Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ubutumwa bukomeye bunenga imikorere ye n’uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iturika rikomeye riheruka kubera i Bujumbura.
Mu butumwa bwe bwo ku wa 3 Mata 2026, Nyarugabo yabanje kwihanganisha Abarundi bagizweho ingaruka n’iturika ryabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe, agaragaza ko ryateye agahinda n’ubwoba, aho humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika, hagaragara umuriro n’umwotsi byuzuye mu kirere cya Bujumbura.
Yagize ati: “Hari abapfuye, abakomeretse n’ibyangiritse byinshi,” mbere yo kwihanganisha imiryango yabuze abayo.
Uyu munyamategeko wanabaye umusenateri wa RDC, icyakora yagaragaje ko ibyabereye i Bujumbura ari “urugero ruto cyane” ugereranyije n’ibikorwa by’urugomo bimaze imyaka irenga ine bibera muri Kivu zombi bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Burundi.
Yashimangiye kandi ko mu gihe ibyabereye i Bujumbura byamaze amasaha make gusa, abaturage bo mu gace ka Minembwe bo bamaze igihe kirekire bahanganye n’ibitero bikomeye birimo ibya drones, imbunda ziremereye n’izindi ntwaro.
Ati: “Ibi byabaye ni urugero ruto cyane, n’aho rwaba rutagera no ku ijana, ku byo ukorera Abanyamulenge i Minembwe, ariko hariho itandukaniro rikurikira. Ibi byabereye i Bujumbura n’ubwo byateje ububabare, byamaze amasaha abiri n’igice gusa. Ariko hashize imyaka irenga ine uteza urupfu ku Batutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”
Nyarugabo yashinje ubuyobozi bw’u Burundi, bufatanyije n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Félix Tshisekedi, kugira uruhare mu bikorwa byibasira abasivili.
Yavuze ko ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacancuro bagira uruhare mu bwicanyi bwibasira abana, abagore n’abasaza, ndetse no kwangiza imitungo irimo amatungo n’imyaka.
Yagize ati ibi bikorwa “ntibikwiye gufatwa nk’intambara isanzwe,” ahubwo ko ari umugambi ugamije kurimbura abaturage mu buryo bunyuranye, burimo no kubicisha inzara no kubabuza ubuzima busanzwe.
Nyarugabo yanenze kuba iyo Bujumbura igize ikibazo hagaragara “amarangamutima”, ariko ibibazo bya Minembwe bikitabwaho gake cyangwa bigakomeza.
Yanenze kandi Ndayishimiye na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC yashinje kutita ku mibereho n’umutekano w’abaturage babo, anabaza niba ubuzima bw’urubyiruko rw’Abarundi rupfira mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo buhabwa agaciro.



One Response
Ariko se arabaza ngo urubyiruko rw’iburundi? Kubera iki atabaza urubyiruko rwo mu rwanda? Tujye tureka kubogama, twihorere niba turi abanya politiki. Naho ubundi politiki ni ugusebanya no kubeshya. Aha iwacu DRC, TWibonera ukuri kwibintu biba.