Abanyerondo b’umwuga basaga 169 baturutse mu tugari twose tugize Umurenge wa Nyarugenge basoje amahugurwa y’iminsi itatu yaberaga mu cyumba mbera byombi cy’uyu murenge yatangiye kuwa 24 Mutarama 2018 agamije kongera ubunyamwuga,imikorere inoze no kwikura mu bukene ku bakora uyu mwuga mu rwego rwo guhashya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubujura, urugomo, ruswa n’ibindi byaha bitandukanye.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa batangarije Bwiza.com ko bayungukiyemo ubundi bumenyi butandukanye buzabafasha gukora kinyamwuga bityo bakaba biteguye gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego z’umutekano nka polisi y’igihugu na DASSO mu guhashya ibyaha byose bibangamira umutekano muri uyu murenge.
Umwe muri aba banyerondo b’umwuga, Aime Nturubiko usanzwe akorera mu Kagari ka Biryogo yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kongera ubumenyi mu kazi ke ka buri munsi k’irondo ry’umwuga.
Bwana Nturubiko yagize ati”Aya mahugurwa yadufashije kongera ubumenyi mu kazi kacu by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge,kurwanya ruswa,kubungabunga ibimenyetso by’ahantu hakorewe ibyaha.Ikintu kinini nungutse ni ukubaha umuturage ndetse namenye n’izindi nzoga nari nsanzwe ntazi ko ari ibiyobyabwenge biri mu byoreka urubyiruko rwacu”.
Mugenzi we,Olive Nibakareke usanzwe akorera mu kagari ka Kiyovu,atangaza ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uburyo yakwitwara mu kazi ke.
“Ikintu nungutse kandi cyanshimishije ni ukongera ubumenyi mu bijyanye na disipuline(imyitwarire),gukorana neza na bagenzi banjye ndetse n’uburyo bwo gufata neza umuturage mu gihe cyo gukemura ibibazo by’umutekano.Aya mahugurwa ni meza cyane azamfasha gukomeza kurwanya ibyaha birimo ubujura,ruswa n’ ibiyobyabwenge n’ibindi.
Aba banyerondo b’umwuga basabye ubuyobozi ko bwazabategura andi mahugurwa kugira ngo bakomeze kurushaho kongera ubumenyi mu kazi kabo ndetse banagaragaza ko bagifite imbogamizi zirimo nk’igihe polisi itinda kugera ahabereye icyaha ,ikintu gishobora gutuma ibimenyetso bisibangana Bongeyeho ko polisi yabafasha guhangana n’itsinda bavuga ko rikomeye ry’abanywi b’ibiyobyabwenge riri ahitwa Karekare mu Kagari ka Mumena.
Mu nyigisho zisoza aya mahugurwa,Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali,SSP Emmanuel Hitayezu yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko uruhare rwabo rukenewe cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bitandukanye by’umwihariko cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse abasaba kongera ubunyamwuga mu kazi kabo kugira ngo umujyi wa Kigali ukomeze ube bandebereho ku bijyanye n’umutekano.
“ Ibiyobyabwenge ni imungu ku rubyiruko,turabasaba kongera ubunyamwuga mu kazi kanyu,mudahishira abacuruza ibiyobyabwenge birimo mugo,kanyanga,suruduwiri,kore,esansi,urumogi n’ibindi byangiza urubyiruko kandi ari rwo ejo hazaza heza ku gihugu cyacu”
SSP Emmanuel Hitayezu yakomoje kandi ku bujura busigaye bukorerwa abanyamahanga baba cyangwa bagenda muri uyu mujyi wa Kigali yongeraho ko inzego z’umutekano zidakeneye ahantu hatagendwa mu mujyi wa Kigali mu cyo yise “a no go area” mu rurimi rw’icyongereza.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali, SP M.Twebaze yasabyea abahuguwe gutanga amakuru ku gihe kandi abashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu kugabanya ibyaha bibangamira umutekano.
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro,Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge,Vedaste Nsabimana yasabye abitabiriye aya mahugurwa gafatanya n’ubuyobozi guhangana n’ibibazo by’umutekano bashyiraho uburyo bw’imikoranire myiza hagati yabo,imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi ndetse anabashimira uruhare bakomeje kugira mu kugabanya ibyaha bibangamira umutekano w’abaturage.
Muri aba basoje amahugurwa y’irondo ry’umwuga aba rimwe buri mezi atatu harimo abanyerondo b’umwuga b’ijoro bagera 160 ndetse n’abanyerondo b’isuku 30.
Fred Masengesho Rugira/ Bwiza.com


