbere bagiye guhabwa amahugurwa ameze nk’ayo bagiye guhabwa mu minsi ine , kandi ngo yizeye ko bizatuma imikorere yabo igenda neza kuko bazava aho bari bari mu gucyemura ibibazo bakabikemura neza ,kandi mu buryo bwihuse kuko ibyo batanozaga bazabisobanukirwa neza nabo ubwabo bakamenya ko bagomba gukora nk’ikipe kuko inteko yose iba igomba gukorera hamwe.
Umuryango wa RCN Justice et Democratie uvuga ko uzahugura Abunzi 427 , abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari 51 ndetse n’abashinzwe irangamimerere na Notariya 10 muri aka karere ka Nyanza, biteganijwe ko bazahugurwa mu gihe cy’iminsi Ine.



