Nyarugenge: Abafite ubutaka batarandikisha bahawe iminsi 60 yo kubwandikisha

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bafite ubutaka mu Karere ka Nyarugenge batarandikisha bahawe iminsi mirongo itandatu (60) uhereye kuri uyu wa 07 Gashyantare 2019, yo kuba babwandikishije nk’uko biteganywa n’amategeko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane Bwiza.com yabashije kubonaho, riravuga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ingingo ya 20 iteganya ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

Naho ingingo ya 39 iteganya ko Umuntu wese utunze ubutaka, agomba kubukoresha neza kandi mu buryo bwongera agaciro kabwo no kububyaza umusaruro akurikije kamere yabwo n’icyo bwagenewe.

Ni muri urwo rwego iri tangazo rigira riti: “ Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buramenyesha abantu bose bafite ubutaka muri aka karere batarandikisha ko bakwihutira kwegera Ubuyobozi bw’Imirenge ubutaka bwabo buherereyemo kugira ngo buzuze ibisabwa bityo bafashwe kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo .”

Iri tangazo ry’Akarere ka Nyarugenge rikomeza rimenyesha abaturage bafite ubutaka muri aka karere batarandikisha ko bahawe iminsi 60 uhereye igihe iri tangazo ryasohorewe (itariki 07 Gashyantare) yo kuba bujuje iyo nshingano yo kwandikisha ubutaka bwabo.

Utazubahiriza icyo gihe kandi ngo azahanisshwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *