Nyanza: Umuturage arataka guterwa amabuye hejuru y’inzu mu ijoro

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Beatrice Mushimiyimana wo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza avuga ko amaze amezi atatu hari abantu atazi batera amabuye hejuru y’inzu ye.

Mushimiyimana uri mu kigero cy’imyaka 38, yarokotse joenoside yakorewe Abatutsi, afite abana bane; babiri baba bagiye ku ishuri abandi babana mu rugo,nta bana n’umugabo.

Yatagarije Bwiza.com ko kuva mu Gushyingo 2019 abantu atazi batera amabuye ku mabati y’inzu ye inshuro zitari munsi y’ebyiri mu cumweru. Yavuze ko bimugiraho ingaruka we n’umuryango we mu buryo butandukanye.

Ati ” Hashize amezi atatu nterwa amabuye hejuru y’inzu. Byatangiye mu kwa 11. Mu cyumweru biba nka kabiri. Baratera hashira iminsi itatu bakongera. Nitabaje inzego z’ubuyobozi zirimo mudugudu, ku kagari na gifitifu w’Umurenge arabizi ubu kiri muri RIB. Kuwa Gatatau nabwo banteye amabuye.”

Mushimiyimana avuga ko irondo ry’umwuga ritaragira icyo rigeraho mu gufata ababa babiri inyuma, we avuga ko atazi abo ari kuko nta muturanyi we bafitanye amakimbirane.

Ati ” Bashyizeho irondo ry’umwuga ariko rihagera byarangiye kuko batangira gutera amabuye hagati ya saa moya kugeza saa tatu. Irondo rihagera abayatera bagiye kuko baza ari uko mbatabaje nkoresheje telefoni. Mba numva ari nk’abantu babiri bungikanya. Nta muntu nkeka kuko nta muntu n’umwe tubanye nabi mu mudugudu.”

Uyu muturage avuga ko ibyo akorerwa byamuhungabanyije.

Ati ” Mu buzima busanzwe, nta mudendezo mfite ndetse n’abana. Ngenda mfite ubwoba ko nshobora gusanga umwana yagize ikibazo, nanjye mu nzira mba numva nta mutekano mfite. Amabati narahomesheje,ngeze aho ndabyihorera.”

Mushimiyimana asaba ubuyobozi kumurindira umutekano, gushakisha abatera amabuye inzu ye. Yabwiye Bwiza.com ko afite impungenge bitewe n’imfu za hato na hato yumva yirya no hino mu gihugu.

Aya makuru kandi yemejwe na bamwe mu baturanyi ba Mushimiyimana utashatse ko amazina ye atangazwa. Yatangarije Bwiza.com ko afite impungenge ko yavaho na we yibasirwa.

Umwe muri bo ati ” Batangiye kumutera amabuye mu 2019. Ubuyobozi bwashyize irondo iwe ariko ntiburafata abatera aya mabuye. Twibaza ikibazo gihari kuko mu mazu arenga ijana agize umudugudu, ari we barobanura bagatera amabuye. Ntabwo aramenya ubikora. Utwana twe twarahungabanye kandi aribana. Hari n’igihe badateka, ni ibintu bikabije.

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabisindu, Rugengamanzi ku murongo wa telefoni ngendanwa ntibyakunda.

Yageragaje kandi kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’Akagari ka Rwsero, Vestine Mukangarambe ku murongo wa telefoni ntibyakunda. Bwiza.com irakomeza kugerageza kuvugana n’aba bayobozi kugira ngo hamenyekane umuvuno waciwe kugira ngo abatera amabuye Mushimiyimana bamenyekane.

Ibikorwa by’abatera amabuye ku nzu bikunze kumvikana mu gihugu. Akenshi byakunze kumvikana mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarokotse bagiye batangaza ko baterwa amabuye ku mabati.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *