csm_DASSO_19_08_2025_f241d9bb43

Nyarugenge: Aba DASSO basabwe gufasha kurwanya imyubakire y’akajagari

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, ari kumwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano bahuye n’abagize Urwego rwunganira Akarere gucunga umutekano (DASSO) maze baganira ku kunoza akazi kabo, imikorere n’Imikoranire, imyitwarire myiza, ubunyangamugayo na discipline.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimye akazi urwego rwa DASSO rukora abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha Akarere kurwanya imyubakire y’akajagari, inzoga zitujuje ubuziranenge zangiza ubuzima bw’abaturage n’ibindi bibangamiye ubuzima bw’abaturage.

Mu bindi Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yabasabye harimo:

  • Gukorana umurava akazi bashyizwe no gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora byose
  • Gukomeza kurwanya ubujura n’ibindi bibangamiye umudendezo w’abaturage
  • Kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi
  • Gushyira hamwe bagakora nk’ikipe kugira ngo n’abandi babigireho
  • Kugira inama ubuyobozi ku hari ibibazo n’uko byakemuka
  • Kwirinda imyifatire mibi
  • Kwiyubaha no kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi, ruswa n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu karere ka Nyarugenge Bwana Niragire Samuel yasabye bagenzi be guhanahana amakuru bagakorera hamwe nk’ikipe kugira ngo barusheho gutunganya akazi kabo neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *