Nyanza: Uwitwa Nsengiyumva wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RSC) rwarashe uwitwa Nsengiyumva Jotham, wari warakatiwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba ubwo yageragezaga gutoroka Gereza ya Nyanza. Uyu akaba yahise yitaba Imana.
Nsengiyumva Jotham ukomoka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve yari yarakatiwe burundu azira ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba birimo ubugambanyi no kurema umutwe witwaje intwaro.
Uyu kandi yaje no gusangwa akorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bwa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa RCS, SIP Hillary Sengabo atangaza iyi nkuru yavuze ko urwego avugira rubabajwe no kumenyesha rubanda iby’urupfu rwa Nsengiyumva Jotham wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza
Yavuze ko yarashwe kuri iki Cyumweru itariki 28 Mutarama ubwo yageragezaga gutoroka akaba yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha twavuze haruguru kuwa 19 Werurwe 2014.
Uyu akaba yaraburanishijwe mu ruhame ari kumwe n’abandi bareganwaga akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Musanze.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *