Mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé)bwatangijwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc ) mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo , bamwe mu bahatuye bagaragarije inzego zitandukanye ko zimwe mu mbogamizi zo kutarangiza kwishyura ubu bwisungane byatewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritakoze neza bikababera inkomyi yo kutagera ku ijana kuko ubu uyu murenge wayitanze ku kigero cya 82%.
Mukamurara Sarayi umujyanama w’ubuzima akaba n’uhagarariye inama y’Igihugu y’abagore muri uyu murenge avuga ko ntacyo inzego zitandukanye zitari zarakoze ngo zikangurire abaturage gutanga mituweli ariko ngo icyabaciye intege kikababera imbogamizi ni uburyo abajyaga kwishyura bageragayo bagasanga ibyuma bidakora ,bityo ya mafaranga bagahita bayijyanira mu bindi .
Aha ni naho asaba Minisitiri Mukabaramba Alivera kubasabira RSSB (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize ari nacyo gifite ubu bwishingizi mu nshingano)kunoza ikoranabuhanga imbogamizi bahuye na zo ntibizongere kubaho.
Agira ati “Abaturage bajyaga kwishyura bagerayo ngo ibyuma byapfuye , nimugende muzagaruke ejo umuturage rero ntiyararana amafaranga niba yari afite ibihumbi 12 akaba akuyeho bitatu akayagura ifu yo kurarira akazongera gushaka ayandi ngo yuzuze ya yandi nayo akaba arayikoresheje kuzongera kubona andi bigafata igihe cyangwa ntabe akinayatanze».
Mukamurara kandi akomeza agira ati “Indi mbogamizi twahuye nayo ni uko umuntu iyo yarwaraga akajya kwivuza yagerayo bati mu byuma ntitukubona subira ku kagari bakwandike kandi yaratanze mituweli ibi byashoboraga no guca intege abatarayitanga ,Nyakubahwa Minisitiri turagusaba ko watubwirira RSSB ikanoza imikorere y’ibyo byuma ubundi twiteguye kuyitanga ijana ku ijana».
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Dr Mukabaramba Alivera avuga ko ibi bibazo byabonetse mu ikoranabuhanga umwaka ushize byatewe n’uko ari bwo byari bigitangira ariko ubu ngo bafatanije n’izindi nzego bagerageje kubikemura .
Agira ati «Minaloc ifatanije na RSSB ,Mobicash n’irembo twagerageje gucyemura ibyo bibazo byabonekaga mu ikoranabuhanga uyu munsi nta bigihari ,uretse ko ibibazo mu ikoranabuhanga bitabura ariko twagerageje gucyemura ibishoboka byose kuko twarebye n’ahatari ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga tugerageza kubigeza ku tugari ngo ababishinzwe boroherezwe gufasha abaturage.»
Ni mu gihe Dr Akiba Umuyobozi wungirije wa RSSB avuga ko nubwo habonetsemo ibibazo abaturage bakajya bibura ku rutonde ngo byanaterwaga n’uko hari abibura kuko batanze nabi imyirondoro yabo bityo bagasanga amazina y’umuturage yanditswe atandukanye n’ayo uwishyuye mituweli afite.
Uyu muyobozi asaba abaturage kujya batanga neza amazina n’imyirondoro yabo kugira ngo be kujya bahura n’ibibazo.
Abaturage ba Mukingo kandi banasabye Minaloc na RSSB kureba uko abaturage bashyirwa mu ikoranabuhanga uwarwaye akivuriza aho ageze hose batagombye kumutuma indangamuntu na numero y’umukuru w’umuryango kandi yafashwe n’indwara wenda batari kumwe.
Aha babishingira ku kuba muri za banki ushobora kubona amafaranga yawe aho ugeze hose kuko bagufite mu ikoranabuhanga bakaba bifuza ko nabo aho bageze bajya bavurwa batabanje gusubizwa mu miryango.



