Nyanza: Urukiko rwagize umwere uwari Gitifu n’uwo bareganwaga nyuma y’imyaka irenga ibiri bafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, Ntezirembo Jean Claude wari warahamijwe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kumwanduza SIDA na Niyomugabo Eric wahamijwe kuba icyitso kuri iki cyaha, bagizwe abere nyuma y’imyaka irenga ibiri bafunzwe.

Ntezirembo na Niyomugabo wakoreshaga uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko mu kabari batawe muri yombi muri Kamena 2019, bashinjwa gukora ibi byaha tariki ya 8 muri uko kwezi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwarababuranishije, rubahamya ibyaha tariki ya 12 Ukuboza 2019, rukatira Ntezirembo igifungo cy’imyaka 15, rumuca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (Frw2.000.000), rumutegeka no kwishyura uyu mukobwa indishyi ya Frw5.000.000.

Rwakatiye Niyomugabo igifungo cy’imyaka 10, rumuca n’ihazabu ya Frw1.000.000, rumutegeka kwishyura uyu mukobwa indishyi ya Frw2.000.000.

Gusa Ntezirembo na Niyomugabo bari bafungiwe muri gereza ya Muhanga baje kujuririre umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu rukiko rukuru rwa Nyanza.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, Urukiko rwa Nyanza nyuma yo kumva ubujurire bwa bombi, rwabagize abere, rutegeka ko bahita bafungurwa kandi ntibishyure ihazabu n’indishyi bari baraciwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *