Nyanza: Uruganda rukora insinga z’amashanyarazi ruri kubakwa rwitezweho byinshi

Sangiza iyi nkuru

Uruganda rukora insinga z’amashanyarazi rurimo kubakwa mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwitezweho kuzateza imbere aka karere binyuze mu gutanga akazi ku bantu benshi bakikura mu bukene nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Imirimo yo kubaka uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Busasamana ruri ku buso bwa Hegitari 2,5 kuri ubu igeze kuri 50%, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni uruganda rwa sosiyete y’abikorera isanzwe ikora insinga ya ‘Mark Cables’, bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2021 nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwagiranye amasezerano y’imikorere n’abarukuriye bubivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avugana na KTRadio yavuze icyo biteze kuri uru ruganda nk’akarere.

Ati “ Mu buzima bw’akarere icyo ruje gusubiza nuko…icya mbere nuko ruzatanga akazi nyine, iyo wumva abantu 100 bahoraho, urebe n’abo batunze, urebe n’abo bakoresha, hari abantu benshi bazahita babona akazi kubera urwo ruganda, haniyongereho ko hari amafaranga azinjira mu karere…”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kandi avuga ko hari ibindi akarere kazagenda kunguka nko mu gihe hari abazajya bajya gupakira insinga bagakenera ibindi bintu mu karere nko kunywa fanta cyangwa kujya muri resitora.

Yongeyeho kandi ko bizagira n’akamaro ku gihugu muri rusange. Ati “ ariko kandi bizagira n’akamaro cyane kuko urumva nk’ibyatumizwaga mu mahanga ku rwego rw’igihugu ntabwo bizongera gutumizwa, cyangwa se hagatumizwa bike kurushaho, ariko hari na gahunda yo kohereza ibicuruzwa byarwo mu mahanga.”

Uru ruganda ruje rwiyongera ku rundi rusanzwe rukora insinga z’amashanyarazi mu Rwanda rwitwa ‘Alpha Cables’, rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rrwaratangiye gushyira ku isoko ibyo rukora muri 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *