Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwumvise abatangabuhamya babiri mu rubanza ruregwamo Micomyiza Jean Paul, bavuze ko yagize uruhare muri jenoside mu 1994.
Uyu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside: Ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu mujyi wa Butare mu 1994.
Ibyo ashinjwa ariko we arabihakana.
Alfred Mageza w’imyaka 67 wamaze imyaka 27 afungiye ibyaha bya jenoside yashinje Micomyiza gushinga bariyeri imbere y’iwabo. Iyo bariyeri yamenyekanye nka bariyeri yo kwa Ngoga (umubyeyi wa Micomyiza), akanayiyobora, bityo ihabwa izina rya ‘bariyeri ya Mico.’
Mageza yabwiye urukiko ko iyo bariyeri yiciweho abatutsi. Avuga ko we ubwe yagiye kuri iyo bariyeri inshuro eshatu kandi abonana na Micomyiza.
Gusa avuga ko nta mbunda yamubonanye ngo nubwo imbunda yari ifitwe n’abo Micomyiza yayoboraga.
Umutangabuhamya yanavuze ko ubwe atigeze abona Micomyiza yica umuntu.
Micomyiza w’imyaka 52 aregwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Mu bundi buhamya bwatanzwe mu rukiko, umutangabuhamya wari urindiwe umutekano ijwi rye ryahinduwe, yavuze ko atigeze abona Micomyiza mu gihe cya jenoside, ko ibyo avuga ari ibyo yabwiwe n’abantu. Avuga ko yumvise bavuga ko Micomyiza yari afite imbunda kuri bariyeri y’imbere y’iwabo. Umushinjacyaha yamubajije ibyo yiyemereye mu ibazwa ko yabonye Micomyiza mu gihe cya jenoside ahakana ko atigeze abivuga.
Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede muri 2022, mu rubanza rwe kandi havuzwe ko yigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare kandi ko yari mu kitwaga ‘’comite de crise ‘’ yashyiraga ku rutonde abagombaga kwicwa. Ibyo byose aregwa arabihakana. Urubanza ruzakomeza itariki 7 z’ukwezi kwa kabiri.
Source: BBC


One Response
Nyanza: Umutangabuhamya yavuze ko ubwe atigeze abona Micomyiza yica umuntu
Dukunda amakurumeza mutugezaho